Umunyarwanda nyawe ni uwubahiriza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Ayo ni amwe mu magambo yaranze ibirori byo gutangiza itorero ry’igihugu
Mu kagari ka kabagina mu Murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi umuhango wari wiganjemo abato N’abakuze kandi bose babyumva kuko babonye n’igihe cyo kubisobanurirwa Kirambuye nkuko bakomeje babidutangariza.
Itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu mu kagari ka kabagina abaturiye ako kagari bose bararyishimiye kuko ngo basanga rizabafasha kugarura umuco nyarwanda ukubiyemo byinshiKandi babisobanukiwe kuko babiganirijweho igihe kirambuye nkuko Bakomeza kubitangaza. bimwe mu byo baganirijweho Harimo kirazira ndetse n’indangagaciro biranga umunyarwanda aho ava akagera.
Amwe mu magambo yagarutsweho n’umuyobozi w’aka kagari madamu
MUKANKUSI Florantine atangaza ko itorero ari irerero ry’igihugu kandi
Umunyarwanda wese yagakwiye kurinyuramo kugira ngo umuco
Nyarwanda ukomeze kugira agaciro ,aho yakomeje asobanura na zimwe
mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ibi birori byaranzwe n’imbyino,imihamirizo,imigani ndetse n’ibisakuzo
Byagarukaga nyir’izina ku muco wo hambere w’abanyarwanda, aho byagaragaraga ko n’abakuze bakunze kujya mu itorero ry’igihugu, ahanini baga
Mije kubikundisha abana babo n’urubyiruko muri rusange.
Aka kagari ka kabagina kagizwe n’imidugudu 5 yose hamwe ihuriye
Ku ntero igira iti “NGWINO UREBE,GARUKA UREBE KU BIKORWA
BY’ITERAMBERE NO KWESA IMIHIGO”.
Google+