Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe bashoje urugendoshuri bagiriraga mu karere ka Rubavu.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abafatanyabikorwa
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/04/2013, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe bashoje urugendoshuri bari bamazemo iminsi itatu mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo kwigira ku ihuriro nk’iri muri aka karere rimaze gutera imbere mu mikorere.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée yatangaje ko bigiye ku byinshi ku bafatanyabikorwa b’akarere ka Rubavu.

Yagize ati: “Twasanze bafite ubunyamabanga busobanutse, tubigiraho gukorera mu matsinda mato ndetse no gusuzumana”.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe basuye ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rubavu banabyunguranaho ibitekerezo, bafata umwanzuro wo kurushaho guhuza imikorere no kwita ku bikorwa bigira impinduka ku mibereho n’ubukungu by’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko iki gikorwa ari ingirakamaro ngo kuko cyinjira muri gahunda yo kwihuta mu iterambere aka karere gafite, hagamijwe kuvana abaturage benshi mu nsi y’umurongo w’ubukene.

“Birafasha cyane kuko bije turiho gutegura gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu, mu gihe kandi turi muri gahunda yihuse yo kuvana umubare munini w’ abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene mu mirenge imwe n’imwe yagaragaye ko itaratera imbere,” Mugisha.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe bagejejweho gahunda y’iterambere y’imyaka itanu (DDP) banungurana ibitekerezo ku mishinga igamije gusubiza ibibazo by’abaturage, maze biyemeza kwerekeza ibikorwa byabo muri uwo mugambi.

Abafatanyabikorwa kandi biyemeje gutunganya umudugudu ntangarugero bahuriyeho uzitirirwa izina ry’ihuriro ryabo rya “JADF IMPARIRWAMIHIGO” ngo ukazaba wamaze kuzura mu myaka ibiri.

Uru rugendoshuri kandi ngo ni ikimenyetso cyo kurushaho kunoza imikorere nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiriza Jeanne wanatanze ikiganiro ku barwitabiriye.

Uru rugendoshuri rwatewe inkunga na World Vision mu gace k’Amajyepfo y’u Rwanda, rwatangiye tariki ya 01/04/2013 rugasozwa tariki ya 03/04/2013 rwitabirwa n’abantu 40.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles