Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.

$
0
0

Nyamasheke Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano. Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.

 

 

 

 

 

 

Mu nama yahuje minisiteri y’umutekano n’abagize urwego rwa community policing, local defense, inkeragutabara ndetse n’abaturage muri rusange, minisiteri y’umutekano yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo n’ibyabo kuko ariwo shingiro ry’iterambere.

Nyamasheke Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.1 Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.

 

 

 

 

 

 

Superintendent Uwimana Azarias, umuyobozi w’ishami rishinzwe gusesengura ibijyanye n’umutekano muri minisiteri y’umutekano, yavuze ko ari imwe mu nkingi z’iterambere bityo kuwucunga bikaba bitagomba guharirwa inzego z’umutekano gusa, ahubwo abaturage basabwa kubigiramo uruhare runini.

Nyamasheke Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.2 Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kongera uruhare mu gucunga umutekano.

 

\

 

 

 

 

Abaturage barasabwa kwicungira umutekano binyuze mu marondo, bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano ku buryo bwihuse mu gihe hagaragaye ibikorwa bihungabanya umutekano cyangwa se ibishobora kuwuhungabanya kugira ngo zibatabare hakiri kare.

Ni muri urwo rwego minisiteri y’umutekano yatanze telefoni zigendanwa ku bagize community policing kugira ngo babone uburyo bazajya batanga amakuru ku gihe, ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo gukumira ibyaha no guta muri yombi abanyabyaha.

Supt Uwimana yanaboneyeho umwanya wo kubaha nimero za terefoni zitandukanye zitishyurwa abantu bashobora guhamagaraho bagatanga amakuru ku bintu bitandukanye, haba mu bibazo by’akarengane, amakimbirane ashingiye ku miryango, impanuka n’ibindi bihungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko umuturage akwiye kuba umurinzi wa mugenzi we akamucungira umutekano, akaba anasabwa gutanga amakuru y’ibishobora kuhungabanya ku gihe ngo ubashe gusugira.

Yanaboneyeho gutangaza ko umutekano wifashe neza mu karere kubera ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage.

Kuva ku itariki ya 30/08/2012, hatangijwe icyumweru cy’umutekano mu gihugu, kikaba giteganijwemo ubukangurambaga mu mutekano hagamijwe kunoza ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano wabo n’ibyabo, kubashishikariza gutanga amakuru ku gihe no kurwanya ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’intwaro ntoya n’iziciritse mu buryo butemewe n’amategeko.

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles