Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu: abamaze kwikosoza kuri liste y’itora bagera kuri 88.5%

$
0
0

800px-RubavuDistHasigaye amezi 3 kugira ngo abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bashobore kwihitiramo abazabahagararira mu nteko ishingamategeko, ariko mu karere ka Rubavu abagera kuri 11.5% ntibarashobora kwikosoza k’urutonde rw’abazatora kuburyo bishobora kubaviramo imbogamizi.

Umubare wa 11.5% mu karere ka Rubavu batikoshoje k’urutonde rw’abatora ukaba ungana n’ibihumbi 26 kuburyo inzego z’ibanze zishishikarizwa kwibutsa abaturage iki gikorwa kugira ngo bashobore kuzatora ntawe uzigajwe no kutikosoza.

Maguru Nassor umwe mu bagize komite mpuzabikorwa ishinzwe uburere mboneragihugu mu karere ka Rubavu avuga ko gukosora urutonde rw’abagejeje igihe cyo gutora byabaye mu karere ka Rubavu ariko ngo hose siko byitabiriwe.

Aho atunga agatoki kuba bitaragenze neza ngo ni ahari imijyi abaturage babyuka bigira mu kazi ntibitabire iki gikorwa, kuburyo yongera guhamagarira abatarabasha kwikosoza kubyitabira. Akavuga ko kugira ngo umuturage ashobore gutora agomba kuba afite irangamuntu no kuba umwirondoro we uzwi, cyakora ngo hari abatariyandikishije kandi bageze igihe cyo gutora, ababuze irangamuntu kimwe n’abadafite imyirondoro k’urutonde rwo gutora.

 Cyakora intore ziri k’urugerero zikaba zarafashe akazi ko gushishikariza abantu mu midugudu kwikosoza kuko nubundi basanzwe bakora ibikorwa byo kwegera abaturage babagira inama mu bikorwa by’iterambere kuburyo basanga bakwiye kubyitaho mu kwimakaza imiyoborere myiza, aho buri munyarwanda ugejeje imyaka yo gutora agomba kuzahitamo abamuhagararira mu nteko ishingamategeko.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles