Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko umufatanyabikorwa uzajya ashaka kuzana ibikorwa by’iterambere muri ako karere azajya agendera ku bikubiye mu igenamigambi ry’imyaka itanu akarere kihaye (DDP: District Development Plan) kugira ngo ibyo biyemeje muri iyo myaka bazabigere ho nk’uko babiteganyije.
Sembagare Samuel atangaza ibi mu gihe akarere ka Burera kitegura gushyira ahagaragara igitabo gikubiye mo igenamigambi ry’ibyo bagomba kugera ho mu iterambere mu myaka itanu iri imbere.
Akomeza avuga ko ubusanzwe wasangaga abafatanyabikowa baza muri ako karere bakihitira mo ibyo bagomba gukora by’iterambere ariko bitajyanye n’ibyo akarere kaba kariyemeje kugera ho bityo bigatera akajagari.
Agira ati “Ubundi wangaga umwe aje ati ndakora mu burezi, mu bana bato. Undi ati ndakora ibi ugasanga ni akajagari…uguhuza imbaraga bose bazavoma muri DDP.”
Sembagare yongera ho ko abo bafatanya bikorwa bazajya baza muri ako karere bazajya berekwa ibyo ako karere kiyemeje kugera ho bigaragara kugira ngo abo bafatanyabikorwa nabo barebe icyo bakora muri ibyo byose hatitawe ku byo bo bari bateganyije.
Bimwe mubyo akarere ka Burera gateganya kuzaba kageze ho mu myaka itanu iri imbere harimo kubaka amahoteri ane mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri ako karere.
Barateganyua kandi guteza ubuhinzi muri ako karere mu buryo bugaragara hibandwa cyane ku gihingwa cy’ibirayi ndetse n’ingano nka bimwe mu bihingwa bihera cyane.