Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Inkeragutabara zongerewe inshingano zo gukangurira abanyarwanda gutahuka

$
0
0

Inkeragutabara zongerewe inshingano zo gukangurira abanyarwanda gutahuka

Mukantabana Seraphine minisitiri w’impunzi n’ibiza asaba Inkeragutabara gushishikariza abanyarwanda gutahuka

Uretse ibikorwa byo kubungabunga umutekano, ku rwanya Ibiza, kwita ku bidukikije n’ibindi, Inkeragutabara zanongerewe izindi nshingano zijyanye no gushishikariza abanyarwanda bakiri mu muhanga gutahuka.

Izi nshingano Inkeragutabara zikaba zarazisabwe na minisiteri ifite mu nshingano zayo Impunzi no kurwanya Ibiza.

Ibi minisiteri y’impunzi n’ibiza, ikaba ibisabye nyuma y’uko HCR itangaje ko guhera tariki ya 30/06/2013 nta munyarwanda uzaba ukitwa impunzi.

Inkeragutabara kimwe n’abandi banyarwanda nazo zigomba kugira uruhare rugaragara mugukangurira abavandimwe n’ inshuti zabo bakiri hanze y’u Rwanda gutahuka mu gihugu cyabo bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu; nk’uko bitangazwa na Mukantabana Seraphine minisitiri w’impunzi n’ibiza.

Ibi minisitiri akaba yarabisabye Inkeragutabara mu muhango wo kuzishyikiriza inka zagabiwe na koperative Imbere heza tariki ya 22/04/2013 mu karere ka Ruhango.

Ubusanzwe, umuryango mpuzampahanga ushinzwe impunzi HCR,  wemeje ko kuwa 30/06/2013 nta munyarwanda uzaba yemerewe kugendera ku cyangombwa cy’ubuhunzi.

Inkeragutabara zongerewe inshingano zo gukangurira abanyarwanda gutahuka 2

HCR ivuga ko nyuma ya 30/04/2013 ngo nta munyarwanda uzaba ukitwa impunzi

HCR ivuga ko nyuma y’iriya tariki impunzi z’abanyarwanda zahunze mbere ya tariki 31/12/ 1998 zizatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi kuko impamvu zatumye bahunga HCR ibona zitakiriho.

Aha minisitiri w’impunzi n’ibiza Mukantabana Seraphine, yavuze ko nyuma y’iyi tariki umunyarwanda uzaba afite ibyo akora yarigize cyangwa agashaka kuhatura ku bushake bwe, azahaba nk’umunyarwanda wigize ariko atitwa impunzi, akaba ariyo mpamvu ahamagarira izi nkeragutabara kugaragara muri iki gikorwa cyo gushishikariza abanyarwanda gutaha.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles