Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RUSIZI: Imihigo y’akarere igeze kuri mirongo inani ku ijana (80%)

$
0
0

RUSIZI: Imihigo y’akarere igeze kuri mirongo inani ku ijana (80%)Mu rwego rwo gusuzuma aho imihigo igeze mu karere ka Rusizi ,Guverineri w’intara y’uburengerazuba  Kabahizi Celestin  yatangaje ko aka karere kageze kuri 80/100, kesa imihigo bahize igera kuri 58 yose hamwe, nkuko guverineri akomeza kubitangaza ngo igishimishije muri iki cyiciro cya mbere ni uko bigaragara ko imihigo myinshi muri aka karere bamaze kuyigeraho kukigero kiri 100/100.

Gusa ngo hari indi mihigo ikiri hasi cyane harimo inyubako z’ibiro by’utugari, kubaka ibyumba by’amashuri no gutanga za Terevisiyo kutugari kugirango abaturage bajye bakurikira amakuru , ibyo nabyo ngo ntibikanganye kuko abo bireba bijeje guverineri ko igihe cyo guhigura imihigo kizagera bayirangije bakurikije igihe gisigaye, ariko kandi  guverineri akaba yanenze abatihutisha ibikorwa byabo kuko bashobora gusubiza akarere kose inyuma.

Abakozi b’akarere ka Rusizi bavuga ko isuzuma nkiri  barikuramo amasomo yo kumenya gutegura neza imihigo yabo kugirango isuzuma ryo ku rwego rw’igihugu rizasange bamenye uko bagomba kwitwara mu rwego rwo kugaragaza neza imihigo bagezeho kuko hariho benshi bananirwa kubivuga uko biri kandi byarakozwe neza bigatuma amanota yabo aba make.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar avuga ko bashimiye inama bagiriwe n’ubuyobozi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba, akaba yanatangaje ko imihigo ikiri hasi bagiye kuyihutisha kuko ngo nta mpamvu ihari yatuma batsindwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles