Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

AbanyaRulindo ntibakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye gutekereza ejo heza baharira kwigira.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
AbanyaRulindo ntibakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye gutekereza  ejo heza baharira kwigira.
Kimwe n’ahandi hose  mu gihugu  ,mu karere ka Rulindo tariki 7/4/2013 hatangijwe icyunamo cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside muri mata 1994.

Minisitire muri Prezidanse Ugirayezu Venancie, wari waje kwifatanya n’abanyaRulindo, yavuze ko muri iki gihe gikomeye, cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu Rwanda, ngo si umwanya wo guheranwa n’agahinda, ahubwo ko ari umwanya wo kwibuka kandi abantu biyubaka.

Yababwiye kandi ko hakwiye kubaho kwamagana icyaryanisha abanyarwanda,ahubwo bakarushaho kwegerana no gushakira hamwe icyabateza imbere .

Yasabye abatuye aka karere gukomeza guha agaciro iki gihe bafatanyiriza hamwe kuba hafi no guhumuriza abacitse ku icumu,babafasha kudaheranwa n’agahinda.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus,mu magambo ye yabwiye abari aho, ko abacitse ku icumu bo muri aka karere bafite gahunda nziza yo gukora.

Ngo ntabwo abacitse ku icumu bakeneye guhora basabiriza, ahubwo nabo batangiye kugenda bafasha bagenzi babo batishoboye, mu rwego rwo kubavana hasi babageza aheza.

Yagize ati”Abacitse ku icumu bo mu karere ka Rulindo,kuri ubu nabo ubwabo bafasha abatishoboye ,aho usanga umuntu wacitse ku icumu nawe yubakira bagenzi be batarabona aho baba.Icyo ni igikorwa cy’ingenzi ,hari n’ibindi byinshi umuntu yavuga abacitse ku icumu bagenda bafashamo bagenzi babo.”

Abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo kandi basabye ko hakurikiranwa bagenzi babo bafite uburwayi budakira batewe na Jenoside,bakitabwaho bakavuzwa ,ngo kuko usanga ari ikibazo kibahangayikishije .

Kuri iki kibazo cy’abarwayi Perezida wa Ibuka muri aka karere ka Rulindo,Rubayita Eric,yasabye abayobozi bose mu nzego zose ko iki kibazo cy’abarwayi bakigira icyabo, bakareba ko baramira ubuzima bw’abacitse ku icumu bafite uburwayi batewe na Jenoside.

Yagize ati”muri rusange abacitse ku icumu bamaze kwiyubaka ugereranije n’uko byari biri mu gihe gishize.Ikibazo kiduhangayikishije ni umubare utari muke w’abacitse ku icumu bafita uburwayi budakira bakuye kuri jenoside.Tukaba dusaba ubuyobozi ko bwareba icyo bukora kuri abo bantu bacu.”

Prezida wa Ibuka mu karere ka Rulindo,akaba Yanashimye,inkunga ubuyobozi budahwema gutera abacitse icumu bubafasha kwigira.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles