Mu murenge wa Kanama abayobozi b’imidugudu bahawe telefoni zigendanwa kugira ngo barusheho gahunda yo guhanahana amakuru kubirebana n’umutekano n’imibereho myiza.
Iki kibazo cyo gutanga amakuru kikaba cyari gisigaye kibangamiwe n’uko hari abayobozi b’inzego z’imidugudu badatanga amakuru bitwaje ko badafite telefoni ariko ngo kuzibashyikiriza bizoroshya akazi no kwihutisha itagwa ry’amakuru abera mu midugudu igize umurenge wa kanama.
Abayobozi b’imidugudu bahawe telefoni zigendanwa taliki ya 22/5/2013 ni 48, bakaba bavuga ko ubu bagiye gukora akazi kabo neza batangira amakuru ku gihe kuko imbogamizi bari bafite zivuyeho.
Uretse kuba abayobozi b’imidugudu bagiye kuzajya batangira amakuru ku gihe, ngo buri muturage wese asabwa gutanga amakuru abera aho atuye, abayobozi b’imidugudu nkuko babisabwa na Sebikari Munyenganizi Jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama.
Kurwanya ruswa no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza hamwe no kurwanya Ibiza haterwa ibiti aho bikwiye hamwe no gukora imirwanya suri ni bimwe abayobozi b’imidugudu bahamagarirwa gukora.
Amatelefoni yatanzwe akaba azifashishwa mu kwihutisha gahunda za leta nko kugeza amabwiriza k’ubuyobozi bw’imidugudu k’uburyo bwihuse n’ibindi.