Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Gatsibo: Basanga kurandura ibiyobyabwenge ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza

$
0
0
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano bamena ibiyobyabwenjye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano bamena ibiyobyabwenjye

Abatuye Akarere ka Gatsibo bemeza ko kurandura ibiyobyabwenjye ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza, bakanishimira gahunda yo kubegereza Ubuyobozi na gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi, uburyo ishyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenjye muri aka karere.

Ibi aba baturage babitangaje kuri uyu wa 17 Gashyantare 2014, ubwo hari mu gikorwa cyo kureba uko imiyoborere myiza ihagaze muri aka karere, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Mudugudu wa Kinteko, Akagali ka Nyamirama mu Murene wa Gitoki.

Muri iki gikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri hamwe n’abasyitsi bakuru, bafunguye koperative yitwa IMBONI-GATSIBO y’abavuye mu biyobyabwenge, umwe muribo witwa Mutesa Jean de la Croix, yatanze ubutumwa abinyujije mu muvugo agaragaza uburyo yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenjye ngo ubu akaba amaze kwiteza imbere nyuma yo kubivamo.

Kuri uyu munsi kandi abitabiriye iki gikorwa bishimiye imenwa ry’ibiyobyabwenge bingana n’udufuka 68 twa chief waragi, litiro 60 za kanyanga n’ikilo cy’urumogi. Nk’uko bitangazwa na polisi ngo ibi biyobyabwenjye byafashwe kubwo guhanahana amakuru n’abaturage binyuze muri gahunda y’ijisho ry’Umuturanyi.


Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR

$
0
0
Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR

Photo1: Umurongo w’imodoka z’ubutabazi muri CAR, zirinzwe n’ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique(CAR), zarokoye abasivili 1997 b’aba-islam bari bagiye kwicirwa mu gihugu cyabo. Abo baturage bageraga mu 2,000 bari bahungishirijwe mu gihugu cya Cameroun barinzwe n’ingabo z’u Rwanda, bakaba barashweho n’umutwe witwa Anti-Baraka wishe batatu mu bari bahungishijwe.

 Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR2

Itangazo rya Ministeri y’ingabo y’u Rwanda rivuga ko uretse abo batatu bishwe, hari n’abandi baturage batatu bakomeretse; ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro byo mu gihugu cya Cameroun; aho ingabo z’u Rwanda zabahungishirije zibakuye mu murwa mukuru wa CAR(Bangui).

Ingabo z’u Rwanda ngo zarwanye kuri abo baturage no ku modoka zirenga 70 z’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubufasha, hamwe n’izitwara ibicuruzwa zibivana ku cyambu cyo muri Cameroun zikabijyana muri CAR.

Itangazo rivuga ko imirwano yabereye mu gace kegereye umupaka wa Cameroun na CAR kitwa Beloko ku cyumweru tariki ya 16/2/2014 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice(18H30) z’umugoroba, ikaba ngo yaranahitanye barindwi mu barwanyi ba Anti-Baraka; banamburwa (abo barwanyi) imbunda ebyiri nini n’ibirundo by’amasasu n’izindi ntwaro ntoya.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati:”Twamaganye byimazeyo ibitero by’imitwe yibasira inzirakarengane z’abasivili n’abashinzwe kubungabunga amahoro. Turasaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi.”

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ingabo z’u Rwanda zimaze mu gihugu cya CAR, zabashije gufungura umuhora wa kirometero zisaga 700 (mu mpera z’ukwezi kwa mbere gushize); uwo muhanda uhuza Bangui na Cameroun ukaba ari wo unyuzwamo ubufasha n’ibigomba gutunga abanya-Centrafrique, bivuye ku cyambu cyo ku nyanja ya Atlantic.

Ubwo imodoka z’abatabazi zitwaye impunzi zahagurukaga muri CAR kuwa gatandatu tariki 15/2/2014 zerekeza muri Cameroun, ngo hari ku nshuro ya gatatu ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda mu rugendo rugana muri Cameroun.

Muri CAR hari i batayo y’ingabo z’u Rwanda zigera kuri 850, bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe. Uretse muri CAR, ingabo z’u Rwanda ziri no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’epfo, muri Sudani no muri Mali.

Kabaya: Bageze ku rugero rwa 83,4 % besa imihigo ya 2013/2014

$
0
0

Iyo uhamagaye abatuye umurenge wa Kabaya mu izina ry’ubutore ry”Indongozi barasubiza bati: “gukora ni kare”. Ibi bongeye no kubigaragaza muri uyu mwaka, aho baza ku isonga mu kwesa imihigo kuko imvugo yabo usanga ariyo ngiro.

Kuba umwaka w’ingengo y’imali  wa 2013/2014 ugeze mu gihembwe cya 3 bakaba bageze kuri 83.4% ,biratanga icyizere ko imihigo bihaye izeswa neza, nkuko itsinda ry’akarere rigenzura ishyirwa mubikorwa ry’imihigo ribivuga.

Ibi kugirango babigereho nuko bakorera hamwe nk’ikipi (team work) nkuko Mupenzi Esdras, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge abivuga. Ibi babishimiwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imali n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel kuri uyu wa 18 gashyantare wari uyoboye itsinda ryaje gusuzuma aho Indongozi za Kabaya zigeze zesa iimihigo.

 m_Bageze ku rugero rwa

Iri tsinda rigizwe n’abakozi banyuranye, ingabo na police  rizigabanyamo amatsinda 3 azazenguruka imirenge yose asuzuma aho imihigo igeze. Hakazibandwa cyane mu kureba aho ibyari bikosheje mu igenzura riheruka bigeze bikosorwa.

Uretse imihigo isanzwe yerekeye ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera hari izindi ngingo (cross cutting issues) zizibandwaho nk’imihigo y’ingo, imidugudu n’utugari; itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka; gukoresha ifumbire, kuvugurura urutoki, kuvana abantu mumanegeka, gutura mu midugudu, gufata amazi y’imvura no gukoresha rondereza na biogas.

Hazanarebwa kandi uturima tw’igikoni, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere abari n’abategarugori, kubakira abatishoboye, imitangire ya serivisi, ibikorwa by’indashyikirwa n’uburyo abana bitabira ishuri.

Umurenge wa Kabaya ukunze kuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ku mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, aho iyi ntebe uyimazeho imyaka 3 yikurikiranya.

Burera: Ubuyobozi bw’akarere burasabwa kujya buhemba abakoze neza atari mu mihigo gusa

$
0
0

m_Ubuyobozi bw’akarere burasabwa kujya buhemba abakoze neza atari mu mihigo gusa

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kujya buhemba abantu bo muri ako karere baba barakoze ibintu by’indashyikirwa mu kwimakaza gahunda za leta.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko guhemba abakoze neza bizatuma n’abandi bagenda buhoro babasha kongera imbaraga mu mikorere yabo mu gushyira mu bukorwa gahunda za leta uko biba biteganywa.

Agira ati “Hageho umuco wo guhemba abantu baba barakoze neza. Ngira ngo akenshi ibimenyerewe ni uko umurenge wabaye uwa mbere mu mihigo ari wo uhembwa…ariko nanone mushobora gutegura n’amahiganwa mu bindi:

“Muri ‘Ndi Umunyarwanda’ ni uwuhe murenge wagize imyumvire ihanitse urusha ahandi, muri ‘Mitiweri’ ni uwuhe murenge wagize udushya mu gukangurira abaturage kurusha ahandi…habeho n’umwanya wo guhemba abitwaye neza icyo gihe binahwitura n’abagisinziriye bagomba kujya ku murongo.”

Mu karere ka Burera hakunze guhembwa gusa imirenge, utugari ndetse n’imidugudu yesheje imihigo kurusha indi. Icyo gikorwa kiba buri mwaka.

Mu mihigo y’umwaka 2011-2012 umurenge wa Gahunga wabaye uwa mbere wahembwe igikombe, uhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ndetse uhabwa n’irindi shimwe rya “Certificate”.

Mu mihigo y’umwaka 2012-2013 imirenge yesheje imihigo kurusha indi, ari yo Rugarama, Bungwe, Gitovu na Gahunga, yahawe igikombe cy’ishimwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel.

Le premier contingent de 284 soldats rwandais arrivent à Juba

$
0
0

m_Le premier contingent de 284 soldats rwandais arrivent à Juba

Le premier contingent de 284 officiers et soldats rwandais ont quitté Kigali mercredi matin le 19/02/14 en  direction de Juba, au Sud-Soudan à bord d’un Boeing de la compagnie aérienne, RwandAir. Ce transport aérien des troupes rwandaises devrait se terminer le 27 Février 2014.

Ce contingent des Forces Rwandaises de Défense (RDF, sigle en anglais) fait partie de la mission de maintien de la paix des Nations Unies au Soudan du Sud (MINUSS ).

Avant de partir, les militaires de ce contingent regroupés au Camp Kami, situé dans le District de Gasabo, ont eu un briefing de la part du Chef d’état-major général de l’armée, le  Général Patrick Nyamvumba.

Ce dernier leur a exhorté d’être de bons ambassadeurs du Rwanda et de maintenir la bonne image de RDF ainsi que sa bonne réputation dans cette nouvelle mission de maintien de la paix.

« Je veux que vous excellez dans vos fonctions de maintenir la réputation RDF et d’être de bons ambassadeurs du Rwanda » a suggéré le Général Nyamvumba, devant ces militaires dans cette caserne de Kami.

Le général Nyamvumba a également promis que son gouvernement fera tout pour donner tout ce dont ces militaires auront besoin en mission pour bien s’acquitter de leurs fonctions.

Avant de clore son discours, Nyamvumba leur a rappelé que ce déploiement intervient alors que le Sud- Soudan est dans une très mauvaise situation sécuritaire, ajoutant que cette contribution de maintien de la paix de RDF est un « geste de la solidarité du Rwanda à l’endroit du peuple du Sud-Soudan ».

D’autres soldats rwandais en mission de maintien de la paix (Rwanbatt2) qui ont terminé leur mission ont commencé à leur tour de regagner Kigali mardi par la même compagnie nationale RwandAir.

 Leur mission a été bien accomplie comme l’affirme le Lt Col Frank Karakire , commandant adjoint du contingent. « Le contingent a joué un rôle important en matière de sécurité au Sud-Soudan ».

 Cette mission a effectué différentes tâches telles que la protection des réfugiés, la protection des installations de l’ONU,  des patrouilles de routine pour la sécurité, etc. sans parler de leur implication dans différents projets sociaux qui avaient comme objectif « aider la population du Sud-Soudan ».

C’est dans ce cadre que les forces rwandaises ont construit des salles de classe, réhabilitation d’un hôpital militaire dans la ville de Juba, fournir l’assistance médicale aux civils, etc.

L’Ouganda, pays frontalier avec le Sud-Soudan, qui était intervenu aux côtés de Salva Kiir qui combat les rebelles dirigé par son ancien vice-président, Riek Machar, vient de déclarer qu’il allait commencer le retrait progressif de ses troupes (UPDF) du Sud-Soudan.

Ces éléments des forces ougandaises seraient remplacés par les unités militaires de réaction rapide de l’Afrique pour stabiliser la région déchirée par la guerre.

9,500 homes get piped water in Nyaruguru

$
0
0
m_9,500 homes get piped water in Nyaruguru

Local residents fetch water during the piped water launch in Nyaruguru district

Officials and development partners in Nyaruguru district, Southern Rwanda, on Wednesday officially launched a number of development projects in the district’s continued effort to provide better service delivery and enhance the social well-being of the population.

The development projects include a two-storey district office building, a four-kilometer public lighting electricity grid, and a 14 kilometer-water pipe that will provide clean, safe drinking water to 9,500 households in Kibeho, Cyahinda and Nyagisozi – three of Nyaruguru district’s 14 sectors.

Officiating at the launching ceremony, Rwanda’s Minister of Local Governance (MINALOC), James Musoni, said that projects such as Nyaruguru district’s new office building “show the vision that the district has to develop and improve on the social well-being of the population”.

“This building means good service delivery and it is a sign of good governance”, Honorable Minister Musoni added.

m_9,500 homes get piped water in Nyaruguru1

The new Nyaruguru district office building

 Nyaruguru district’s Mayor, François Habitegeko, reiterated that the new building facility will translate into good service delivery.

“Our former district office, which used to be for the former Mubuga commune, was built with a capacity to accommodate ten staff. And today with about 50 staff, the office was getting overstretched. But with the new office building, we now have enough space to work freely”, said Mayor Habitegeko.

The new office building, which has of 45 office rooms and four conference rooms, cost over Rwf590 million and took a year and half to complete.

Gisagara: Inzego zishinzwe impunzi ziyemeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zimererwe neza

$
0
0
m_Inzego zishinzwe impunzi ziyemeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zimererwe neza

Minisitiri Seraphine Mukantabana yijeje impunzi z’abanyecongo ko bazakomeza kuzifasha uko bishoboka

Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu inshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi, hamwe n’inzego zindi zitandukanye zikurikirana impunzi mu Rwanda, ziratangaza ko zigiye gukora ibishoboka byose kugirango impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda zirusheho kugira imibereho myiza.

Ubwo hafungurwaga ku  mugaragaro inkambi nshya y’abanyecongo bahungiye mu Rwanda yubatse mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, aba banyekongo baturutse mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu bongeye guhumurizwa bizezwa ko bazakomeza gufashwa ariko kandi nabo basabwa kutazangiza ibidukikije bahasanze.

Izi mpunzi z’abanyekongo bahungiye mu Rwanda zigera kuri 350 zaje kuri uyu wagatatu tariki 19/2/2014, zisanga bagenzi babo 350 baje kuwambere tariki 17/2/2014 zitujwe mu nkambi ya Mugombwa mu rwego rwo kubashakira ahantu hisanzuye, nanone kandi hanubabirizwa amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Izi mpunzi z’abanyecongo bahungiye mu Rwanda ku ruhande rwabo batangaza ko bakiriwe neza kandi ko babona nibamara kumenyera nabo bazatangira gushaka imirimo y’amabako bakabasha kwiteza imbere.

Gasana Shumbusho umwe muri izi mpunzi ati “Tuza rwose wabonaga abaturage batwishimiye no ku mihanda aho twanyuraga wabonaga batwishimiye, ubu rero barantuje nta kibazo ntangiye ku menyera ku buryo nzatangira no gushaka imirimo y’amaboko nakora nkajya ngura icyo nkeneye”

m_Inzego zishinzwe impunzi ziyemeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zimererwe neza1

Impunzi z’abanyecongo bagera kuri 350 bakiriwe mu nkambi ya Mugombwa

Abaturage bo mu karere ka Gisagara baturiye iyi nkambi ya Mugombwa nabo bavuga ko bishimira kuba izi mpunzi zaratujwe hafi yabo, kuko ngo babashije kubona imirimo mu iyubakwa n’itunganywa ry’iyi nkambi ndetse n’ubucuruzi bwabo bukaba buzazamuka kuko abaguzi babaye benshi.

Imiryango yita ku mpunzi ndetse na Ministeri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ngo bakomeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zirusheko kugira imibereho myiza. Ni nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kwimurira izi mpunzi ahantu bisanzuye nk’uko Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu inshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi abivuga .

Ati “Bitewe n’ubucucike bwari mu nkambi ya nkamira muzi ko twakiriye abantu benshi nyuma y’intambara yabaye mu gice cy’uburasirazuba bwa congo, byageze aho twakira impunzi zigera ku 10,0000 kandi ubusanzwe hagenewe kwakira abatarenze 2500, twafashe rero iyi site ya Gisagara kuko twari tuhabonye ari ahantu hagutse hazabafasha kwisanzura”

Iyi nkambi ya Mugombwa ngo iteganyijwe kwakirirwamo impunzi zigera ku 10,000, kugeza ubu hakaba hakiri kubakwa amacumbi bazacukimbikamo ndetse banegerezwa ibikorwa remezo bazakenera by’ibanze. Biteganyijwe ko bazakomeza kwimurwa kugera mu kwezi kwa kane bazana abagera hafi ku 1000 buri cyumweru.

Nyamasheke: Ukwezi kw’imiyoborere myiza ngo ni ishuri ritoza abaturage kwikemurira ibibazo

$
0
0

 22

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ku baturage b’akarere ka Nyamasheke ngo ni ishuri ryiza ryo kubafasha kwikemurira ibibazo kandi buri gihe bakarangwa n’indangagaciro zo kwicarana hamwe kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, ubwo tariki ya 18/02/2014 yaganiraga n’abaturage b’imirenge ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera mu rwego rw’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ndetse hagakemurwa ibibazo by’abaturage.

Ibi biganiro byaranzwe n’ibitekerezo biganisha ku iterambere rusange ariko byibanda cyane ku bibazo by’abaturage ahanini byagaragayemo amakimbirane bafitanye.

Mu gukemura ibi bibazo, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke, Bahizi Charles yasabye abaturage ko bakwiriye kwishakamo umuti watuma barwanya amakimbirane hagati yabo ndetse hagira aho avuka bakaba aba mbere kuyakemura aho kugira ngo buri gihe bajye basiragira mu nzego z’ubuyobozi.

Bigendanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, Bwana Bahizi yavuze ko uku kwezi gufatwa nk’ishuri ritoza abaturage kwikemurira ibibazo, bityo bakumva ko bafite inshingano yo gutuma aho batuye haba heza haba mu buryo bw’ibikorwa bifatika ndetse no kurwanya amakimbirane yo mu miryango.

Bahizi yabwiye abaturage bo mu mirenge ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera ko baramutse bimitse indangagaciro yo kwikemurira ibibazo byagabanya umubare w’abantu basiragira mu nzego no mu nkiko bajya mu manza ngo kuko izo manza na zo usanga zikurura urwangano.

Bahizi yagize ati “Kuburana bikurura inzangano mu baturage. Birakwiye ko abaturanyi bagira uruhare mu gukemura ibibazo aho kugira ngo birirwe basirisimba mu nkiko.”


Convicted Former Justice Minister Ntamabyariro appeals for sentence reduction

$
0
0
Some of the female inmates at the ‘1930’ prison in Kigali

Some of the female inmates at the ‘1930’ prison in Kigali

Former Rwandan Minister of Justice, Agnes Ntamabyariro, who was sentenced to life for genocide crimes, has returned to court, five years down the road to appeal seeking a reduction of her sentence.

Ntamabyariro appeared before the Nyarugenge Intermediate Court on Thursday to appeal against a life sentence with special provisions which she was handed in January 2009.

Though she appealed for a reduction of her sentence, the prosecution side contends that the 77-year-old former politician who was found guilty on charges including supplying weapons among others and stated that since the co-accused Hategekimana has been cleared by court, the appeal could not take off until he was found to appear in court

Ntamabyariro case is one of the high ranking genocide cases in Rwanda. She was arrested in Zambia in 1997 and deported to Rwanda and her triall started in 2006. She allegedly took part in the April 8, 1994 meeting presided over by Theoneste Bagosora who is consider the ‘genocide mastermind’.

She was found guilty of genocide crimes in January 2009 while her co-accused Jean Leonard Hategekimana, a former prosecutor in the former southern district of Gitarama now Muhanga, was cleared of charges.

Her appeal hearing resumes April 1, 2014.

 

 

Bamwe mu baturage barashinjwa kuba nyirabayazana wo kubuza Abanyarwanda baba mu buhungiro gutaha

$
0
0

Bamwe mu baturage batuye mu byaro barashinjwa kuba ku isonga ryo kubuza Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa kure yabyo, kugirango bakomeze bakoreshe imitungo yabo baba barabasigiye.

Ibi ni ibyagaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu turere no mu mirenge. Amahugurwa bateguriwe na Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) mu rwego rwo kubakangurira kwakira neza abatahuka no kubakemurira ibibazo.

Bamwe muri aba bayobozi bahurije ku kibazo bahura nacyo ko bajya bamenya amakuru ko hari abaturage bo mu bice bayobora bahamagara kuri telefoni zigendanwa bakabwira ababa mu buhungiro babatera ubwoba ko nibataha bazagirirwa nabi.

Aba bayobozi batangaza ko abaturage babikora bifuza ko ababasigiye imitungo batayivamo, kugira ngo bakomeze bayikoreshereze banayibyaze inyungu. Ibi bakemeza ko biri mu bidindiza itahuka ry’ Abanyarwanda.

Jean Claude Rwahama, ushinzwe gukemura ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR, yasabye aba bayobozi gukomeza gufasha aba baturage kumva akamaro ko gutuma abandi batahuka, kandi bakanagerageza gukemura ibibazo bafite kugira ngo batabyitwaza.

Yagize ati “Nk’abayobozi mubana n’abo bantu umunsi ku wundi mubafashe mu buryo bwose bushoboka, kuko mu nzego zo hejuru hari igihe tujya kumenya ibintu wenda hasi umuntu ashobora kuba yarenganye.”

MIDIMAR itangaza ko Abanyarwanda bari hanze bashobora kuba bari hagati y’ibihumbi 50 na 70, ari naho ihera ihakana ko bakurikije Abanyarwanda bakiriye batahuka batageze ku bihumbi 100, nk’uko imibare itangwa n’ishami rya Loni rishinzwe gucyura impunzi ibivuga.

 

Nyabihu: Guhitamo kwakirira urumuri rutazima muri Maiserie Mukamira ntibyapfuye kwizana

$
0
0

Guhitamo kwakirira urumuriMu karere ka Nyabihu, hari amateka akomeye yaranze  Jenoside yakorewe abatutsi. Nk’uko bitangazwa na Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere, imibare izwi y’inzirakarengane z’abatutsi baguye mu karere ka Nyabihu igera kuri 7645 ariko ngo hakaba haraguye n’abandi benshi kuko hari abo amamodoka yazanaga bakahabicira.

Nk’uko Juru akomeza abivuga, guhitamo kwakirira urumuri rutazima (rw’icyizere) mu murenge wa Mukamira muri Maiserie Mukamira, igikorwa kizaba tariki 21 Gashyantare 2014, si ibintu byapfuye kwizana gusa ahubwo bifite aho bihuriye n’amateka yaranze Mukamira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamira, ni umurenge usa n’aho uri hagati urebye imiterere y’akarere ka Nyabihu. Akarere kitwa Nyabihu ubu, kakaba gafata ikitwaga Nkuri kera, igice cy’ikitwaga Nyamutera, igice cya Giciye, ndetse n’igice cya Mutura. Kera komini, ikaba yari yubatse muri Nkuri initwa Nkuri  aho yari yubatse hakaba ari muri  Mukamira, ari naho hari akarere ka Nyabihu ubu.

Abatutsi benshi bahungaga,yaba abaturukaga za Kigali mu mamodoka, abari batuye muri Nkuri, abari batuye mu duce tuyikikije, Juru avuga ko abenshi bafatwaga bakazanwa kuri komini (Nkuri) bagakubitwa, bakicwa ariko benshi muri bo bakajyanwa kujugunwa mu buvumo bwa Nyaruhonga nabwo buri muri Mukamira hafi y’ibirunga.

Ubuvumo bwa Nyaruhonga,bukaba bwarakuwemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside myinshi  nk’ uko Juru yabidutangarije. Gusa ngo kuko ubwo buvumo ari burebure cyane kandi bufite ahantu batabashije kugera,ngo hajugujwemo abatutsi benshi amamodoka yajyanagayo, bapfiramo ku buryo bitoroshye kubona imibiri yabo.

Uretse ubwo buvumo buri muri Mukamira,no kuri komini Nkuri nyirizina,aho binjirira ndetse n’aho winjirira ujya kuri Banki y’Abaturage yegereye aho komini yari yubatse,ubu hakaba ariho ku karere ka Nyabihu nyirizina,hari hari bariyeri ziciweho abantu benshi cyane. Aho kandi naho ni muri Mukamira. Juru avuga ko banahakuye imibiri myinshi y’Abatutsi bazize Jenoside.

Uretse aho ku karere, no hafi ya santire ya Mukamira ahari ikigo cya Gisirikare ubu ,naho ngo hiciwe abatutsi benshi  batwikishijwe amashanyarazi kandi ngo hari na bariyeri.  Naho aho urumuri ruzakirirwa nyirizina muri Maiserie Mukamira ,naho ngo hari bariyeri kandi ni hafi y’icyo kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Uzamutse gato werekeza mu murenge wa Jenda nawo waguyemo abatutsi batari bake kimwe n’uwa Bigogwe, unyura ahitwa Hesha naho hiciwe Abatutsi benshi bari babungiye mu rusengero nk’uko  Juru abivuga. Aho naho ni muri Mukamira.

Hari n’ahandi hiswe kandi  hakinitwa izina rya « Nyirantarengwa »,aho akarere ka Nyabihu kagabanira na Musanze,naho hatapfaga kurenga abatutsi  batishwe mu gihe cya Jenoside. Aho ni ku rugabano rw’umurenge wa Mukamira n’umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze.

 

Maiserie Mukamira ahakirirwa urumuri ndetse no mu murenge wa Mukamira nyirizina,hafite amateka yihariye ya Jenoside kuko habereye ubwicanyi bukabije

Bitewe rero n’amateka yaranze uyu murenge wa Mukamira muri Jenoside,waniciwemo Abatutsi benshimuri icyo gihe,bawuhisemo kugira ngo abe ariho hakirirwa urumuri.

Juru avuga ko ari ukugira ngo abaturage bawo barwigireho batekereza ku icuraburindi ryawubayemo kimwe n’indi mirenge mu gihe cya Jenoside, bityo baharanire umucyo kandi urumuri rw’ikizere rugumye kubamurikira,icuraburindi ryaranze uyu murenge muri Jenoside ntirizasubire ukundi.

Uretse imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside baguye mu Bigogwe,imwe igashingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze muri Rubavu,umurenge wa Mukamira,ubu ni nawo wubatsemo urwibutso rw’akarere ka Nyabihu,kuri ubu rushinguwemo imibiri 2053 nk’uko Juru yabigarutseho.

Kuri ubu,abarokotse Jenoside muri Mukamira bakaba barimo guharanira gutera imbere no kwiyubaka,aho Juru avuga ko ahereye kuri we amaze kwigeza kuri byinshi birimo inzu abamo,inzu y’ubucuruzi,inka n’ibindi. Ikindi kandi ngo hari na bagenzi be b’abanyarwanda abasha guha akazi rimwe na rimwe,bagafatanya mi iterambere.

Nk’uhagarariye IBUKA mu karere,Juru avuga ko mu karere ka Nyabihu,intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge yateye imbere cyane,kuri ubu abahemukiwe n’aba bahemukiye babanye neza,kandi basabanye imbabazi ku buryo abona bigenda bigera ku rwego rwiza.

 

 

Gisagara: New Refugee Camp receive 350 Congolese

$
0
0

 

New Refugee Camp receive 350 Congolese

The new Refugee Camp in Gisagara district

The Minister for Refugees affairs and Disaster Management Seraphine Mukantabana other say her ministry is doing going everything possible to make Congolese refugees in Rwanda attain better social welfare. 

The new Refugee Camp in Gisagara district 

This was revealed during the official opening of the new Refugee camp in Mugombwa sector in Gisagara district that will provide shelter to the Congolese refugees in Rwanda.

This Refugee camp will provide shelter to the Congolese refugees who were temporarily in Nkamira Refugee Camp in Rubavu district.

About 350 Congolese refugees came to Rwanda fleeing from the insecurities in the Democratic Republic of Congo on Wednesday the 19th, 02, 2014 find about the same number that had come 2 days before.

They were taken to Mugombwa Refugee Camp as a way of finding them a spacious place to live in while respecting the International Human Rights. They were warned not to destroy the environment around this environmentally stable Refugee Camp.

Inzego zishinzwe impunzi ziyemeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zimererwe neza1

About 350 refugees are already in Mugombwa Refugee Camp

The Congolese refugees in this Refugee camp say so far they have been treated well in Rwanda and hope to settle and find technical work to do and provide for their needs. 

Some of the residents of Gisagara say they grateful for having this Refugee camp in their districts especially with many having employment in the construction of the camp.

 Minister Seraphine Mukantabana says these Refugees were brought in this new Refugee Camp to avoid the overpopulation in Nkamira Refugee Camp. Nkamira Camp had received many refugees due to the insecurities and war in the Eastern Congo who were about 10, 000 in a place that should receive only 2500 people.

This new Mugombwa Refugee camp is big and spacious, it is capable of accommodating 10, 000 people and there is space for renovations. The camp will keep receiving about 1000 refugees weekly from Nkamira Refugee Camp up to April 2014.

Nyabihu: Urumuri rutazima, ikimenyetso cyo kuva I buzimu ujya I buntu mu gihugu cy’amahoro ubumwe n’umutekano

$
0
0

Imyiteguro yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyabihu, bijyanye kandi no kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda irakomeje.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2014, akaba ariho mu karere ka Nyabihu bitegura kwakira urumuri rutazima ruzabageraho ruturutse I Rubavu. Mu myiteguro yo kurwakira, bamwe mu baturage bavuga ko urumuri rufite byinshi rushatse kuvuga mu mibereho yabo nk’Abanyarwanda bari mu Rwanda bakurikije n’amateka yaranze u Rwanda.

Bakaba babivuga bashingiye ku mateka y’Icuraburindi yaranze u Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bo bakaba basanga iki ari igihe cy’urumuri, aho abanyarwanda bagenda mu mucyo bayobowemo n’ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda.

Juru Anastase, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, yadutangarije ko mu gihe cya Jenoside, u Rwanda rwari mu icuraburindi ry’umwijima. Nyuma Jenoside yaje guhagarikwa none ubu Leta y’Ubumwe ishyize imbere ubumwe, amahoro, umutekano n’iterambere ry’Abanyarwanda.

 

Urumuri rutazima, ikimenyetso cyo kuva I buzimu ujya I buntu mu gihugu cy’amahoro ubumwe n’umutekano

Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko igihe turimo agifata nk’igihe cy’umucyo bityo Abanyarwanda bakaba bagomba kuwukomeraho ku rundi ruhande mu gihe cya Jenoside ngo u Rwanda rwari mu mwijima w’icuraburindi

Kuri Juru, ngo igihe turimo ubu akaba agifata nk’igihe cy’umucyo bityo ruriya rumuri akaba arufata nk’umucyo umurikira Abanyarwanda bose,ubafasha kumenya aho bavuye n’aho bajya.

Ibyo bikabafasha kwigira ku mateka yaranze igihugu,bagaharanira kwirinda ko Jenoside yabaye mu Rwanda yasubira,ahubwo bagashyira imbere kwiyubaka no guharanira kwigira. Juru akaba asanga uyu mucyo u Rwanda rurimo urangwa n’imiyoborere myiza,amahoro,umutekano n’iterambere ku Banyarwanda, wakagombye guhora waka iteka kandi buri wese akabiharanira.

Kuri Uwamwiza umwe mu baturage,ngo urumuri rutazima rwerekana ko u Rwanda rwatsinze ikibi agereranya n’umwijima,bigakorwa n’abanyarwanda bahagaritse Jenoside,bivuga ko ari abanyarwanda ubwabo bishakiye igisubizo cyo gukemura ikibazo bari bafite. Ibi rero byakagombye no kugumya kuranga abanyarwanda ibihe byose, aho basabwa guharanira ikiza,bakishakamo ibisubizo bakigira badateze amaso amahanga.

Yemeza ko kandi abanyarwanda babishoboye agendeye ku buryo Leta y’ubumwe ibayoboye, yanahagaritse Jenoside nanubu kandi ikaba igikomeje gushaka icyateza imbere igihugu n’abagituye.

Naho kuri Karangwa Timote,ngo urumuri arufata nko kuva I buzimu ujya I buntu. Avuga ko muri Jenoside u Rwanda rwasaga n’aho ruri I buzimu ariko ubu rukaba ruri I buntu mu mucyo, aho buri wese yisanzuye.

Uwamahoro Esperance, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Nyabihu,we asanga urumuri rutazima rugereranya urukundo ruhoraho. Urukundo ruhoraho ntirushira, n’urumuri ntiruzima kugira ngo abanyarwanda nabo bakomeze kwiyubaka ,urukundo rwabo rwunge ubumwe bityo abashaka kubatanya babure aho bahera.

Esperance anashima umukuru w’igihugu watekereje urumuri rukazengurutswa mu turere twose. Akaba asanga hari ikigisho gikomeye Abanyarwanda mu turere bakagombye kwigiraho, bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi bagaharanira icyabahuza barandura icyabatanya.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu,Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,avuga ko urumuri rufitiye akamaro buri wese. Akaba aboneraho gushishikariza abaturage kuzitabira ari benshi cyane,igikorwa cyo kwakira urumuri  kuri uyu wa 21 Gashyantare,bityo bakiyumvira n’ubutumwa bubateganirijwe.

Akarere ka Nyabihu kakaba kararanzwe n’amateka mabi cyane muri Jenoside,aho mu duce tumwe na tumwe twako,hiciwe inzirakarengane z’abatutsi benshi ku buryo biririmbwa no mu ndirimbo zitandukanye abahanzi bagiye bahanga.

Uduce nka  Bigogwe,Giciye,Nyaruhonga nk’ubuvumo bwaroshwemo benshi,nyirantarengwa,Hesha,mu kigo cya gisirikare cya Mukamira,icya Bigogwe n’ahandi  hakaba hagarukwaho mu hagiye hagwa abatutsi benshi muri Nyabihu nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije. Umubare w’Abatutsi bahaguye ukaba ubarirwa mu 7645.

Abaturage bakaba basanga urumuri rutazima, ari nk’umucyo uhoraho umurikira umunyarwanda wese kugira ngo yigire ku mateka mabi yaranze u Rwanda, bityo buri wese afate ingamba zo guharanira ko bitazasubira ukundi  ndetse no kwiyubaka.

Kamonyi: Abaturage bibukijwe ko gukora umuganda ari itegeko ku muntu wese ukuze kandi ufite imbaraga

$
0
0

Mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2014, abayobozi bibukije abaturage ko buri wese ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 65 kandi ufite ubuzima bwiza, afite inshingano zo gukora umuganda, nta gutuma abakozi cyangwa gushaka izindi mpamvu zituma batitabira.

m_Abaturage bibukijwe ko gukora umuganda ari itegeko ku muntu wese ukuze kandi ufite imbaraga

Umuyobozi w’akerere ageza ijambo kubaturage nyuma y’umuganda

Uyu muganda wabereye mu murenge wa Runda akagari ka Muganza, abaturage baho bakoranye n’abandi bari baturutse muri tumwe mu turere duturanye na Kamonyi, bari bazindutse bafata ingendo aho gukorera umuganda aho batuye.

Mu kiganiro na  Nizeyimana Eugène, umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, akaba ashinzwe amajyambere rusange harimo n’igikorwa cy’umuganda, yadutangarije ko  Umuganda ufite itegeko riwushyiraho kandi rikagena n’ibihano  birimo amande y’amafaranga ibihumbi bitanu, ku muntu utawitabiriye.

Ngo ntawemerewe kuwusiba yitwaje impamvu ibonetse yose.  atunga agatoki abantu bitwaza impapuro bahawe n’abayobozi b’utugari cyangwa b’umudugu zibemerera gusiba gukora umuganda maze bakigira muri gahunda za bo.

Aba nabo arabibutsa ko mu itegeko umuntu ufite uburenganzira bwo gutanga uruhushya rwo kudakora umuganda kubera impamvu z’ibyago, ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wenyine. Ngo kumugeraho bikaba bitagoranye kuko ufite icyo kibazo yakwitabaza inzego z’ibanze zikamufasha kumugezaho urwo ruhushya.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent, yibukije abanyerunda nk’abantu batuye mu mujyi, kwirinda kwingirana mu bipangu ngo batitabira umuganda, kuko ari umuco utari mwiza. Ikindi agarukaho n’abantu bohereza abakozi bo mu rugo n’abazamu ngo babakorere umuganda. Aba arabibutsa ko kwitabira umuganda bitareba urugo ahubwo bireba buri wese ukuze kandi ufite ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yagarutse ku byiza byo gukora umuganda birimo guhuza imbaraga no bakaganira no ku cyerecyezo cy’igihugu.Yashimiye abitabiriye umuganda igikorwa cyo gucukura inzira y’umuyoboro w’amazi azava ahitwa muri Kadobogo werekeza Bishenyi, hakaba hakozwe ahagera ku bilometero bitatu.

Mu midugudu harimo komite z’umuganda zigomba kugaragaza abantu batitabiriye umuganda. Abo ngo bagomba kubakorera urutonde bakarushyikiriza inzego z’ubuyobozi bagahanwa, ariko usanga abahabwa ibihano ari abafatirwa mu muhanda bafashe ingendo gusa.

RDB irakangurira Leta n’abikorera kuganira ku nzitizi zituma ibikorwa byabo by’iterambere bitihuta

$
0
0

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyateguye gahunda nshya y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera (Public Private Dialogue) mu rwego rwo kurebera hamwe imbogamizi zituma abikorera badatera imbere no kuzishakira umuti binyuze mu biganiro.

Abakozi ba RDB barazenguruka hirya no hino mu turere bagamije gushishikariza ubuyobozi bw’uturere n’abikorera ba buri karere kwicara hamwe bakareba ibibazo abikorera bafite bibangamiye iterambere ry’ubucuruzi bwabo, bagafatanyiriza hamwe kubishakira ibisubizo, ndetse byaba ari n’ibirenze ubushobozi bw’akarere bikohererezwa urundi rwego rubifitiye ubushobozi kugira ngo bikemuke.

 m_RDB irakangurira Leta n’abikorera kuganira ku nzitizi zituma ibikorwa byabo by’iterambere bitihuta

Ibyo biganiro hagati y’ubuyobozi n’abikorera birakorwa kugira ngo niba hari imbogamizi abikorera bahura na zo zivugweho binyuze mu biganiro (dialogue), nizikemuka abikorera batere imbere, nibatera imbere igihugu na cyo gitere imbere.

Bimwe mu bibangamiye abikorera bo mu karere ka Rutsiro

Ubwo izo ntumwa za RDB zageraga mu karere ka Rutsiro tariki 21/02/2014 zahaye umwanya abikorera bo muri ako karere kugira ngo bagaragaze ibibazo bibangamiye ibikorwa byabo byiganjemo iby’ubucuruzi.

Ikibazo cy’ingutu kibangamiye abikorera b’akarere ka Rutsiro ngo ni ukutagira umuhanda wa kaburimbo mu karere hose, ibyo bigatuma kugeza ibicuruzwa no kubivana mu bice byo hirya no hino mu karere bigorana.

Abikorera bagaragaje imbogamizi z’uko abacuruzi bafungishwa kenshi kugira ngo bitabire inama n’ibikorwa bitandukanye biba byateguwe n’utugari, imirenge cyangwa se n’akarere bigatuma hari amasaha menshi bamara badakora nyamara bajya gusoreshwa, cya gihe bamaze badakora nticyitabweho.

Abikorera ngo bafatirwa n’ibyemezo batabigizemo uruhare. Ngo hari nk’imisoro imwe n’imwe bakwa nyamara batarigeze basobanurirwa ibyayo, bigatuma abikorera batanga iyo misoro batishimye.

Hari imisoro abikorera basabwa gutanga nyamara nta makuru ahagije bayifiteho. Abasoresha ngo bajya baza bagasaba usora gutanga umusoro, nyamara atazi amabwiriza n’ingingo yashyizeho uwo musoro, uwikorera yasobanuza uwaka umusoro akamubwira ko ari itegeko nta byinshi agomba kubaza.

Abikorera bavuga ko babangamiwe n’umusoro batanga ku kwezi n’ipatante bihanitse. Ngo basanga no kuba uwatsindiye isoko asabwa kwishyura umusoro ungana na 21%, nta nyungu ifatika abona muri rya soko.

Abikorera ngo babangamirwa n’uko rimwe na rimwe batsindira amasoko ndetse bakarangiza n’ibyo basabwa gukora, ariko uwatanze isoko agatinda kubishyura. Icyo gihe ngo amasezerano hagati y’uwatanze isoko n’uwaritsindiye ntabwo aba yubahirijwe, ibyo bikabangamira gahunda z’umucuruzi.

Kwaka inguzanyo mu mabanki cyangwa mu kigo cy’imari na byo ngo ntabwo byihuta, dore ko hari n’igihe umucuruzi ayaka ntasubizwe niba ayemerewe cyangwa atayemerewe.

Abikorera bavuga ko babangamirwa n’uko mu karere ka Rutsiro nta masoko akomeye y’ubucuruzi ndetse n’amabanki y’ubucuruzi bihaboneka.

Umuriro w’amashanyarazi udahagije na wo ngo ni imbogamizi ku bikorera kuko usanga hari nk’ibyo batabasha gucuruza no kubika neza bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi ku masanteri menshi y’ubucuruzi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwari buhagarariwe muri ibyo biganiro n’umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi no gukurikirana ibikorwa mu karere ka Rutsiro, Havugimana Etienne.  Yashimiye RDB yateguye iyi gahunda yo guhuriza hamwe ubuyobozi n’abikorera kugira ngo baganire ku mbogamizi zibangamiye iterambere ry’ibikorwa by’abikorera.

Yagize ati “Dukuyemo isomo rikomeye rya Dialogue (ibiganiro) hagati y’inzego zirebwa n’ikibazo.”

Havugimana yasabye abikorera bo mu karere ka Rutsiro gutegura incamake igaragaza imbogamizi bafite kugira ngo itsinda rishinzwe gukemura ibibazo byabo mu karere rizabiganireho ribishakire ibisubizo.

Yavuze ko Leta na yo ihanze amaso abikorera kuko ari bo moteri y’iterambere, bityo rero ikaba ari yo mpamvu izihutira kuganira na bo kugira ngo bashakire hamwe umuti w’imbogamizi bahura na zo mu bikorwa byabo.

Ati “ibibazo byagaragaye birasaba ko bizaganirwaho, turebe icyakorwa. Numva abikorera bo mu karere kacu atari bo bagira ibibazo, kandi twese turi mu gihugu kimwe, tugomba gusangira amahirwe amwe ahari. Ibireba akarere ka Rutsiro nizeye ko tuzaba mu ba mbere kugira ngo bikemuke, abikorera batere imbere.”


One arrested in SORAS robbery

$
0
0

m_One arrested in SORAS robbery

SORAS Group Head Office

Police in Nyarugenge District have arrested one person in connection with last Friday’s burglary at SORAS head officers in Kigali where electronics worth millions of francs were stolen.

Robbers broke the door and entered into the facility’s department of health insurance at around 11:45pm and stole two scanners, a flat television set, an internet switch, computer and about Rwf590, 000.

Police also said the suspect (names withheld for investigation purposes), aged 28, was arrested red handed with the two scanners and a television set.

“We have so far arrested one person, who was found with some of the stolen electronics, but investigations are still ongoing to recover other equipment and arrest all those connected to this robbery,” Senior Supt Urbain Mwiseneza, the Central region Police Spokesperson, said.

The suspect and the recovered equipment were picked from a house in Nyamirambo, a Kigali city suburb last Saturday, SSP Mwiseneza added.

He is currently detained at Nyamirambo Police station.

Mwiseneza also disclosed that footage from the insurance company indicates that only two people were involved in this robbery.

He also said they are yet to find any evidence linking any of the insurance company’s employees, to the theft.

He advised the businesses community to install security gadgets in their facilities like CCTV cameras to aid in identifying crimes.

Rwanda’s involvement in DRC peace process vital, says MONUSCO chief

$
0
0

 

m_Rwanda’s involvement in DRC peace process vital, says MONUSCO chief

Martin Kobler

The head of United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of Congo (MONUSCO), Martin Kobler has said that Rwanda’s role is in DRC peace process is ‘vital’.

In 2013, 11 African countries signed a peace deal aimed at bringing to an end decades of conflict in eastern Democratic Republic of Congo, of which Rwanda was party to the agreement.

Speaking in an exclusive interview with the German Radio DW, Kobler said that he is in negotiations with the government of Rwanda on how to draw a joint platform in restoring peace to DRC.

“I am in constant contact with the government of Rwanda. All parties are endeavoring to grasp the opportunities offered by the agreement.

I believe it is very important to involve Rwanda. It is vital that we convince all countries in the region that stability in eastern DRC is important – individual countries can only gain from this stability,” he said.

Kobler said that it is high time the World stop relying only on MONUSCO intervention brigade.

“We often hear references to MONUSCO’s intervention brigade and the restoration of the authority of the state. But that of course can’t be done, unless all countries in the region are involved in the process and playing a constructive role.

All countries are bound to respect the regional obligations they entered into at Addis Ababa. It is most important that all countries in the Great Lakes region are constructively involved in the peace process.”

Rwanda committed to peace process in DRC

Last year, the Minister for Foreign Affairs, Louise Mushikiwabo said that Rwanda has registered progress in implementing the Peace, Security and Cooperation Framework in the Democratic Republic of Congo and the region, in regard to the frame work that was signed in Addis Ababa, Ethiopia.

While addressing the UN Security Council, Mushikiwabo said that Rwanda had made milestone achievements towards implementing the framework.

“We have made progress toward the Framework but what we need to see is the situation on the ground changing beyond the frameworks and the documents,” she said.

The Peace, Security and Cooperation Framework for the DRC and the Region was signed on February 24 by Angola, Burundi, the Central African Republic, Congo, DRC, Rwanda, South Africa, South Sudan, Uganda, Tanzania and Zambia.

The accord aims at a complete restoration of peace in the region mainly in the eastern DRC.

It also seeks to end instabilities by use of a holistic approach that addresses the multifaceted root causes of the conflicts in the region.

Although efforts are being invested in realising the objectives of the Framework, concerns remain about warring parties’ commitments in supporting the process.

As part of implementing the framework, Mushikiwabo said, Rwanda has so far received refugees and disarmed them, collaborated with the US in sending Bosco Ntaganda to the International Criminal Court (ICC), participated in the technical committee meetings establishing the evaluation mechanism of the framework and many more.

Tanzania politician admits hosting FDLR commanders in Dar es Salaam

$
0
0
m_Tanzania politician admits hosting FDLR commanders in Dar es Salaam

A UN photo of Reverend Christopher Mtikila’s residence in Dar Es Salaam, Tanzania, where FDLR commanders, stay whenever in Tanzania

The home of Reverend Christopher Mtikila has on several occasions hosted senior commanders of Rwandan FDLR rebels transiting through Dar es Salaam Tanzania in efforts to link them up with the outside work, the UN and the politician himself have confirmed.

News of Rwanda reported exclusively on 17 February, that Rev Mtikila arranged meetings with FLDR leaders for Brig Gen Gratien Kabiligi, a former commanding general of military operations of the entire army during and before the 1994 genocide against Tutsis. Brig Gen Kabiligi met with FDLR executive secretary Lt Col Wilson Irategeka and Col Hamadi, the operations commander.

Our investigations team has uncovered yet more information about how Reverend Christopher Mtikila has been the liaison person for the FDLR. Two of the militia group’s Belgium-based officials Joseph Nzabonimpa and Faustin Murego were Dar es Salaam in January 2013 to meet commanders from DR Congo jungles.

While in Dar es Salaam, they stayed at the personal residence of Reverend Christopher Mtikila which is identified in the photo above. According to UN Group of Experts report on DRC released on 24 January 2014, Reverend Mtikila confirmed to them that he had indeed hosted the FDLR political and military officials (See page 26-27 of report).

However, in early February of 2013, one of the FDLR commanders from DRC disappeared. The UN experts say they attempted to confirm with the Tanzanian government about FDLR presence on its soil, and were told they were not aware of any FDLR commander’s travel and stay in Dar es Salaam and that they had no information about their disappearance or whereabouts.

News of Rwanda investigations team is yet to find out when Brig Gen Gratien Kabiligi arrived in Tanzania, but have established that he had meetings at secret locations in Dar es Salaam with the above FDLR commanders. The meetings took place on Friday 24th January, then Saturday and the days of the following week.

Rev Mtikila is a vocal Tanzanian evangelist-politician who is the Chairman of the Democratic Party (DP), a small political grouping with no representation in parliament. News of Rwanda has established that he is the figure who facilitates the acquisition of Tanzanian passports for FDLR commanders to travel out of DR Congo jungles.

Previous stories: EXCLUSIVE: Tanzania Hosts More Meetings For FDLR With ICTR Convicts http://www.newsofrwanda.com/featured1/22366/exclusive-tanzania-hosts-more-meetings-for-fdlr-with-ictr-convicts/

News of Rwanda is preparing another dossier to reveal the identity of a Norwegian priest who works with Rev Mtikila on the FDLR project.

