Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gisagara: Muri Nyanza intore zahanze umuhanda wa km 1

$
0
0

Intore zo ku rugerero mu murenge wa Nyanza zikomeje ibikorwa byazo bigamije iterambere ry’akarere, aho ziri guhanga umuhanda ureshya na km1 uhuza kiriziya y’ahitwa Higiro n’uturuka mu karere ka Nyaruguru unyuze ahitwa mu rukingu.

  Gisagara: Muri Nyanza intore zahanze umuhanda wa km 1Si umuhanda gusa izi ntore zongeyeho nk’igikorwa cy’indashyikirwa kuko umuyobozi wungirije w’intore BUCYANA Augustin atangaza ko imihigo bari bahize yari ishingiye ku nkingi 4 za Guverinoma, ngo bakaba barayesheje 100%.  Yavuze ko mu gihe bamaze bakora urugerero igice cya 2 bari guhanga umuhanda uzarangira ungana na km1, mu mibereho myiza bavuguruye inzu y’umusaza RIBAKARE Thomas wo mu kagari ka Nyaruteja kugira ngo nawe ashobore kuba heza, bakoreye isuku abakecuru n’abasaza bibana 3, bashinze ishuri ryigisha icyongereza n’igiswahili mu kagari k’Umubanga aho bigisha abana bagarukiye mu 6 w’amashuri abanza n’abandi bantu babishaka.   Mu guteza imbere uburezi kandi bashinze ishuri ry’incuke mu midugudu ya Rama na Mpinga 2 yo mu kagari ka Higiro kuko ntayahabaga.

Nyuma y’ibi bikorwa byose ngo barateganya kuremera abaturage, umuturage umwe bamuha itungo rigufi (urukwavu) kugira ngo abone icyo yazajya akuraho ubwisungane mu kwivuza.   Kuri iki gikorwa ngo bamaze kwegeranya amafaranga yavamo inkwavu 5.

Intore zo mu murenge wa Nyanza  ngozisanzwe zikora ibikorwa by’ubufasha, nk’uko byemezwa n’intore NTIRENGANYA Albert ituye mu kagari ka Nyaruteja.yavuze ko intore bagenzi be bamutereye ibiti 382 by’ikawa ngo akaba asanga zizamufasha kwiteza imbere mu minsi iri imbere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko  Bwana RUKUNDO Noël arashima ibi bikorwa by’indashyikirwa intore zerekana akaboneraho umwanya wo kubibutsa gahunda y’ukwezi kwahariwe urubyiruko, abasaba kuzayitabira kandi abashishikariza kwitabira gahunda y’irushanwa ry’imishinga y’urubyiruko iri gutangwa.

Ibikorwa by’intore byari bikenewe nk’uko abatuye uyu murenge wa Nyanza babivuga koko barikugezwaho ibikorwa by’amajyambere kandi bifitiye akamaro buri wese.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles