Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano z’urwego rw’umuvunyi, cyane cyane izo gukumira no kurwanya akarengane ndetse na ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo mu nzego z’ubutegetsi bwa leta n’izigenga, urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka Nyamasheke kizahera tariki ya 10/09/2012 kikazageza ku itariki ya 14/09/2012.
Nk’uko ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’akarere yashyizweho umukono n’umuvunyi mukuru w’umusigire, Nzindukiyimana Augustin ibigaragaza, ngo abaturage bo mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke bazahabwa amahugurwa ndetse banakire ibibazo by’akarengane ku bufatanye hagati y’umuvunyi n’inzego z’ibanze.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abandi bahafite ibibazo barasabwa kuzitabira iyi gahunda kugira ngo barebere hamwe uburyo byakemuka.
Gahunda y’iki cyumweru iteganijwe ku buryo muri buri murenge hazakorwa site ebyiri maze abaturage b’utugari twegeranye bakajya bahurira hamwe bagafatanya muri zo gahunda.
Gahunda nk’iyi yo kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse na serivisi nziza bakeneye no kubagabanyiriza ingendo bakora bagana inzego z’ubuyobozi, ubuyobozi bw’akarere bwari bwayiteguye kuva tariki ya 07/08/2012 kugeza tariki ya 14/08/2012, aho ikipe igizwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, ingabo, polisi y’igihugu, umukozi w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ), abakozi b’imirenge, ab’utugari n’abayobozi b’imidugudu bahuriraga hamwe maze bagafatanya gukemura ibibazo by’abaturage.
Google+