Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bugesera : Barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge kuko ababikoresha nta terambere bashobora kugeraho

$
0
0

Barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge kuko ababikoresha nta terambere bashobora kugeraho

Urubyiruko rwari rwinshi rwaje kwihera amaso icyo gikorwa

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri polisi y’igihugu Assistant Commissionner of Police Dr Willison Rubanzana arasaba buri wese guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko nta terambere rishoboka mu gihe bigikoreshwa.

Ibyo yabitangarije kuwa 25/4/2013 mu gikorwa cyo gutwika no kumena  ibiyobyabwenge byafatiwe mu karere ka Bugesera, igikorwa cyakorewe mu maso y’urubyiruko, rwahise rusabwa ko buri wese yabireka no kugaragaza ababinywa.

Yagize ati “mugomba kumenya abitabira bakanakoresha ibiyobyabwenge kandi mugomba guhaguruka mukabirwanya, dore ko akenshi aribyo biba intandaro y’ihohoterwa”.

Udupaki ibihumbi 8.400 twa Chief Waragi, Litiro 35 za kanyanga, ibiro 2 by’urumogi na Litiro 60 z’inzoga z’inkorano nibyo byafatiwe mu karere ka Bugesera bigakusanyirizwa kuri station ya police ya Nyamata. Ibyo, nibyo byamenwe mu cyobo cyateguwe kuri iyo sitation ya police.

Assistant Commissionner of Police Dr Wilison Rubanzana yavuze ko iki gikorwa kigamije guhashya ibiyobyabwenge kuko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ngo ahanini ikoreshwa ryabyo niyo ntandaro y’ihohoterwa rikunze kugaragara mu miryango.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu imari n’iterambere Rukundo Julius wari muri icyo gikorwa yasabye buri wese kwamagana ibiyobyabwenge kandi akaba ijisho ry’inzego z’umutekano mu kwerekana aho biherereye.

Ati “ ibi mureba tumennye ni umwanzi w’iterambere, n’umwanzi w’ibyiza byose ahubwo bikaba intandaro z’urugomo n’ibibi byose, akaba ariyo mpamvu ababikoresha bagomba guca ukubiri nabyo”.

Barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge kuko ababikoresha nta terambere bashobora kugeraho2

Urumogi rwafashwe rumenwa kugirango rutwikwe

Urubyiruko narwo rwitabiriye icyo gikorwa rurakangurira bagenzi babo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima n’uko bitangazwa na Sebarenzi Paul.

Iki gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge kibaye nyuma y’iminsi 3 mu karere ka Bugesera hatangirwa amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryitabiriwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abagize komite zo kurwanya ihohoterwa n’abahagarariye urubyiruko, aho basesenguririye hamwe imiterere y’ikibazo cy’ihohoterwa  banafatira hamwe ingamba mu gukemura icyo kibazo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles