Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru igaragaza ko imyumvire y’abanyarwanda yazamutse

$
0
0

MuhangaDistUbwo umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yagezaga imwe mu myanzuro n’ibyaganiriweho mu mwiherero uheruka guhuza abayobozi bakuru b’igihugu, yatangaje ko hagaragajwe ko imyumvire y’abanyarwanda imaze kuzamuka ariko hakiri ikibazo cyo guhuza no gushyira hamwe mu bikorwa.

Muri uyu mwiherero byagaragajwe ko ubukangurambaga bwagiye  bukorwa mu bihe bishize ndetse n’ubukomeje kugenda bukorwa bwagize akamaro gakomeye kuko abaturage bamaze kumva byinshi muri gahunda za leta kandi zibafitiye akamaro.

Zimwe muri izo gahunda bakunze gushishikarizwa kandi zibareba bitanyuze mu nzira ziziguye akaba ari nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), VUP n’izindi zitandukanye.

Aha, uyu muyobozi w’akarere akomeza agaragaza ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yaberetse ko abaturage bamaze kumva izi gahunda ndetse bakaba baranasobanukiwe akamaro kazoo, ariko ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kubishyira mu bikorwa ndetse no mu ruhande rw’abayobozi hakaba ikibazo cyo guhuza ibikorwa ngo bafashe abaturage gushyira mu bikorwa izi gahunda zibareba.

Yahize ati: “ntituririmbe gusa mutuelle, VUP n’ibindi ahubwo tubishyire mu bikorwa kugirango tudasanga abafite mutuelle ari babiri twirirwa turirimba ibyiza byayo”.

Aha umukuru w’igihugu akaba yarasabye abayobozi bandi bakuru b’igihugu ayoboye ko bajya bakurikirana ibyo bigisha abaturage kugirango barebe niba babishyira mu bikorwa ndetse banabafashe aho bitagenda.

Mu bihe byashize umukuru w’igihugu Kagame yihanangirije abayobozi bashyira igitugu ku baturage aho babasaba gukora gahunda za leta ku gahato, ahubwo ababwira ko bakwiye kujya bakoresha inzira y’ubukangurambaga bunyuze mu Manama, mu itangazamakuru ndetse n’ahandi.

Aha bamwe mu bayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze bakaba baragaragazaga ko impamvu bashyiraga igitugu kubo bayoboye ari uko babaga bashaka kwesa imihigo uko bayihigiye imbere y’umukuru w’iguhugu cyangwa n’undi ubakuriye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles