Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: Abafatanyabikorwa b’akarere JADF barasabwa kwegera abagenerwa bikorwa mu mirenge.

$
0
0

Abafatanyabikorwa b’akarere JADF barasabwa kwegera abagenerwa bikorwa mu mirenge

Nk’uko bisabwa n’abayobozi ba JADF mu karere ka Rulindo ,ngo abafatanyabikorwa barasabwa kwegera abaturage mu mirenge,bityo abaturage bakabasha kugira uruhare mu bikorwa  bibakorerwa.

Aba bayobozi kandi ngo basanga abafatanyabikorwa b’akarere nibaramuka begereye abaturage bizatuma abaturage babasha gusobanukirwa neza imirimo cyangwa se ibikorwa bya JDAF mu karere,ngo kuko hari aho usanga abaturage batarasobanukirwa neza imikorere ya JADF.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25/4/2013,ubwo abagize komite ya JDAF mu karere ka Rulindo ,basuraga imirenge itandukanye igize aka karere,basabye abafatanyabikorwa b’akarere ko bajya bakorana cyane n’abaturage.

Impanvu ngo ni uko ari bo baba bakorerwa ibyo bikorwa ,bityo nabo ngo bakaba bagomba kujya bagira uruhare rugaragara mu bibakorerwa.

Ibi kandi ngo abagize komite ya JADF basanga bizatuma n’abaturage barushaho guha agaciro ibikorwa biba bibakorerwa mu rwego rwo kubibungabunga,bityo nabo babishoremo imbaraga zabo,aho kwicara ngo barebere kandi hari icyo nabo bakagombye gukora kandi banikorera.

Umwe mu mirenge yasuwe,umurenge wa Murambi,abafatanyabikorwa bawo, bagaragaje bimwe mu bikorwa bagiye bakora ,banagaragaza ibyo bateganya kuzageraho mu minsi iri imbere.

Bagaragaje kandi impungenge n’imbogamizi bagenda bahura nazo mu kazi kabo,aho abagize komite ya JDAF ku rwego rw’akarere babijeje ubufatanye no kubashyigikira mu bikorwa  byose biteza abaturage imbere hamwe n’ igihugu muri rusange.

Bucyeye Igacienne,umunyamabanga uhoraho wa JDAF mu karere ka Rulindo,yasabye abayobozi muri uyu  murenge ko batagomba gufata abafatanyabikorwa nk’abantu baza bazanye amafranga gusa,ko ahubwo bagomba no kunva ko bazanye inama n’ibitekerezo byiza kandi byubaka.

Yagize ati”JDAF si amafranga gusa,ahubwo ni inama zubaka kandi zifitiye abaturage akamaro.Inama zishobora kubereka inzira bashobora kunyuramo ,nabo ubwabo bakabasha kwiteza imbere.Abafatanyabikorwa b’akarere kandi ,ni abantu bose bashobora kugira umusanzu batanga mu kubaka igihugu.”

Umunyamabanga uhoraho wa JDAF akaba yasabye abafatanyabikorwa b’akarere, muri uwo murenge wa Murambi, ko bakomeza kurushaho kwegera abaturage, babakangurira kugira uruhare mu bikorwa bimwe na bimwe biba bibakorerwa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792