Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baribaza uko abantu bapfuye mu gihe ibarura ry’abazatora abazajya mu nteko y’abadepite, bizagenda niba kuguma ku ilisiti y’itora ntacyo bizica cyangwa niba hari ikindi cyateganijwe kizakorwa.
Ibi bikaba byatangarijwe mu nama yahuje abayobozi batandukanye mu karere ka Muhanga, ni ukuvuga abaturutse mu karere ubwako, mu mirenge ndetse n’izindi nzego zitandukanye zirimo urwa polisi, urwa gisikare, abikorera n’abandi.
Aha hakaba hibajijwe ku matora y’abadepite yegereje muri uyu mwaka aho bamwe bibazaga kuri iki kibazo.
umukozi w’aka karere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza Patrick Gatwaza asobanura ko kugeza ubu abantu bose bafite ababo bapfuye, ko bagomba kujya kubandukuza ku ilisiti y’itora kuko kuri ubu hariho igikorwa cyo gukosora iyi lisiti kuburyo ntawe byagora yandukuza uwe cyangwa nawe yikosoza kuri iyi lisiti.
Gatwaza akomeza avuga ko n’abandi nabo bahinduye irangamimerere yabo bakwiye kwihutira kwikosoza ku ilisiti y’itora kuko iyi lisiti igomba kugendana n’umwirondoro nyawo wa buri munyarwanda uzatora.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko kuri ubu amalisiti y’itora ari ku midugudu hose kugirango ababasha kwisoza bikosoze hakiri kare. Akomeza ashishikariza abanyarwanda by’umwihariko abo abereye umuyobozi ko bajya bitabira ibikorwa byo kwikosoza.
Hakaba hibazwa uko abazapfa igihe cyo kwisoza cyararangiye bizagenda niba bitazica imibare iba yarateganijwe kwitabira amatora.