Kuri uyu wa 16/05/2013 mu karere ka Kirehe hatangije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe urubyiruko, gutangirizwa mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Gahara, cyatangijwe kandi hasizwa ikibanza cyo kuzubakamo amashuri y’imyuga, ibyumba bitandatu ku kigo cyitiriwe mutagatifu Anastase cyigisha imyuga itandukanye.
Iki kigo cyigisha imyuga itandukanye giherereye mu murenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe, kuko cyari gifite ikibazo cyo ukubura ibyumba bihagije, abagize urubyiruko batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe bakab barahisemo kuhakorera umuganda wo gusiza ikibanza muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko. umukozi ku karere ka Kirehe ushinzwe itorero ubwo yatangizaga uku kwezi kwahariwe urubyiruko yibukije urubyiruko ko uku kwezi kuzafasha urubyiruko kwihutisha ibikorwa by’iterambere akaba avuga ko kuzafasha urubyiruko kwihutisha ibikorwa by’iterambere bihangira imirimo kandi bakomeza kwibumbira mu makoperative, no uguhamagarira urubyiruko kwitabira koperative zigiye gushyirwaho mu tugari aho batuye, akaba akomeza avuga ko ibi bizabafasha gukomeza kwikura mu bukene.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kirehe Mukunzi Emile avuga ko kuba baratangije uku kwezi k’urubyiruko mu karere ka Kirehe bibafasha kumenyekanisha ibikorwa by’urubyiruko bihakorerwa aho bateganya kujya baremera urubyiruko rutandukanye nubwo ngo bisanzwe bikorwa ariko ngo barateganya kubikomeza kurushaho, akomeza avuga ko urubyiruko muri rusange rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko mu karere ka Kirehe bijya bigaragara ko ariho urumogi runyuzwa barukuye mu gihugu cya Tanzaniya.
Majoro Geffrey Gatsinzi ni umuyobozi w’ingabo muri iyi zone ya Gahara yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bishora mu busambanyi cyangwa se mu kunywa ibiyobyabwenge, akomeza asaba urubyiruko gukura intoki mu mifuka ahubwo bagakora kuko aribyo bizabateza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara Anastase Hategekimana yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko muri uyu murenge bateganya ko hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gufasha bamwe mu rubyiruko kwihangira imirimo.
Hafashima Théoneste ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gusiza ikibanza, avuga ko bibafitiye akamaro nk’urubyiruko kuko ishuri bari kubaka rizigwamo n’urubyiruko akaba avuga ko iki gikorwa bari gukora muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko kibafitiye akamaro.
Ukwezi kwahariwe urubyiruko kwatangijwe ku itariki ya 03/05/2013 kukazasozwa ku itariki 31/05/2013.