Abanyarwanda bakomeje gutahuka mu rwababyaye bava mu mashyamba ya Congo ari benshi. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07.09.2012 mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba hageze abagera kuri 26 abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.Ngo kuva ukwezi kwa 8 gutangiye kugeza ubu hamaze gutaha abageze kuri 326.
Abo banyarwanda batahutse harimo abana 15, abagore 7 n’abagabo 4 bakaba baturutse Mwenga, Karehe, Kasheshe ndetse na Shabunda, bakaba ari abo mu byahoze ari intara za Cyangugu,Gisenyi na Kibuye. Mukiganiro nabo batangaza ko impamvu bahisemo gutaha ngo ari imibereho mibi cyane iri muri ayo mashyamba, ubwicanyi n’iyicarubozo bakorerwa n’imitwe myinshi irwanira muri RDC harimo uwitwa Raia mutomboki ku buryo muri abo batashye 2 muri bo bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Uko kumererwa nabi ni nako tubwirwa n’Uwitonze Alfredi Safi, umuyobozi w’iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare aho avuga ko hari ibimenyetso bigaragara ko baba bamerewe nabi aho bamwe baba barakomeretse abandi barwaye bwaki. batangaza ko Iyo bageze mu Rwanda baba bumva baruhutse kubera uburyo bakirwa n’abandi banyarwanda n’uburyo bafatwa mbere yo gusubizwa iwabo ibyo ngo bikaba bitandukanye n’ibyo bahoraga bumva aho basanga ari ibihuha.
Google+