Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Burera: Bararwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga bahereye mu rubyiruko

$
0
0

Burera: Bararwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga bahereye mu rubyirukoUrubyiruko rwo mu karere ka Burera rwibumbiye mu ma-Club yo kurwanya ibiyobyabwenge ruributswa ko rugomba kuba jisho rya bagenzi babo mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ikunze kugaragara muri ako karere.

Tariki ya 30/04/2013 ubwo urwo rubyiruko rwagiranaga ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera, barusobanuriye ko urubyiruko arirwo rugize igice kinini cy’abaturage banywa  kandi bakinjiza muri ako karere ibiyobyabwenge byiganje mo kanyanga.

Ngo urwo rubyiruko rufashe iya mbere mu kurwanya ibyo biyobyabwenge, byacika burundu. Ikindi ngo ni uko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu. Ruramutse rwishoye mu biyobyabwenge izo mbaraga ntizaba zikibonetse. Byatuma iterambere ritagerwa ho.

Nirere Laetitia, umukozi ushinzwe gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu karere ka Burera yasabye urwo rubyiruko kuba ijisho rya bagenzi barwo n’abandi baturanyi barwo, rumenya kandi rutanga amakuru y’abanywa ibiyobyabwenge nka kanyanga.

Yakomeje asobanura ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi igamije kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda buri wese abigize mo uruhare.

Inzego z’umutekano mu karere ka Burera zahanuye urwo rubyiruko zirusaba kwihesha agaciro mu kurwanya ibiyobyabwenge. Barusobanuriye amoko y’ibiyobya bwenge n’uburyo bwo kubirwanya.

Urwo rubyiruko kandi rwasobanuriwe amwe mu mategeko ahana abanywa, abatwara n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka  zabyo ku iterambere ry’igihugu.

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge rukangurira bagenzi babo baba babinywa kubireka ndetse batanga n’amakuru y’aho biri.

Akarere ka Burera kari mu turere two mu Rwanda  twinjira mo ibiyobyabwenge byinshi kubera  igice kinini cyako gikora ku mupaka. Ako karere gahana imbibi n’igihugu cy’Ubugande. Muri icyo gihugu niho haturuka kanyanga igaragara muri ako karere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles