Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Imiyoborere myiza iha uruhare abayoborwa niyo ntandaro yo kwigira – Gvr Munyentwari

$
0
0

Imiyoborere myiza iha uruhare abayoborwa niyo ntandaro yo kwigiraAganira n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagaragaje uruhare ubuyobozi bubi bwagize mu gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside, maze ashimangira ko igisubizo ku byabaye ari ukugira ubumwe no kwigira.

Muri gahunda y’ibiganiro biteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mata 2013, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yaganiriye n’abayobozi b’inzego za leta, izigenga n’amadini, ku ruhare imiyoborere mibi yagize mu gutuma jenoside iba, n’uruhare rw’imiyoborere myiza mu kwigira.

Munyentwari yasobanuye uburyo ingengabitekerezo ya jenoside yahemberewe mu banyarwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni, abwo bashyiraga ubwoko mu Ndangamuntu, maze abakoloni bakagira uruhare mu kumvisha abanyarwanda ko batandukanye kandi hari abatsikamira abandi.

Ikibazo cy’amacakubiri cyakomeje no kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana bukaba bwaragayemo amacakubiri mu banyarwanda. Munyentwari atanga urugero rw’amategeko cumi y’abahutu yakozwe na Gitera Joseph muri Repubulika ya mbere, ayo akaba yarakanguriraga abahutu ko kwica abatutsi nta kosa ririmo,….

Munyentwari yongeye kwibutsa abitabiriye ibiganiro ko iyi Repubulika ya Gatatu, yaje itandukanye n’izayibanjirije kuko idashinze imizi mu ngengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri; ahubwo ishingiye ku bumwe bw’abanyarwanda baharanira kwigira no kwihesha agaciro.

Avuga ko imiyoborere myiza ari umusingi wo kwigira. Uko kwigira ngo kukaba gutangirira mu myumvire. Aragaruka ku cyerecyezo cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika atanga : “Igihugu gifite ubumwe,  cyiyumva mu bindi bihugu by’akarere, igihugu gitera imbere, igihugu kirandura ubukene, igihugu kiyoborwa mu buryo bwa demokarasi, gifite amahoro imbere muri cyo no mu bagituye”.

Guverineri aributsa abayobozi bitabiriye ibiganiro ko ari bo ba mbere bo gushyira mu bikorwa icyo cyerecyezo cy’igihugu, kugira ngo barandure ingengabitekerezo ya jenoside kandi bubake u Rwanda rw’ejo hazaza.

Abitabiriye ibiganiro na bo bahamya itandukaniro rya Leta y’ubumwe n’izindi zayibanjirije bashingiye ku iterambere rigera kuri buri munyarwanda nta vangura. Ngo muri gahunda y’uburezi, kuremera abatishoboye, ubudehe, guca nyakatsi, gira inka, ubwisungane mu kwivuza no mu butabera nta  muturage n’umwe uhezwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles