Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ntabwo ari ukubika inzika nk’uko bivugwa n’abayipfobya

$
0
0

Mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye mu Mayaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza wabaye kuri iki cyumweru tariki 19/05/2013 Depite Kalima Evode intumwa ya Rubanda mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yavuze ko kwibuka atari ukubika inzika nk’uko bamwe mubayipfobya babivuga.

Iyi ntumwa ya Rubanda yasobanuye ko kwibuka ari umwanya wo kugaya abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no kuvura intimba ziri ku mitima y’abayikorewe hatangwa urukingo ku bakiri bato kugira ngo amateka yabo azabe meza.

Mu gihe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi byaba bifashwe bityo na buri wese Depite Kalima Evode yavuze byaba ari uburyo bwiza bwo kuyirwanya no guharanira ko itazasubira kubaho ukundi.

Nyanza:  Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ntabwo ari ukubika inzika nk’uko bivugwa n’abayipfobya

Bunamiye inzirakarengane bashyira indabo ku rwibutso

 Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri uwo murenge wa Muyira banaboneyeho kugaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura nazo. Izo mboganizi nk’uko Mukampfizi Dinatilla umwe mubaharokokeye yabivuze harimo kutishyurwa imitungo yabo ndetse no kubona amakuru y’aho ababo baguye.

Mu butumwa bwahatangiwe n’abagize icyo bavuga muri uwo muhango bwibanze ku gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaha icyizere kibageza ku kwigira kwa nyako.

Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside wasabye gufata neza ibimenyetso bigaragaza amateka yayo birimo amafoto n’ibindi kugira ngo abayipfobya bazabure aho bahera.

Urwibutso rwa Muyira ruri mu karere ka Nyanza kugeza ubu rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 27 by’inzirakarengane z’abatutsi bishwe mu 1994 bazize jenoside


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles