Mu ijambo umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yagejeje ku bari bateraniye i Kinazi ubwo abaturage bo muri uyu Murenge bashyinguraga bakanibuka jenoside yakorewe abatutsi, kuwa 28/4/2012, yibukije ko uretse kuba FPR Inkotanyi baratabaye abatutsi bicwaga, banatabaye n’abahutu babicaga.
Uyu muyobozi yagize ati “igihe twibuka jenoside, ni n’umwanya wo kwibuka ubutwari, n’ingufu abasore b’Abanyarwanda, abasore b’Inkotanyi, bakoresheje kugira ngo tugire n’urokoka, kugira ngo barokore Abanyarwanda”.
Yakomeje agira ati “Nkunda kuvuga ko uretse ko barokoye n’abatutsi bicwaga, ariko n’abahutu nta wari gusigara. Kuko iyo bamara kwica abatutsi, turahamya ko bari gusubiranamo barwanira ibisahurano.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikimutera guhamya ko abahagaritse jenoside batabaye n’abicanyi ari ukubera ko bamaze kwica abatutsi batangiye gushinga imbago mu masambu yabo. Agahamya rero yuko na bo ubwabo bari gusubiranamo bapfa ayo masambu kubera ko hari uwari kuvuga ngo “njyewe naramwishe none ni wowe uri guhinga iyi sambu? “Na we akamuhindukirana akamwica.
Yunzemo agira ati “Turahamya ko n’imbunda bari bamaze kubaha batari kubasha kuzibambura, ahubwo bari guhindukira bakazibicisha. Ibyo byari ngombwa. Ingabo za FPR rero turazishimira ko u Rwanda ubu rutekanye, ko Abanyarwanda babanye neza, ko dufata umwanya tukibuka abacu.”