Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gisagara: Barasabwa gutanga amakuru ku gihe harwanywa ubugizi bwa nabi

$
0
0

Nyuma y’ubwicanyi butandukanye bumaze iminsi buvugwa mu karere ka Gisagara, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyepfo General Major Alexis Kagame arasaba abatuye aka karere cyane cyane abatuye umurenge wa Mukindo ahaheruka kubera ubujura bwitwaje intwaro bwanahitanye umuturage wari utabaye, kujya batangira amakuru ku gihe kugirango hakumirwe ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Gisagara: Barasabwa gutanga amakuru ku gihe harwanywa ubugizi bwa nabiHabyarimana Celestin utuye mu mudugudu wa Kigoyi mu kagari ka Mukiza muri uyu murenge wa Mukindo akaba umucuruzi w’urwagwa, nk’uko abitangaza mu minsi mike ishize yatewe n’abajura bitwaje intwaro, bamutwara amafaranga 165.000 y’u Rwanda.

Ubwo umuturanyi we Tharcisse Muhawenimana yumvaga induru agatabara yazamutse agana kwa Habyarimana ahura n’abo bajura, ababaza abo aribo n’ikibagenza, bahita bamurasa arapfa.

Mu nama umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyepfo General Major Alexis Kagame yagiranye n’abaturage bo mu mudugudu wa kigoyi yabasabye kujya batanga amakuru kare bakoresha telephone bagafatanya mu kwamagana ubujura  ndetse bakagira n’amakuru yabinjira n’abasohoka mu mudugudu buri gihe. Yavuze ko hagiye gufatwa ingamba hagafungwa ibyambu byose bitemewe aba bagizi ba nabi baba bacamo.

Ati “Ingamba zirahari ni ugufunga ibyambu bitemewe, tugakorana cyane n’abaturage kuko bigaragara ko aba bantu baba bafite amakuru bakaza ahantu bahazi, bafite n’intwaro bivuga ko rero tugomba ingamba zifatika mu kurinda umutekano wacu”

Uyu murenge wa Mukindo si ubwambere ubayemo ubujura nk’ubu. Ababukora baca mu kanyaru bacika bakabura kuko ariko gatandukanya iyi ntara ya ngozi n’uyu murenge wa Mukindo


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles