Mu nama y’umutekano yaguye yabereye ku karere ka Kirehe kuri uyu wa 06/09/2012 Assistant commissioner wa polisi y’igihugu Karemera Sam yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwerekana aho bakeka hose haba hari intwaro mu baturage bakazigeza kuri polisi.
Assistant Commissioner wa polisi y’igihugu Karemera Sam akaba ibi yabisabye abayobozi mu rwego rwo kwicungira umutekano, nta ntwaro zigaragara mu ngo,yasobanuye ibibi n’ibyiza by’intwaro bityo ababwira ko bigaragara ko ibibi aribyo byinshi,abibutsa ko intwaro arizo gutungwa n’ababyemerewe gusa,yakomeje atanga ikiganiro ku ihohoterwa rikorewra abana aho yavuze ko gusambanya abana ari icyaha kibangamiye sosiyete nyarwada ibi bikaba bikubiye mu byigishwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano, aho Minisiteri y’umutekano mu gihugu yateguye igikorwa cyo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya intwaro nto n’iziciriritse zitemewe n’amategeko, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gusambanya abana, impanuka zo mu muhanda n’ibindi.
Assistant Commissioner wa polisi y’igihugu Karemera sam akaba ashinzwe kurwanya intwaro nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’umutekano yavuze ko iyi Minisiteri yageneye abaturage bagize community policing telephone 70 aho yahise atanga telefone 8 izindi bakazazizana mu minsi iri imbere, akaba yatanze na nimero itishyurwa abaturage bazajya babarizaho ibibazo bahuye nabyo bijyanye n’umutekano,aho yababwiye ko uzajya ahura n’ihohoterwa ryo mu ngo azajya ahamagara 3512,mu gihe uwahohotewe n’umupolisi yahamagara 3511,ahabereye impanuka bakaba bahamagara 113 hakaba hari na nimero bahamagaraho isanzwe mu gihe cyihutirwa ariyo 112.
Inama y’umutekano yarebye muri rusange uko umutekano wifashe aho barebeye hamwe n’uburyo inyubako z’amashuri zarangira vuba hamwe n’igihe cy’ihinga aho kigeze abaturage bitegura kugura ifumbire bazafumbiza mu mirima yabo.
Icyumweru cy’umutekano cyatangiye ku itariki 30/08/2012 kikaba cyariswe icyumweru cy’umutekano mu iterambere, kikaba cyaratangirijwe mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo.
Google+