Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

U Rwanda rwashegeshwe na jenoside ku buryo bukomeye, rukeneye gutera intambwe ndende – V/Perezida w’Inteko Kankera

$
0
0

U Rwanda rwashegeshwe na jenoside ku buryo bukomeye, rukeneye gutera intambwe ndende - V/Perezida w’Inteko KankeraU Rwanda nk’Igihugu cyashegeshwe na jenoside ku buryo bukomeye rukeneye gutera intambwe ndende cyane kugira ngo rubashe kugera ahashimishije mu iterambere kandi buri wese akaba asabwa kubigiramo uruhare.

Ibi byasabwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée ubwo, tariki ya 30/04/2013 yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye kuri Paruwase ya Kiliziya Gatolika ya Shangi.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Shangi wo mu karere ka Nyamasheke waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 6 mu Rwubutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi, abantu bunamira imibiri isaga ibihumbi 13 irushyinguyemo.

Uyu muhango kandi waranzwe no kwibukira ku Cyobo cyitiriwe “Croix-Rouge” cyajugunywemo Abatutsi benshi bashukwaga ko bahungishirijwe kuri Croix-Rouge maze bakahicirwa. Bamwe mu bajugunywe muri iki cyobo bakaba ari ababaga biciwe hafi aho cyangwa se abandi bicirwagaho, ndetse n’abajugunywagamo ari bazima, nk’uko byatangajwe n’abaharokokeye.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée wari waje kwifatanya n’abaturage kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi yihanganishije ababuriye ababo mu murenge wa Shangi kandi abakangurira kurushaho guharanira kwigira.

Visi Perezida w’Inteko, Kankera yabwiye abaturage ko u Rwanda nk’Igihugu cyashegeshwe na jenoside ku buryo bukomeye, gikeneye gutera intambwe ndende cyane kugira ngo kibashe kugira aho kigera hishimirwa mu nzira y’amajyambere; bityo abana b’ahazaza h’u Rwanda bakazabasha kubaho neza.

Visi Perezida w’Inteko Kankera yabwiye abari bateraniye i Shangi ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba abaturage bose bafatanyije gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bima amatwi abashaka kubatesha umurongo kandi abantu bose bagaharanira gukomeza kubaka ubufatanye ndetse no kuba hafi ya bagenzi babo bacitse ku icumu  bacyugarijwe n’ubukene.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we yihanganishije ababuze ababo kandi avuga ko amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kwigishwa mu bana bato kugira ngo hirindwe uwabayobya.

Habyarimana avuga ko igishimishije ari uko urubyiruko rugenda rusobanukirwa neza n’amateka ya jenoside kandi rukaba ruharanira kurwanya ingengabitekerezo yayo rwivuye inyuma. Ibi kandi byagaragariye mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, aho urubyiruko rw’Intore zo ku rugerero rwatangaga ibiganiro.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’umurenge wa Shangi wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse hakaba habayeho gutura igitambo cya misa yabereye muri Paruwase ya Kiliziya Gatolika ya Shangi, na yo yiciwemo Abatutsi ubwo bari bahahungiye bizera ko bari buhakirire nko mu nzu y’Imana.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles