Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe- Barasabwa kwibuka abazize Jenoside baharanira kwigira

$
0
0

Barasabwa kwibuka abazize Jenoside baharanira kwigira1Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa 07/04/2013 mu karere ka Kirehe hatangijwe icyunamo, ku rwego rw’akarere cyatangirijwe mu murenge wa Nyarubuye ku rwibutso rwa Nyabitare,abitabiriye icyunamo bakaba barasabwe kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwigira.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umudepite mu nteko ishinga amategeko , Mukakarisa Faith  ubwo yifatanyaga n’abatuye  akagari ka Nyabitare hamwe n’abahakomoka ku rwibutso rwa Nyabitare tariki 07/04/2013 bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Kirehe bakaba bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi 4, nyuma yo gukora urugendo rwo kwibuka.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva, hakaba hatanzwe ibiganiro bitandukanye hamwe n’ubuhamya byose bivuga ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe muri uyu murenge wa Nyarubuye by’umwihariko mu kagari ka Nyabitare ahashyinguye imibiri igera ku bihumbi 4720.

Barasabwa kwibuka abazize Jenoside baharanira kwigiraUbutumwa butandukanye bwatangiwe muri uyu muhango bwari ubwo gukangurira abaturage bose ko kwibuka ari ishingano za buri wese mu rwego rwo gukomeza kwibuka jenoside yakorewe mu Rwanda bityo ntizongere.

Uhagarariye ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yashimiye abaje kwifatanya n’abacitse ku icumu avuga ko kwifatanya ari ibyerekana ko bari kumwe akaba avuga  bituma badaheranwa n’agahinda ahubwo bibafasha kwigira, akaba avuga ko mu karere ka Kirehe kugeza ubu abacitse ku icumu ko batabayeho nabi kuko abona bose kuri ubu agereranije bifashije,ibi akaba yabivuze agereranije n’uburyo babayeho.

Uyu muyobozi wa IBUKA mu karere ka Kirehe akaba yaboneyeho n’umwanya wo gushimira abafashije abantu mu gihe cya Jenoside babahungisha bakabageza mu gihugu cya Tanzaniya, hamwe na Leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abarokotse Jenoside mu bikorwa bitandukanye.

Depite Mukakarisa Faith yasabye abacitse ku icumu gukomera ntibaheranwe n’agahinda, kandi asaba abandi baturage kudatererana abacitse ku icumu muri ibi bihe akaba yasabye  urubyiruko kwitabira ibiganiro biri gutangwa kugira ngo bamenye amateka yaranze igihe cya Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yasabye abaturage gukomeza kwitabira ibiganiro bitangirwa mu midugudu igize akarere ka Kirehe mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abarokotse Jenoside, akaba yasabye abarokotse Jenoside gukomeza guharanira kwigira mu rwego rwo kwiyubakira ejo habo hazaza heza.

Mu karere ka Kirehe kwibuka ku nshuro ya 19 bizasozwa ku itariki 14/04/2013 muri kirehe bizasorezwe kurwibutso rwa Nyarubuye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles