Inama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa 04/04/2013, iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe ikaba yahuje abanyamabanganshingabikorwa b‘imirenge ab’utugari, ingabo hamwe na polisi bikorera muri aka karere.
Muri iyi nama bakaba barebeye hamwe uko umutekano wifashe muri aka karere, aho imihigo igeze muri aka kerere, aho barebaga aho inyubako z’amashuri y’uburezi bw’ibanze zigeze, hamwe n’inyubako z’utugari, ikibazo cy’ abana bata amashuri, gushyira ingufu mu gukwirakwiza television mu mirenge yateganijwe, muri iyi nama y’umutekano bakaba basanze harabaye n’impanuka zitandukanye hamwe no gucuruza ibiyobyabwenge.
Muri rusange basanze ibyaha byaragabanutse bagereranije n’uburyo ibyaha byabonekaga mbere, nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yabivuze bakaba bavuga ko byaba byaratewe ahanini n’ ukwezi kw’imiyoborere kuko gufite icyo kwasigiye abaturage muri rusange, abitabiriye inama bakaba basanga no kuba abacumbitsi barabafatiwe gahunda yo kuzajya baza bafite ibyangombwa nabyo biri mu byatumye ibyaha byakorwaga bigabanuka.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe buvuga ko nubwo ibyaha byagabanutse usanga abanywa urumogi bakigaragara,akaba avuga ko bisaba gukomeza gukaza umutekano bakomeza kwigisha abaturage, muri iyi nama kandi basabye abayobozi b’utugari mu karere ka Kirehe gukagurira abaturage kwirinda gucuruza Essence mu mago kuko bashobora kuzahura n’ingaruka zo kuba bagira impanuka bagahira mu mazu.
Kwihanangiriza abacuruza za Essence mu ngo no mu maduka mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora guteza, hanavuzwe ko habonsetse imibiri irindwi y’abazize jenoside aho bagitegereje indi mibiri itandatu,hemejwe kandi ko kumunsi wo gutangira icyunamo abantu bazava gusenga bagana aho urwibutso rwubatse, gahunda yo kwibuka mu karere ka Kirehe, basobanuriwe ko izabera mu midugudu yose igize aka karere aho kwibuka ku rwego rw’akarere bizatangirizwa ku rwibutyo rwa Nyabitare mu murenge wa Nyarubuye, bikazasorezwa ku rwibutso rwa Nyarubuye ku rwego rw’akarere.
Aba banyamabanganshingwabikorwa banibukijwe ibijyanye n’igihembwe cy’ihingaB, aho umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe yabagezagaho aho ihinga rigeze n’uburyo imbuto iboneka.