Abaturage batuye umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara batangaza ko bahisemo kwiyubakira ibiro by’imidugudu kugirando barekeraho gukorera ahantu hadatunganye hanatuma imikorere y’imidugudu itagenda neza.
Umurenge wa Gishubi uherereye mu karere ka Gisagara nk’umwe mu mirenge wari ukennye cyane, bigaragara ko uko wihuta mu bikorwa by’iterambere hubakwa ibikorwa remezo ari nako n’abaturage bakomeza kuzamura imyumvire mu kugaragaza uruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo. Ibi bikaba bigaragarira mu bikorwa abaturage bo muri uyu murenge wa Gishubi bakora, aho imidugudu 20 mu midugudu 48 iri kubaka ibiro by’imidugudu yabo. Nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe, abaturage bakumva akamaro ko kwiyubakira aho bakorera, bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kivugiza batangaza ko bamaze kubona itandukaniro ry’aho bakoreraga n’akamaro k’ibiro by’umudugudu biyubakiye.
Kuyavuga Eugene ni umukuru w’umudugudu wa Kivugiza wamaze kwiyubakira ibiro by’umudugu, avuga ko kubaka umudugudu ari ishingiro ry’ibikorwa byinshi, ngo kuba bakoreraga aho yita mu kirere ngo mu gihe babonye aho bakorera bazarushaho kunoza imikorere yabo
Ati “Ni nk’aho dukorera mu kirere rwose, ariko ubu ubwo turi kubaka ibiro ntabwo tuzongera kugira ikibazo cy’imikorere, twaburaga aho tubika ibikoresho bimwe nk’amalisiti y’irondo n’ibindi ariko ubu nta kibazo tuzongera kugira cyangwa sengo mu gihe cy’inama tubure aho twugamisha izuba cyangwa imvura abaturage”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gishubi bukaba bwishimira intambwe bagezeho bubikesheje abaturage babo, ariko bukanemeza ko iki gikorwa cyo kubaka ibiro by’imidugudu, bishobora kubafasha kurwanya ruswa ivugwa mu nzego z’imidugudu hitwajwe service zitangirwa ahabonetse hose. NDUNGUTSE Moise umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishubi.
Ati “Iki gikorwa ni ingirakamaro kandi koko kigiye kuzamura imikorere mu buyobozi bw’imidugudu, cyane ko hakundaga kuvugwa ko mu miyoborere y’imidugudu hagaragaramo ruswa kubera kutaagira aho bakorera hazwi bakaba banatangira serivisi mu tubari, ariko icyo kikaba kigiye gukemuka”
Uyu murenge wa Gishubi ukaba ari umwe mu mirenge warukenye mu gihugu kandi ufite nyakatsi nyinshi, ariko kugeza ubu ibikorwa-remezo bikaba byihuta vuba muri uyu murenge kuko ari naho haherutse gutangirizwa gahunda ya Tunga TV ndetse n’ibindi.