Ikibazo cy’imikorere n’ imikoranire mu buyobozi nibyo abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyiramo ingufu nkuko bikubiye mu myanzuro yavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru bagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME umwiherero wabereye I Gabiro hagati y’itariki 26-31 werurwe, 2013.
Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME atangiza uyu mwiherero yavuze ko mu bayobozi hagikenewe imikoranire n’imikorere yimbitse kugirango barusheho gutanga umusaruro mwiza.
Ubwo umuybozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise,nawe witabiriye uyu mwiherero yagezaga kubayobozi b’inzego z’ibanze ubutumwa bahawe na Perezida w’u Rwanda ngo babugeze kubayobozi bari bahagarariye yibanze ku mikorere n’imikoranire.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yasabye aba bayobozi kwisuzuma maze bagafata ingamba zo kurangwa n’imikorere myiza kandi bakorana batanga amakuru batitana ba mwana cyangwa ngo bavunishanye mu kazi nkuko byagiye bitangwaho ingero z’aho byabaye.
Yagize ati” Ntabwo twatera imbere tudakorana neza, buri wese akuzuza inshingano ze neza kandi akumvikana na mugenzi we mu kazi bafatanya mu kazi batanga amakuru uko bikwiye ntawuvunisha abandi akazi “
Muri iyi nama abayobozi batakoraga neza n’abatari bafite ubufatanye mu kazi banenzwe maze buri muyobozi wese asabwa kwisubiraho no kwikosora nkuko ubutumwa bwavuye mu mushyikirano bubisaba.
Mungero zatanzwe z’ibitagendaga neza ni aho abayobozi bamwe na bamwe batindaga gutanga amakuru abandi ngo bayamenya ntibayasangire bakayibikaho ndetse n’abadatanga rapport kugihe.
Mu mikorere abayobozi baranzwe no kurushaho gukorana n’abaturage babasobanurira gahunda zibareba kandi batabahamagarira kubabwira gutanga amafaranga gusa, ahubwo bakanabatumiza mu nama zo kuvuga iby’amajyambere bagezeho n’ibyo bateganya.
Iyi nama yanzuye ivuga ko abayobozi bose bagiye kurangwa n’imikoranire no kugira ikipe imwe igamije iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.