Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deo, ati: ” Umuryango utibuka urazimira”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo aributsa ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma abantu bibuka amateka mabi yaranze u Rwanda, bagafata ingamba zo gukumira ko habaho Jenoside ukundi.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 cyabereye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke ku cyumweru tariki 07/04/2013.
Avuga ko abantu batibutse bashobora kwibagirwa, bakaba bashobora gusubira mu mahano yagwiririye u Rwanda.
Ati: “Kwibuka nk’umuryango nyarwanda ni ngombwa, kuko tutibutse dushobora kurangara tukagwa mu mahano yagwiririye u Rwanda. Ndagira ngo umuryango nk’uko babivuga utibuka urazima.”
Yongeraho ko kwibuka Jenoside ari igihe cyo kwamagana ubuyobozi bubi bwashoye Abanyarwanda muri Jenoside, no gutekereza ku bacitse ku icumu bagikeneye kwiyubaka kugira ngo bafashwe babashe gutera imbere.
Abaturage bitabiriye kwibuka Jenoside ku buryo bushimishije.
Abantu bagomba kwirinda imvugo zisesereza abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo kuko ari bwo zikunda kugaragara kandi bakita kubungabunga umutekano wabo n’inzibutso ziri hirya no hino mu karere; nk’uko Supt. Rwangombwa Dieudonné, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yabisabye abitabiriye kwibuka.
Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Gakenke bashima Leta y’u Rwanda muri rusange n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage by’umwihariko kubera imbaraga bashyize mu kubafasha none bakaba bageze kure biyubaka.
Bafashijwe mu kwiga, mu kubona amacumbi n’nka zorokora zatanzwe muri gahunda ya Girinka n’izindi zavuye mu nkunga itangwa n’abaturage. Mu miryango isaga gato 300, hasigaye gusa imiryango 87 itarorozwa.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 cyabimburiwe n’igitambo cya misa gisozwa n’urugendo no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside 288 mu Rwibutso rwa Ruli.