Mu gihe ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Mugina hashyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 26/4/2013, imibiri 35 y’abazize jenoside, isanga indi ibihumbi 34 yari isanzwe ishyinguwemo.
Abacitse ku icumu ndetse n’abayobozi batandukanye, basabye abaturage kuranga aho indi mibiri itaraboneka yaba iherereye, kugira ngo na yo, ishyingurwe mu cyubahiro ndetse n’imiryango ya bo ive mu gihirahiro.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, atangaza ko kuva jenoside ihagaritswe muri Nyakanga 1994, hari byinshi bimaze kugerwaho bifasha mu mibereho myiza y’abacitse ku icumu, ariko ngo haracyari ibibazo birimo n’abazize jenoside baburiwe irengero.
Avuga ko kuba abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Mugina ari ibihumbi 34 gusa, atari bo bonyine bahaguye kuko hari hahungiye abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu. Ubwo rero kuba hari abarokotse bataramenya irengero ry’ababo ni ikibazo gikomeye.
Minisitiri w’umuco Protais Mitali atangaza ko gufasha abacitse ku icumu kubaho neza, harimo kubafasha gushyingura ababo mu cyubahiro. Aha Minisitiri arasaba abanyamugina gutanga amakuru k’ uko abatutsi bataraboneka bapfuye.
Aragira ati” banyamugina rwose, nimutange amakuru y’aho abatutsi baguye. Baba baratawe mu ruzi rw’Akanyaru cyangwa mu Mukunguri, mubivuge; ababo bareke guhera mu gihirahiro”.Yongeraho ko kugira ishusho nyayo ya jenoside ari ukumenya no kuvuga amateka y’uko jenoside yakozwe kandi buri wese akabigiramo uruhare atari abacitse ku icumu gusa.
Mu bindi bibazo byagaragajwe, harimo icy’inzibutso za jenoside zitubatse neza, aha Minisitiri Mitali akaba yasabye abacitse ku icumu n’abayobozi ku rwego rw’uturere kwicarana bakagena inzibutso nk’ebyiri cyangwa eshatu zakusanyirizwamo imibiri y’abazize jenoside, bikazafasha uruhererekane rw’amateka no kwibuka ubuziraherezo abazize jenoside yakorewe abatutsi.