Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: kwibuka jenoside, ni igihe cyo gushima no kugaya

$
0
0

kwibuka jenoside, ni igihe cyo gushima no kugayaMu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye gutangiza icyunamo mu Karere ka Huye, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinazi, Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’aka Karere, yavuze ko kwibuka abazize jenoside, bijyana no kugaya abayiteguye ndetse no gushima abayihagaritse.

Meya Muzuka ati “uyu ni umwanya wo gushima abari bagize ingabo za FPR, baba abakiriho ndetse n’abapfuye, bahagaritse jenoside. Iyo bataza kuyihagarika, ubu u Rwanda rwacu ntabwo ruba rumeze gutya.”

Na none kandi, ngo kwibuka jenoside binajyana no kugaya abayiteguye. Meya Muzuka ati “umunsi nk’uyu nguyu, aba ari n’umunsi wo kugaya. Tugaya Leta yari iriho, yateguye jenoside, ikayishishikariza abaturage, bakayishyira mu bikorwa, abaturage bakica bagenzi babo, bakica abavandimwe, bakica inshuti, bakica abo bashakanye, bakica abo bahanye inka. Izo nkoramaraso ni ko twazita, uyu ni umunsi wo kuzigaya.”

Impamvu uyu muyobozi agaya abateguye jenoside bakanayishishikariza abaturage, ngo ni ukubera ko ubundi abayobozi mu gihugu icyo ari cyo cyose, baba babereyeho gutekerereza abaturage ibyabateza imbere.

Yabivuze muri aya magambo “turabagaya kuko ubundi mu bihugu byose byo ku isi, ubuyobozi butekerereza abaturage babyo imishinga ibateza imbere, imishinga ibafasha kwikura mu bukene, mu bujiji… Mu Rwanda si ko byagenze, kuko umushinga watekerejwe n’abo bayobozi ari uwo kurimbura abatutsi kugira ngo bave ku isi nyamara batariremye.”

Meya Muzuka kandi yaboneyeho gushishikariza abacitse ku icumu rya jenoside kugira ubutwari, bagaharanira kubaho neza, kuko ubuzima bugomba gukomeza.Yagize ati “Tugomba gukora cyane kugira ngo tubeho ahacu n’ah’abapfuye. Uwasigaye agomba kuba ah’ahe, n’ah’abapfuye.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abamwumvaga bose ko igihe cyo kwibuka jenoside ari n’icyo kwita ku bacitse ku icumu by’umwihariko. Yagize ati “iki ni igihe cyo kubegera, tukabaganiriza, tukabereka ko turi kumwe.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles