Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Intara y’amajyepfo: Uturere twiyemeje kugenzurana uko dukoresha umutungo wa Leta

$
0
0

Uturere twiyemeje kugenzurana uko dukoresha umutungo wa Leta

Mu rwego rwo kunoza umurimo wo gucunga neza umutungo wa Leta, abashinzwe gucunga uko umutungo wa Leta ukoreshwa (auditors) mu Turere tugize Intara y’amajyepfo, biyemeje gufatanya kugenzura uturere bakoreramo.

Kuko Uturere tugize Intara y’amajyepfo ari umunani, abagenzuzi b’icungamutungo mu Turere bigabanyijemo amakipe abiri. Buri Karere kakaba gafite itariki kazajya kugenzurwaho. Aba bagenzuzi kanji bazaba bari kumwe n’ukorera ku Ntara.

Umunsi wa nyuma w’igenzura, abagenzuzi bazahurira mu Ntara, bashyire hamwe ibyavuye mu igenzura bakoze. Ibi ariko bizabanzirizwa no kugenzura Intara. Buri Karere kandi kazagenera amafaranga y’ubutumwa abakozi bako bagiye muri iri genzura.

Kubera iki rigenzurana? Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari ati “Uturere twashatse gufatanya ariko tubigiyemo inama n’Intara, kugira ngo barebe imikoreshereze y’Ingengo y’imari. Ni nko guhamagara bagenzi bawe muhuje umurimo, kugira ngo bagufashe kwisuzuma.”

Guverineri kandi avuga ko aba bagenzuzi bazajya mu Turere twose, bafashanye, bagirane inama, ku buryo niba hari amakosa arimo bayabona hakiri kare bakanayakosora, bityo n’isuzuma rindi ryo ku rwego rw’igihugu ryazaza, rikazasanga abantu barateye intambwe.

Uku gufashanya kandi ngo si uko muri uyu mwaka gusa. Guverineri Munyantwari ati “numva ari ibintu tuzakomeza ndetse no mu buhinzi n‘ahandi, kugira ngo abantu bakomeze kwigiranaho kandi banafashanya, kugira ngo amakosa bashobora gukora mu kazi akosoke.”

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles