Abafatanyabikorwa ba komisiyo y’amatora mu karere ka Bugesera biyemeje kuzagira uruhare mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa 9/2013.
Ibyo babitangaje kuwa 19/5/2013 nyuma yo guhabwa ibiganiro ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora. Ibiganiro bibibutsa inshingano zabo mu gutegura amatora y’abadepite ateganyijwe muri nzeri uyu mwaka wa 2013.
Kayiranga Frank umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko gutangira gusobanurira inzego zinyuranye ibijyanye n’amatora hakiri kare ari uburyo bwiza bwo kuyategura kugira ngo azakorwe neza, abaturage batangire kuzuza inshingano zabo n’abaziyamamaza bitegure.
Ati “ gutora ni inshingano z’umuntu, turagirango tubategure kugirango bazabashe gutora neza, turanababwira kandi kujya kwikosoza ku malisite y’itora ndetse no mu bihe byo kwiyamamaza bakazabasha kwitwara neza”.
Mu kiganiro ku bimaze kugerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Honorable Depite Kaboneka Francis yasobanuye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera uhereye aho rwavuye ishimishije.
“ ikibigaragaza akaba ari ibihembo abayobozi b’u Rwanda bagenda babona ubutitsa, ndetse kuri ubu n’amahanga akaba yifuza abayobozi nk’ab’iki gihugu”.
Depité Kaboneka yasabye abafatanyabikorwa b’amatora gufatanya n’abaturage mu mitegurire y’amatora, agakomeza kubera isi yose icyitegererezo.
“ twirinde kuzagira uwo duhohotera, uwo duhungabanya ndetse n’uwo tubuza uburengazira bwe, ahubwo dukore amatora asukuye nk’uko bisanzwe maze isi yose ize kwigira kubyo dukora”.
Abitabiriye ibyo biganiro nabo bavuze ko inshingano zabo bagiye kuzishyira mu bikorwa,dore ko n’ubundi ari ibikorwa bamenyereye nk’uko Tuyishime Janvier wo mu Murenge wa Gashora abivuga.
“ tugiye kwegera abaturage tubasobanurire ibyo twigishije. Amatora yacu agomba kuba ubukwe aho kuba intambara nk’uko tubinona mu bindi bihugu”.
Avuga ko bagiye gutegura amatora akaba meza kuko ariyo nkingi ya demokarasi.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora n’abavuga rikumvikana, abo bose bakaba basanzwe ari bo bafatanyabikorwa ba komisiyo y’amatora.