Abaturage bo mu karere ka Burera barasabwa kwitabira amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa 09/2013, bakayakora mu mucyo, bihitira mo ababahagararira mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu kuko aribyo byimakaza demokarasi u Rwanda rugendera ho.
Minisitiri w’uburezi, Dr.Vincent Biruta, ubwo tariki ya 25/05/2013 yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, mu muganda, yasabye abaturage bo muri uwo murenge kuzitabira amatora bumva ko bari kwikorera.
Agira ati “…icyo musabwa ni ukwitabira. Mukitabira mwese, mugakoresha uburenganzira bwanyu bwo guhita mo ababahagarariye mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu…mukabikora mu bwisanzure ariko kandi mukaba muzi ko mwikorera.”
Akomeza asaba abanyaburera muri rusange kuzitabira amatora y’abadepite kare kandi nta muvundo kugira ngo icyo gikorwa bazakirangize neza kandi kare kugira ngo bajye mu yindi mirimo yabo.
Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Burera isaba abanyaburera bose gukomeza kwikososza ku maliti y’itora ndetse bakanakomeza gufata neza amarangamuntu yabo kuko nta muturage wemerewe gutora nta rangamuntu afite.
Iyo komisiyo kandi ikomeza isaba ababyeyi bafite abana b’abanyeshuri biga baba mu bigo byabo, bafite imyaka yo gutora, kumenya niba abo banyeshuri babo baragiye ku ishuri bafite amarangamuntu yabo kugira ngo bazikosoze ku malisiti y’itora bari ku bigo byabo.
Abo banyeshuri nibaza mu biruhuko ababyeyi babo bagasanga batarajyanye irangamuntu zabo ku ishuri, abo babyeyi bagomba kubwira abana babo bakegera abakorerabushake b’amatora kugira ngo bikosoze ku malisiti; nk’uko iyo komisiyo ibitangaza.
Amatora y’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 16 na 18 z’ukwezi kwa 09/2013. Tariki ya 16/09 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.
Abayobozi b’inzego z’ibanze barakomeza gusabwa gushishikariza abaturage bayobora gusobanukirwa n’ibijyanye n’amatora bitabira ibiganiro ndetse n’amahugurwa bitangirwa hirya no hino mu mirenge.