Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abahoze mu mashyamba basanga bamaze imyaka bizera ikinyoma

$
0
0

Abahoze mu mashyamba basanga bamaze imyaka bizera ikinyoma

Abanyarwanda baherutse kurangiza amasomo ya mbere yo gusubira mubuzima busanzwe, baravuga ko bamaze igihe kinini bizera ikinyoma, cy’uko mu Rwanda nta mutekano uhari, nyamara bagasanga igihugu kimaze igihe kinini gitekanye bidasubirwaho.

Nyuma y’uko abagize icyiciro cya 46 cy’abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro yo mu mashyamba ya Congo bashoje amasomo bahabwa mbere yo gusubira mubuzima busanzwe I Mutobo mu karere ka Musanze, baravuga ko ubu batekanye kuruta cyane uko bumva bameze bakiri mu mashyamba.

Aba bantu bagera ku 126 bose bahoze ari abarwanyi ba FDLR, basubijwe mu buzima busanzwe, nyuma yo guhabwa amasomo azabafasha gutangira ubuzima busanzwe ndetse no kwihuta mu iterambere kimwe n’abandi banyarwanda.

Aisha Nyiraminani, umubyeyi w’ abana batatu, avugako bakiri mu mashyamba bahoraga babwirwa ko umuntu ugeze mu gihugu atabasha gukomeza kubaho, nyamara ngo yasanze ibi atari ukuri kuva igihe kirekire.

Ati: “Nyuma yo kuganirizwa n’abantu batandukanye nasanze ibyo kwica ugeze mu gihugu bitarigeze bibaho”.

Asoza amasomo y’ikiciro cya 46, perezida wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze kurugerero, Jean Sayinzoga yashimiye aba bantu kubera icyemezo cyiza bafashe cyo kugaruma mu gihugu cyabo, ngo bafatanye n’abandi bagisanze mo kugiteza imbere.

Yabasabye kandi gukomeza gukangurira abo basize inyuma gutaha mu gihugu, bakava mu mashyamba cyane ko ntacyo abagezaho.


 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles