Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

GISAGARA: Nyuma yo kongererwa igihe Intore ziri ku rugerero ziyemeje kongera ibikorwa

$
0
0

Intore zo mu mirenge ya Mukindo na Mugombwa ho mu karere ka Gisagara ziri ku rugerero ubwo zasurwaga n’itsinda rishinzwe kuzikurikirana mu karere, ziyemeje ko zigiye kongera ibikorwa kuko zongerewe igihe kandi ibyo zari zarahize bikaba byararangiye.

Igikorwa cyo gusura intore ziri ku rugerero cyatangirijwe mu mirenge ya Mukindo na Mugombwa. Izi ntore zivuga ko imihigo zari zarahize y’amezi 3 zayirangije ku kigereranyo cya 100% ariko kuko zamenye amakuru avuga ko igihe cy’urugerero gishobora kuba cyiyongereye ngo zigiye kwicara zitekereze ibindi bikorwa zakora.

Nk’uko BYIMANA Joseph intore ihagarariye izindi mu murenge wa Mugombwa ibivuga, ngo  kuba barashoboye kwesa imihigo bari biyemeje mu mezi 3 ashize ku kigereranyo cya 100%, ni ukuvuga ko bashoboye ari nayo mpamvu ubwo bongerewe igihe bagiye kwicara hasi bagashake udushya bakora kandi twabateza imbere.   Izi ntore mu byo zakoze harimo gufungura ishuri ry’imyuga aho zose zihurira abize kubaka no kubaza bakigisha abize ibindi ku buntu.  Iki gikorwa kikaba kigamije guca ubushomeri hitabwaho imyuga kuko izabafasha kwihangira umurimo bitabagoye.

GISAGARA: Nyuma yo kongererwa igihe Intore ziri ku rugerero ziyemeje kongera ibikorwa

Intore zatunganyije ubusitani bw’imirenge zituyemo

 Umutahira w’Intore z’Imbanzabigwi zo mu karere ka Gisagara Jean de Dieu Habiyambere afatanyije n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere Noël Rukundo, basobanuriye aba banyeshuri bari ku rugerero ko impamvu igihe kiyongereye ari  uko nyuma yo gusuzuma imihigo y’intore mu rwego rw’igihugu byagaragaye ko hari benshi batahiguye kubera ibibazo bitandukanye.  Bongeyeho ko kuba igihe cyiyongereye bizafasha kunoza ibikorwa  bari biyemeje ndetse bakanarenzaho kuko n’ubundi imirimo y’ubwitange iteganywa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda igomba gukorwa mu gihe cy’umwaka.

Jean de Dieu Habiyambere ati “Ibi mukora ntibizapfa ubusa kuko muri kwikorera kandi muzanahabwa certificats zigaragaza ko muri intore zizajya zifashishwa nko mu gihe cyo gusaba akazi”

Izi ntore ariko n’ubwo zishimiye ibyo zikora zivuga ko zinahura n’ibibazo by’amikoro make bigatuma zigorwa cyane no kugera aho zikorera ibikorwa bimwe na bimwe buri munsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles