Kugira intego zihamye kandi abazihaye bakazishyira mu bikorwa, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero abayobozi bakuru b’igihugu bagize kuva ku itariki ya 28 kugeza kuya 30/3/2013, nk’uburyo bwo kubasha guteza imbere abaturage binyujijwe muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri.
Uyu mwanzuro rero, hamwe n’indi yafashwe muri uyu mwiherero, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yayigejeje ku nzego zinyuranye zikorera mu Karere ayobora, hagamijwe kurushaho gukora neza, kugirango umuturage atere imbere.
Uyu muyobozi yagize ati “kugira ngo dutange umusaruro, tugomba kumenya ngo ndi kujya he? Icyo nshaka gukora ndagikora gute? Abayobozi bakurikirana gute ibyo bashinzwe? Abakozi bakurikirana gute ibyo bashinzwe? Ese iyo tumaze kwemeza ibikorwa, bikurikiranwa gute? Ibi binajyana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo abantu biyemeje.”
Abari mu nama kandi basabwe kuzajya bakora ibyo bemera, bakirinda imvugo zishidikanya, ntube wasanga umuntu akora icyo yagombaga gukora ariko akabwira abo agikorera ko yabitumwe n’ubuyobozi bumukuriye.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inkingi imwe ntigera inzu. Abanyarwanda rero bashishikarizwa kwishyira hamwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Muri uko kishyira hamwe kanji, ngo bagomba no kureba kure, bagatekereza ku bikorwa birambye.
Meya Muzuka ati “nta kamaro ko kubaka inzu uteganya kuzayisenya mu myaka itanu. Kureba kure bizafasha kwihutisha icyerekezo cyacu cy’iterambere.”
Na none kandi, kugira ngo iterambere ryihute, ni ngombwa ko Abanyarwanda bifashisha ikoranabuhanga mu byo bakora byose.
Uretse ibijyanye n’ibyavuye mu mwiherero, abari mu nama bibukijwe ko icyunamo kiri hafi gutangira, ibiganiro bikunda kuba muri iki gihe bikaba bizabera mu midugudu. Abayobozi rero bibukijwe kuzashishikariza abaturage kubyitabira kandi bakahagerera igihe.
Bibukijwe kandi ko abantu bagomba kuba hafi y’abacitse ku icumu bakabaganiriza, bakabereka ko babitayeho. Na none kandi, ngo bucya abantu bajya gushyingura, si byiza kubona abasinze igihe abandi baraye ku kilio bibuka.