Itsinda ry’abayobozi 34 baturutse mu Ntara ya Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya basuye akarere ka Nyanza muri gahunda yo gushimangira umubano usanzwe hagati y’abayobozi b’impande zombi.
Bakiriwe muri Hotel Dayenu I Nyanza babanza gusobanurirwa imiyoborere y’akarere ka Nyanza
Urwo ruzinduko barukoze kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013 bageze mu karere ka Nyanza bakirwa n’umuyobozi wako Murenzi Abdallah wabamurikiye ishusho y’ibikorwa bitandukanye ako karere kamaze kugeraho ndetse n’ibyo ubuyobozi bw’ako buteganya gukora bishingiye ku nkingi 4 igihugu cy’u Rwanda kigenderaho.
Nk’uko byakomeje bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza izo nkingi zishingiye ku butabera, ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Ubwo yasobanuraga iby’uwo mubano uri hagati y’Intara ya Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya n’akarere ka Nyanza basuye yavuze ko ushingiye ku mushinga uhuriweho n’imijyi 15 yo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ukaba ushinzwe ku bungabunga ikiyaga cya Victoriya.
Yagize ati: “ Uwo mubano wacu udufasha kurushaho guteza imbere uburyo bw’imiyoborere no guteza imbere inzego z’ubuyobozi duhagarariye.”
Aha bari mu Ngoro yo mu rukali i Nyanza bayisuye ngo bamenye amateka y’u Rwanda rwo hambere
Iyo bamwe mu bayobozi babonye umwanya wo kugenderera abandi baba baje kubigiraho bimwe mu bikorwa babarusha kugira ngo nabo nibasubira iwabo bajye kubishyira mu bikorwa.
Billy Brown umwe muri abo bayobozi baturutse mu Ntara ya Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya avuga ko ari ku nshuro ya gatatu ageze mu Rwanda agasobanura ko hari byinshi amaze kurwigiraho bijyanye n’imiyoborere.
Avuga ko bimwe bimushimisha ari uburyo ubuyobozi bwegerejwemo abaturage ndetse na gahunda yo gukorera ku mihigo ituma abaturage barushaho kugira umuvuduko mu iterambere nabo babigizemo uruhare.
Mu magambo ye bwite yabivuze atya: “Mu Rwanda ntangazwa n’isuku iboneka mu mujyi wa Kigali ntihere aho gusa ahubwo ukayisanga no mu giturage ”
Asobanura ko kuba jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yarashegeshe igihugu ariko ntibikibuze nyuma yaho kurushaho gutera imbere hakaniyongeraho n’uburyo abantu babanyemo ari ibintu bidasanzwe buri wese byamuvana mu gihugu cye akaza kugira icyo abyigiraho.
Uko bari muri urwo ruzinduko bagiriye mu karere ka Nyanza ndetse bakahasura n’ahantu ndangamateka basoje bemera ko bazarushaho kubera u Rwanda abavugizi beza basobanurira abandi ibyo bahagazeho bakanabibonesha amaso yabo.
Abayobozi b’Akarere ka Nyanza nabo baritegura kunyarukira mu Ntara ya Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya mu gikorwa bateganya kuzakora mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2013 nk’uko Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza abitangaza.