Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi batandukanye bo muri iyo ntara guha serivisi nziza abaturage bayobora kuko ari uburenganzira bwabo bw’ibanze kandi bikagaragaza imiyoborere myiza iha agaciro umuturage.
Ubwo yatangaziga ikigega Agaciro Development Fund mu karere ka Burera tariki ya 07/09/2012, Bosenibamwe Aimé yavuze ko guha serivisi nziza abaturage aribyo shingiro rya byose.
Akomeza avuga ko iyo abaturage bahawe serivisi nziza bituma barusha ho gukunda igihugu cyabo bityo bagafatanya n’abayobozi kucyubaka. Igiharanirwa ubu ndetse no mu bihe bizaza ni ukubaka ubumwe bw’abanyarwana kandi bakabona leta mo ibisubizo nk’uko abivuga.
Yongera ho ko imyitwarire y’ubuyobozi ku rwego runaka igomba kuba igaragaza indangagaciro za leta. Ibyo umuturage akorewe n’umuyobozi akabibona mo leta y’u Rwanda bityo agakunda igihugu cye kuko ayobowe neza. Abayobozi bakora ibitandukanye n’ibyo baba bavangira leta.
Agira ati “abayobozi n’abakozi badindiza abaturage, umuturage ugize ikibazo kikamara imyaka n’imyaka kitarakemuka kandi abantu bafite ubushobozi bwo kugikemura, abayobozi nk’abongabo baba bavangira, baba batobera leta”.
Yongera ho ko gutinda guha serivisi umuturage kandi yagombaga kuyihabwa byihuse ntaho bitaniye no kumwaka ruswa. Guverineri Bosenibamwe avuga ko kandi abayobozi baha serivisi mbi abo bayobora, bataba bari kubaka mu baturage umuco wo gukunda igihugu.
Agira ati “…iyo umuturage atotejwe, iyo yimwe serivisi afite ho uburenganzira, gukunda igihugu bigenza bigabanuka. Ariko uko tugenda dufata abaturage bacu gukunda igihugu bizajya byiyongera bitewe n’uko tubayoboye”.
Umuturage ni izingiro ry’iterambere
Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko muri iki gihe hari aho usanga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze umuturage ajya gusinyisha icyambwa runaka, umuyobozi mbere yo kugisinya akabanza kureba niba umuturage yaratanze mitiweli.
Cyangwa se akareba niba yaratanze umusanzu wo kubaka amashuri y’imyaka 12 n’ibindi, yasanga atabyujuje agasinya icyo cyangombwa ari uko uwo muturage abanje kwishyura ibyo asabwa.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko abayobozi nk’abo bima abaturage serivisi bafite ho uburenganzira, abayobozi bikanyiza, biremereza, bigira ibihangange, abayobozi bafata ibyemezo bihubutse batajyanye n’igihe u Rwanda rugeze mo nk’uko abishimangira.
Akomeza asaba abayobozi ko muri uko guha serivisi nziza umuturage, umuyobozi agomba kubona uwo muturage nk’izingiro ry’iterambere bityo uwo muturage akubahwa. Umuyobozi akabona umuturage nka shebuja, kandi akamenya kwitwara neza kubo ayobora.
Mu gihe umuyobozi afite abaturage bamukunze, ba muri inyuma nibwo aba afite imbaraga. Iyo abaturage batamwibona mo ntabwo bamwubaha bityo bakamuhima nk’uko Guverineri Bosenibamwe abyemeza.
Google+