Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Abayobozi b’ utugari barasabwa gushyira ingufu aho bakiri inyuma mu mihigo

$
0
0
NgomaDist

NgomaDist

Mugihe hasigaye amezi atageze kuri atatu ngo hatangire gusuzumwa ishyirwa  mu bikorwa ry’ imihigo ya 2012-2013 abayobozi b’uturere basinyane na Perezida wa Republika, abayobozi bagaragarijwe aho bakwiye gushyira ingufu kugirango akarere ka Ngoma kazaze mu myanya ya mbere.

 

Inyubako z’ utugali ,kubaka bio-gaz mu baturage no kwongera  imisoro y’akarere ni bimwe mubyo abanyamabanga nshingwabikorwa  b’ utugari n’imirenge basabwe kwibandaho kuko bikiri inyuma.

 

Nkuko byagaragajwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, Muzungu Gerard,yavuze ko nubwo hari aho bamaze kurenza 100% mu mihigo ngo hari ahandi bakeneye  kwibandaho cyane kuko hakiri inyuma.

 

By’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali basabwe kwihutisha kubaka inyubako z’ibiro by’utugali kuko ngo uyu muhigo ukiri kuri 51%  kandi hasigaye amezi abili gusa ngo isuzuma ry’imihigo ritagire.

 

Yagize ati” Imyubako z’utugali turi inyuma cyane ni ugushyiramo ingufu kuko mwarabitwemereye  mwarabiduhigiye ko muzaba murangije kubaka, ariko hari aho usanga bakiri kure mwikubite agashyi muri aya mezi  abili asigaye .”

 

Kukijyanye no kubaka bio-gazi hagaragajwe impungenge z’abaturage mu kubona inguzanyo yo kubakisha za bio-gaz kuko bakiri kumvikana n’imirenge SACCO ngo ibe yabafasha itanga inguzanyo kubaturage bashaka kubaka bi0-gaz.

 

Uretse imihigo mike igaragara ko ikwiye gushyirwamo ingufu kuko bakiri hasi, indi mihigo nkuko byagaragajwe bamaze kugera ku kigereranyo cya 100% ndetse baranarenza kuko hari aho bageze ku 116% cyane cyane mu guhuza ubutaka.

 

Akarere ka Ngoma gaherutse kuza kumwanya wa karindwi mu mihigo ishize y’umwaka wa 2011-2012.Uyu mwaka akarere ka Ngoma kakaba kizeye kuzakomeza kujya imbere mu mihigo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles