Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba buvuga ko hakwiye kuba ingenzura rikomeye kubafatanyabikorwa bazana ibikorwa mu karere harebwa ibyo bakora ko bijyanye n’agaciro babiha.
Iki kibazo kikaba cyagarutsweho mu karere ka Rubavu nyuma y’uko habonetse umufatanyabikorwa wazanye uburyo bwo kororera amafi mu bigega, igikorwa kitazwi uburyo n’ umusaruro wacyo uzaba ungana.
Mu ingenzura ry’imihigo hakaba habajijwe agaciro k’amafaranga iki gikorwa gifite ariko ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko butakazi mu gihe kimaze igihe kitari gito gikorerwa muri aka karere.
Gen Mubaraka uyobora ingabo mu ntara y’uburengerezuba, avuga ko abafatanyabikorwa mu Rwanda bacyenewe kubera uruhare bagira mu gushyikiriza iterambere abaturage, ariko ngo hacyenewe n’igenzura rikomeye kugira ngo ibyo bakora bijyane n’agaciro babiha kuko hari abakoresha ingengo y’imari bazana nabi.
Atanga urugero Gen.Mubaraka yagaragaje ko hari aho abafatanyabikorwa bazana ibikorwa bifitiye abaturage akamaro ariko 80% bakabisubiza iwabo naho ibifitiye abaturage akamaro bikaba bifite agaciro gato.
Iki kibazo cyo kutamenya ibyo abafatanyabikorwa bakora mu turere kikaba cyongeye kugaragara mu karere ka Rubavu habayeho ubufatanye na sosiyete itwara abagenzi hakubakwa aho imodoka zihagarara igihe gito ariko ubuyobozi bw’akarere bwabazwa amafaranga yakoreshejwe bakavuga ko batayazi.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwanditse bubisaba kubimenyesha, ngo akarere kagombye kumenya amakuru y’ibihakorerwa n’agaciro kabyo ndetse bakamenya ko ibikorwa bikorwa bijyanye n’agaciro byahawe kuko bikorerwa ambaturage.