Hon. Dr. Eriaku Peter Emmanuel, umudepite mu gihugu cya Uganda, yabwiye abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko bashobora kwiteza imbere ndetse bakavamo abantu bafitiye igihugu akamaro nk’uko nawe yabigenje.
Ubwo itsinda ry’abadepite baturuka muri Uganda ryasuraga ikigo cyakirirwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri I Mutobo, Hon. Dr. Eriaku Peter Emmanuel, yabwiye abari guhabwa amasomo muri iki kigo ko bishoboka ko bitewe n’impamvu zitandukanye umuntu yakwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Twari dufite abaturanyi bakaza bakaturira inka, bakatwangiriza imyaka nyamara ubuyobozi ntibugire icyo bukora, nibwo twigire inama yo gukora umutwe witwaje intwaro kugirango twirwaneho”.
Yavuze kandi ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye baje kwiyunga n’ubuyobozi, ndetse ngo banezerwa cyane n’amasezerano yo kwambura intwaro umutwe witwara Karimojongo, wahoraga ubahohotera.
Aboneraho rero guha ikizere aba bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ababwira ko bafite amahirwe yo kugera kuri byose mu buzima, kuko bashobora gusubira mu mashuri bagatera imbere kimwe n’abandi banyarwanda.
Ati: “Muracyafite ubuzima burebure imbere, mushobora gusubira mu ishuri mu kiga, mukazabamo n’abadepite nk’uko nanjye nabigenje”.
Jean Sayinzoga, Perezida wa komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, avuga ko ubuhamya nk’ubu bugaragaza ko nyuma yo kwitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro umuntu yakwiteza imbere ari ngombwa cyane kuko butuma aba bantu barushaho kugira ikizere cy’ejo hazaza.