Intore zo ku Rugerero zo mu karere ka Nyamasheke ziratangaza ko zizagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi bumva babifitiye ubushobozi bitewe n’inyigisho bakuye mu Itorero.
Izi Ntore zabitangaje mu Kiganiro twagiranye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 2/04/2013.
Uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye batangaza ko bafite imbaraga zo gukorera Igihugu kandi bakaba bafite ubumenyi n’indangagaciro bituma ibyo bakora bashobora kubitunganya uko bikwiye.
Muri gahunda zegereje zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, izi Ntore zo ku rugerero zitangaza ko ziyemeje kuzagiramo uruhare by’umwihariko zita ku bikorwa bigaragara.
Muri ibyo bikorwa izi ntore ziteganya kuzakora harimo gutanga ibiganiro mu gihe cy’icyunamo ndetse no gukangurira abaturage bose kubyitabira, guharanira gahunda zimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Kuri ibi, hiyongeraho gahunda zo kwegera abarokotse jenoside mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kuremera abarokotse jenoside bacyugarijwe n’ubukene.
Uwizeyimana Jimmy wo mu murenge wa Kagano avuga ko nk’Intore, bazagira uruhare mu gutanga ibiganiro kandi akizera ko abaturage bazarushaho kubyumva, by’umwihariko bitewe n’uko bazajya babihabwa n’abana babo babisobanukiwe neza.
Izi Ntore kandi zivuga ko zizarushaho kwegera abacitse ku icumu bakiri mu bwigunge kugira ngo be guheranwa n’agahinda, ahubwo bagire icyizere kandi bakore baharanira ejo hazaza heza.
Ikindi izi ntore zizarushaho gukangurira abaturage ni uguharanira kwigira, by’umwihariko Abanyarwanda bakunda umurimo. Izi Ntore zikaba zivuga ko “aho u Rwanda rujya ari heza”, bityo bakaba bakwiriye guhaguruka bagakora kugira ngo u Rwanda rwiyubake uko bikwiye.
Umwe muri bo witwa Dusabeyezu Jeremie avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yangije byinshi, igahitana abanyabwenge bari kubaka Igihugu kandi ibikorwa byinshi bigasenyuka. Ku bw’ibyo, nk’Intore yo ku Rugerero akaba agira inama Abanyarwanda ko muri iki gihe cyo kwibuka, abantu bakwiriye gutekereza ku buryo bwo gukora cyane kugira ngo babashe kubaka Igihugu ndetse bagiteze imbere bagana ku cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kwigira.
Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome ashimira Intore zo ku Rugerero zo muri aka karere ku bikorwa byazo kandi akavuga ko uruhare rwazo muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zizagenda neza.
Hakizimfura avuga ko izi Ntore zatangiye gahunda zijyanye no gutegura ibijyanye no kwibuka ku buryo Intore zo ku Rugerero zo mu karere ka Nyamasheke zamaze gukora isuku ku nzibutso zose zo mu karere ka Nyamasheke.
Muri rusange, uruhare rw’Intore zo ku rugerero zo mu karere ka Nyamasheke muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruzagaragarira mu gutanga ibiganiro mu cyunamo no gukangurira abaturage kubyitabira ndetse no kuremera abarokotse jenoside bacyugarijwe n’ubukene mu rwego rwo kubunganira mu kwiteza imbere.