In all the previous travels to this region from Belgium, Joseph Nzabonimpa and Faustin Murego have gone through Tanzania. In June 2012, the two FDLR political cadres, travelling on Belgian passports, were in Rutshuru in North Kivu to meet the FDLR command and convince them to resume cooperation with the Congolese army. The two flew into the Ugandan capital, Kampala on an Egypt Air flight and then made their way to the North Kivu Provincial capital Goma, with the help of DRC intelligence agents.

About the duo Murego was a lieutenant in the former Rwandan army and now lives in the Belgian city of Liege. Nzabonimpa was also an officer in the former Rwandan army and now lives in Brussels, where he works in IT.

The North Kivu Governor Julien Paluku asked the UN mission in DRC to fly the two men to Walikale, a town deep in the forest, so they could meet FDLR commander Sylvestre Mudacumura. The UN refused and so Mudacumura sent a lower ranking officer Pacifique Ntawunguka to meet them. The two gave Ntawunguka $100,000 to give to Mudacumura.

Klober, Patron de la MONUSCO demande l’implication du Rwanda dans la crise congolaise

$
0
0

 Patron de la MONUSCO

Lors d’une interview dans les studios de la radio DW (Deutsche Welle), l’Allemand Martin Klober, Patron de la MONUSCO, une mission de maintien de la paix des Nations Unies en RDC, a déclaré qu’il souhaitait plus d’implication du Rwanda dans le processus de paix en RDC.

En 2013, dans la capitale éthiopienne, onze pays africains dont le Rwanda avaient signé un accord de paix visant à mettre fin à des décennies de conflit dans l’est du Congo. Le rôle du Rwanda et d’autres pays de la région, selon Le Diplomate allemand Martin Kobler, reste toujours incontournable.

« Nous entendons souvent des références à la brigade d’intervention de la MONUSCO et la restauration de l’autorité de l’Etat. Mais bien sûr, tout cela ne peut se faire à moins que tous les pays de la région soient impliqués dans le processus et de jouer un rôle constructif », a suggéré Klober.

Le Diplomate allemand donne des éclaircissements sur l’état actuel et les retombées de cet accord après une année. « L’accord d’Addis-Abeba a été  une étape décisive, engageant les gouvernements de la région à certaines obligations internationales. Ces engagements font l’objet d’une vérification. Ma collègue Mary Robinson, l’envoyé spécial de l’ONU pour la région des Grands Lacs a été particulièrement actif à cet égard ».

Le Rwanda tient-il ses engagements quant au respect de l’accord d’Addis-Abeba ?

Sur ce point, l’Allemand a encore une fois, montré ses préoccupations qui sont celles « d’impliquer davantage le Rwanda dans le processus de paix congolaise ».

« Je crois qu’il est très important d’impliquer Rwanda d’une manière positive. Il est essentiel que nous convainquons tous les pays de la région que la stabilité dans l’est de la RDC est importante…les différents pays de la région ne peuvent tirer profit que dans cette stabilité ».

Klober  qui affirme être « en contact permanent avec le gouvernement du Rwanda », n’oublie pas d’appeler toutes les parties à faire un effort et saisir ces opportunités offertes par cet accord.

Apres la déroute du M23, quel est le plan de la Monusco vis-à-vis des FDLR ? 

Klober a fait savoir qu’après la victoire sur M23, la MONUSCO a annoncé que les FDLR seraient la prochaine cible. Mais apparemment, la MONUSCO semble privilégier les rebelles ougandais de l’ADF-Nalu.

Cela donne un ouf de soulagement aux FDLR alors que le Rwanda se prépare à commémorer le 20e Anniversaire du Génocide contre les Tutsi.

Les FDLR sont qualifiés par la communauté internationale de « génocidaires et terroristes » et qui devraient faire objet de poursuite judiciaire.

 « Nous, la MONUSCO, en collaboration avec l’armée de la RDC prenons des mesures contre l’ADF – Nalu dans le nord. Mais cela n’empêche pas l’action contre les FDLR », a-t-il révélé.

Il assure que « depuis Décembre, nous avons délogé nombreuses positions longtemps occupées par les FDLR et la APCLS (Alliance des patriotes pour un Congo libre et souverain) ».

« Ce n’est pas aussi spectaculaire que la lutte contre le M23, les FDRL ne sont que de petites positions cachés dans la jungle. Mais nous, la MONUSCO, sommes toujours actifs… ».

Il termine en revenant sur la nature du mandat donné par les Nations Unies. « Il est important que nous respectons le mandat qui nous est assignés par le Conseil de sécurité des Nations Unies. Ce mandat stipule très clairement que nous sommes autorisés à utiliser la force si il n’ya pas d’alternative ».

Ngoma: Abayobozi barasabwa kubyaza umusaruro ukwezi kw’imiyoborere myiza

$
0
0

Abayobozi barasabwa kubyaza umusaruro ukwezi kwimiyoborere myiza

Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kubyaza umusaruro ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza  bakemura ibibazo by’abaturage bitakemutse.

Mu kwezi kw’imiyoborere  myiza abayobozi ku rwego rw’akarere hamwe na bamwe mu mpuguke mu mategeko baramanuka bakagera mu baturage maze abaturage bakagaragaza ibibazo byose bafite bijyanye n’akarengane.

Ibibazo by’imanza zitarangizwa, amakimbirane ashingiye ku butaka nibindi bibazo wasangaga bikemuka perezida wa repubulika yaje ngo bikwiye kujya bikemuka kare hatarindiriye ko bibazwa umukuru w’igihugu yasuye akarere.

Muri iyi nama bamwe mu bavuga rikumvikana nyuma yo kugaragaza ibibazo bitandukanye birimo abaturage  badakemurirwa ibibazo, mu nama yahuje inzego z’ibanze hemejwe ko ukwezi kw’imiyoborere kuzarangira ibibazo nkibi byakemuwe cyangwa byashakiwe umurongo bigomba gukemurwamo.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bidakemuka birimo iby’akarerengane, abaturage batarangirizwa imanza kandi barazitsinze aho hari uwatanze urugero rw’umuntu umaze umwaka yaratsinze mu rubanza ariko rukaba rutararangizwa.

Uku kurangiza ibibazo by’abaturage muri uku kwezi kandi ngo bigomba kujyana n’imitangire ya service myiza ku bayobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ,Nambaje Aphrodise, yagize ati” Mu igenzura ry’ubushize akarere kacu kari kabaye akambere mu mitangire myiza ya service .Ntidushaka gusubira inyuma. Ibibazo by’abaturage ni bikemukire igihe kandi banakirwe neza.”

Abari bitabiriye inama nabo bavuga ko ukwezi kw’imiyoborere gukwiye gukemura ibibazo byabaye karande kugirango aho perezida wa republika agiye ntibakamubaze ibibazo by’akarengane ahubwo bajye bamusanganiza iterambere bigereyeho.

Muri iyi nama nyunguranabitecyerezo havugiwemo byinshi by’iterambere ry’aka karere ndetse n’ ibyagendaga bucye, higwa uburyo  byakosorwa.

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live