Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,abona ko kwibuka ari ngombwa kandi ko ari intwaro ituma abantu bahora bari maso birinda icyo aricyo cyose cyatuma Genocide yongera kuba.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Ngoma yabivugiye mu murenge wa Rurenge akagali ka Musya,nyuma yo gushyira indabo no kunamira abatutsi bajugunwe mu ruzi bita Barage.
Mu ijambo rye ritangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Genocide yakorewe abatutsi, asobanuara impamvu yo kwibuka,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko kwibuka bikwiye gutuma buri munyarwanda asubiza amaso inyuma akareba ububi bwa Genocide maze bigatuma aharanira ko itazongera kuba ukundi.
Yagize ati”Tugomba kwibuka kuko bidufasha guhora turi maso,tukamenya ububi bwayo bigatuma iteka duhora turwanya iteka ko ibyabaye byakongera kuba ukundi.”
Mubuhamya bwatanzwe na Makombe Epimaki warokokeye ku ruzi bita Barage,(hashyizwe indabo muri ayo mazi mu rwego rwo kwibuka abatutsi bagera kuri 60 bajugunywemo muri genocide),Makombe yavuze ko ibyabereye aho ari ubugome bukabije.
Yagize ati” Hano hari bariyeri,umututsi wese wahanyuraga bamujugunyaga muri uru ruzi akicwa n’amazi, Ndibuka umusaza wahatawe bwa mbere ni Musonera. Bacaga aha bashaka uko bagera I Kibungo mu Kiriziya kuko bibwiraga ko ho baharokokera.”
Nyuma yo gushyira indabo muri aya mazi hakozwe urugendo rwo kwibuka hamaganwa genocide yakorewe abatutsi mu 1994 rwavuye kuri Barage rugera ku biro by’akagali ka Musya (ni nka 5 Kilometro) ariho hakomereje ibiganiro n’ibikorwa byo gutangiza icyunamo ku nhuro ya 19 mu karere ka ngoma.
Ijambo ryavuzwe n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rurenge,yavuze ko mugihe hibukwa abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,hakwiye no gutekerezwa kunzibutso ubu zimeze nabi aho hari imva zinyagirwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma asubiza kuri iki kibazo yijeje ko akarere kagitekerejeho kandi ko kizakemuka mubihe bitarambiranye.
Mu Rwego rwo kurushaho kwita ku nzibutso no kubungabunga amateka ya genocide,akarere ka Ngoma kashyizeho inzibutso esheshatu zizubakwa neza maze imibiri iri mu nzibutso zitameze neza ikimurirwamo.
Ku ikubitiro imibiri igera ku bihumbi bitanu yo mu mirenge ya,Gashanda,Mugesera na Zaza izimurirwa mu Rwibutso rwa Zaza kri uyu wa 13/04/2013 ubwo hazaba hasozwa icyumweru cy’ icyunamo.