Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Burere: Ubuyobozi mu rugamba rwo kongera ubushobozi bw’akarere

$
0
0

Ubuyobozi mu rugamba rwo kongera ubushobozi bw’akarere

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko hari gushakwa uburyo bwo kongera ubushobozi bw’akarere kugira ngo ibyo bateganya byose bajye babigera ho batagarukiya gusa ku mafaranga basanzwe binjiza ku mwaka.

Ubusanzwe akarere ka Burera, ku mwaka, kinjiza amafaranga y’u Rwanda agera miliyoni 400. Kubera ayo mafaranga, byatumaga ako karere kiha intego ariko ntigerwe ho kubera ko amafaranga adahagije.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko hashakwa ubundi buryo bwo kongera ubushobozi mu rwego rwo kwigira.

Akomeza avuga ko amafaranga menshi azaturuka muri za mine zicukura amabuye y’agaciro ziri muri ako karere kuko hari itegeko rishya ryasohotse rigena ko mine hari amafaranga zizajya zinjiriza akarere.

Mu karere ka Burera hari mine ebyiri nini: Mine ya Gifurwe iri mu murenge wa Rugengabari ndetse na New Bugarama Mining iri mu murenge wa Kagogo. Sembagare avuga ko izo mine zizabyazwa umusaruro.

Akomeza avuga ko kandi mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’akarere ka Burera hazabaho kwigisha abaturage no kureba abashoramari baba bavuka muri ako karere kugira ngo nabo bateze imbere akarere bavuka mo.

Sembagare avuga ko bagomba kwiha intego ihanitse kugira ngo akarere ka Burera kihute mu iterambere. Nubwo ubusanzwe ako karere kinjiza mu mwaka amafaranga atari menshi, ariko gushyira hamwe nk’abanyaburera bizatuma bagera kuri byinshi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles