Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Miss Rwanda off to Belarus

$
0
0

Miss Rwanda off to Belarus

Current Miss Rwanda Crown holder, Aurore Kayibanda Mutesi, this Saturday August 17 set off for Belarus to participate in Miss Supernatural, one of the most coveted beauty pageants in the world.

She will face stiff competition from contestants from all over the world as she aspires to shine the Rwandan flag at the new Miss Supranational 2013 which will be conducted in the Sport’s Palace of Minsk on September 6.

The previous three contests have been dominated by European and Asiatic countries, the Miss Supernatural crown was in 2012 won by Katsiaryna Buraya of Belarus,  and 2011 – Monika Lewczuk of Poland, and Karina Pinilla Corro of Panama in 2010.

The only African who has come close to this crown is Michelle Gildenhuys of South Africa, who managed to reach the Top 20 finalists in 2012, since the contest was inaugurated in 2009.

After her crowning in 2012, Rwanda’s beauty queen, Mutesi has managed to win the Miss Pan African Music Festival FESPAM crown in Congo Brazzaville.


 

 


Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI bagomba kuba imbarutso w’iterambere- Bosenibamwe

$
0
0

Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’umuryango RPF-INKOTANYI akaba n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko abanyamuryango ba RPF bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.

Bosenibamwe yavuze ibi tariki 17/08/2013 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muyobozi avuga ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukubaka  abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’iterambere muri byose ngo kuko bazahabwa amasomo atandukanye harimo arebana n’iterambere muri rusange n’amateka.Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI

Bosenibamwe yakomeje avuga ko ashingiye ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda  Intara y’Amajyaruguru igomba kuba igicumbi cy’umuryango wa RPF-INKOTANYI ngo kuko urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiriye muri iyi Ntara  ahitwa ku Murindi wa Byumba

Komiseri mu muryango RPF-INKOTANYI Gasamagera  Wellars, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro kuko abantu bahura bakungurana ubumenyi ndetse bakanarebera bahamwe ibyo bamaze kugeraho, bakanafata ingamba mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zabo.

yagize ati:” Tugomba kuva aheza tugana aheza hisumbuye”.

Yasabye kandi abitabiriye aya mahurwa kutazihererana  ubumenyi bazayakuramo ahubwo ko bagomba kuzabusakaza mu bandi banyamuryango batabashije kuyitabira.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI 100 baturutse  mu Turere  dutanu tugize Intara y’amajyaruguru.

 

UBURENGERAZUBA: Inda irimo ubusa ntiyumva – Depite Polisi Denis

$
0
0
Polisi Denis aganira n abanyamakuru mu karere ka Karongi

Polisi Denis aganira n’abanyamakuru mu karere ka Karongi

Depite Polisi Denis akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, aratangaza ko FPR yahisemo kugendera kuri filozofiya y’ibikorwa bihari bifatika aho gushingira ku bitekerezo gusa, kuko u Rwanda rukeneye ibikorwa. Ni byo yasobanuye akoresheje umugani nyarwanda ugira uti ‘Inda irimo ubusa ntiyumva’

Buri mutwe wa politike ku isi hose ugira filozofiya (Philosophy) ugenderaho ukurikije amatwara yawo; Umuryango FPR Inkotanyi wo ngo wahisemo filozofiya y’ibikorwa kubera ko abanyarwanda bakeneye iterambere rishingiye ku bikorwa bifatika kurusha kugendera ku biterekerezo bitagaragaza ibikorwa.

Ibi byatangajwe n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Depite Polisi Denis ubwo yatangaga ikiganiro mu mahugurwa y’abahagarariye abandi banyamuryango mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umwe mu bari bakurikiye ikiganiro yifuje kumenya impamvu umuryango FPR Inkotanyi wahisemo kugendera kuri filozofiya y’ibikorwa (matérialisme), aho kugendera ku bitekerezo (Idéalisme), hanyuma Depite Polisi Denis amusubiza muri aya magambo:

Iteka habanza igikorwa, cya gikorwa kikabyara (théorie) uburyo gikorwamo, ya theorie ikabyara ikindi gikorwa, bityo bityo…ntabwo rero ubanza gusa théorie, wayikura he se? Igomba kurkuva “sur la matière observée”, ni ukuvuga ku kintu gifatika kiguha uburyo bwo guheraho ukagera ku kindi gikorwa runaka. Ni n’uko iterambere rishoboka.

Polisi Denis arakomeza asobanura ko ubu buryo bw’imikorere ari nabwo butuma habaho impinduramatwara:

Ikindi cya kabili, niba ushaka impinduramatwara, ntago wayahindura mu bitekerezo, nigeze kubabwira nti politike ntiribwa! Kandi kugira ngo uwo uyibwira ayumve, agomba kuba yaraye ariye. Ibyo yariye rero ni ya matière, ni ukuvuga ibintu bifatika. Ntago twagendera ku bitekerezo gusa, turabivoma hehe mbega ? Ni ku bintu bifatika!

Polisi Denis yatanze urugero rwa gahunda ya Gira Inka, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bimaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda benshi. Aha yaboneyeho no kwamagana abanzi b’u Rwanda bari muri Congo (FDLR), bakomeje gushaka kuyobya abanyarwanda bababwira ngo Gira Inka ni ubuhake bwagaruwe mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Polisi Denis yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, FPR ngo yariteguye bihagije kubijyanye n’amahugurwa y’abanyamuryango bahagarariye abandi (cadres) kugira ngo igihe cy’amatora nikigera FPR izabone amajwi menshi kuko ari cyo kigenderewe ; ibi kandi ngo bikazakorwa bagera kuri buri  munyarwanda hifashishijwe urutonde rw’abanyamuryango.


 

 

MU KARERE KA NYAGATARE ABAKURU B’IMIDUGUDU BAGARAGAJE IMIHIGO MU KAGALI KA KIJOJO

$
0
0

300px-NyagatareDistNYAGATARE- Gukora igenzura no kongera ubukangurambaga mu bayobozi batandukanye bizaba inzira nziza yo kugera ku iterambere no kwesa imihigo neza kandi ku gihe.

Ibi n’ibitangazwa na Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, aho avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ko  abanyarwanda bafite intego yo kwiyubakira igihugu cyabo.

Igikorwa cy’imihigo cyateguwe hagamijwe kongerera imbaraga  abayobozi b’imidugudu igize akagali ka kijojo,hakaba haragendewe ku isuzuma ryakorewe abayobozi b’imidugudu yose igize aka kagali, aho bibanze kuri raporo zitandukanye zirimo iz’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ubutabera ndetse n’imiyobere myiza muri rusange.

Ikindi kandi cyashingiweho cyane ni uburyo iyi midugudu yagiye ikusanya inkunga zitandukanye zirimo iz’inyubako z’amashuli, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Rwabuneza Musonera Moses umuyobozi w’akagali ka kijojo aboneraho umwanya wo kugira inama abayobozi b’imidugudu n’abaturage bayoboye kugira ikayi y’imihigo mu muryango,ngo kuko izabafasha kwesa imihigo neza kandi ku gihe bikazabageza ku iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho mu midugudu cyanahurijwe hamwe no kugaragaza imihigo y’umwaka  y’abayobozi b’imidugudu imbere y’ubuyobozi bw’akagali n’abaturage bagatuye.

Nkuko bishimangirwa na Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, ngo abaturage bagomba kumva ko imihigo abayobozi babo bahize atariyabo gusa ahubwo nabo bagomba kuyigiramo uruhare.

Mukumurika ibyagiye bigerwaho mu mihigo y’uyu mwaka dusoza mu kagari ka kijojo, mu midugudu 4 igize aka kagali uwa kanyinya ariwo waje ku isonga n’amanota 77  ku ijana, aka kagali kakaba kabarurwamo abaturage 3050.

Polisi irasaba abantu kudaha umwanya ibihuha by’uko bitaba nimero +229 bagapfa

$
0
0

Gakenke-DistNyuma y’uko hari amakuru y’ibihuha’  ari gucicika  hagati mu bantu  avuga ko umuntu witabye nimero ya terefone itangirwa +229 ahita apfa, Polisi irahumuriza abantu, ibasa kudaha umwanya ibihuha bakikomereza  imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Mu kiganiro kigufi umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yagiranye na Radio One  mu gitondo  cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19/08/2013, yavuze ko ibyo yabyumvise ariko akaba  ari ibihuha, bityo  yasabye Abanyarwanda kudaha  agaciro ibyo bihuha, bagahugira ku mirimo aho guta igihe ku bihuha.

Yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibyo bihuha kuko bashobora gukurikiranwa mu mategeko mu gihe hari abagaragaye ko babitiza umurindi.

Iki gihuha cyatangiye guca ibintu mu mpera za Nyakanga uyu mwaka  ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook zo mu gihugu cya Benin. Urubuga rwitwa Brazza news rufite iyi nkuru  yakunzwe n’abantu hafi 12.500 n’ibitekerezo byinshi, rushobora kuba arirwo rwakongeje  icyo gihuha.

Code ya terefone +229 ikoreshwa n’igihugu cya Benin, bivuga ko abantu bahaye agaciro ibivugwa batongera  kuvugana n’umuntu wese uri ku butaka bw’icyo gihugu, bikaba byagira ingaruka ku bucuruzi, imibanire y’abantu n’ibindi.

 

 

 

“Iyo umuyobozi adakunda abaturage ntiyabateza imbere” – Vice meya w’Akarere ka Nyanza

$
0
0
Inzego zinyuranye zitabiriye iki gikorwa cy’imihigo

Inzego zinyuranye zitabiriye iki gikorwa cy’imihigo

 Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza aravuga ko iyo umuyobozi adakunda abaturage ayoboye adashobora no kubageza ku bikorwa bibateza imbere.

Ibi yabivuze tariki 20/08/2013 ubwo abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bamurikirwaga n’abayobozi babo raporo zikubiyemo ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 ndetse n’ibiteganyijwe  mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Uyu muyobozi wari n’umushitsi mukuru muri uyu muhango yagaragaje ko iterambere ry’abaturage  akenshi riba rishingiye no ku rukundo bafitiwe n’ubuyobozi bubegereye aribwo bw’inzego z’ibanze zihorana nabo iminsi yose.

Yagize ati: “Uwo udakunda ntiwanamwifuriza ko atera imbere ngo yifashe kuko uba utitaye ku mibereho myiza ye”. Ashingiye kuri icyo gitekerezo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze zamurikaga izo raporo kugirira urukundo abaturage bayoboye bakabigisha gukunda umurimo kandi nabo bakababera urugero rwiza mu kwita ku nshingano zabo kugira ngo nabo babone aho bahera babibakangurira.

 Mu byo yibukije abo bayobozi kandi harimo kutabasiragiza mu bintu bigaragara ko bafite uburenganzira bwo kubihabwa. Ku ruhande rw’abaturage nabo yabagaragarije ko ibibakorerwa byose nabo bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo bafatanyirize hamwe n’abayobozi babo kugera ku bikorwa byiza kandi bifite umusaruro ufatika.

Nk’uko Kambayire Appoline yakomeje abivuga ngo igenamigambi ryose rigomba gushingira ku byo umuturage akeneye byihutirwa kurusha ibindi. Ku bwe yasobanuye ko ubwuzuzanye bw’inzego zose n’imikoranire ari ingenzi mu kugira ngo abantu bagere ku byo bagambiriye cyane cyane mu birebana n’imihigo.

Abaturage nabo bari babukereye mu kumva ibyo bagezeho mu mihigo bishingiye ku nkingi enye za guverinema zirimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage bagaragaje ko uruhare rwabo rwabaye ingirakamaro kugira ngo byinshi bigerweho.

Umuhire Eugenie utuye mu mudugudu wa Rukandiro mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana wari umwe mu baturage bari baje kumva ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 yavuze ko batigeze batererana ubuyobozi mu gihe cyose byari ngombwa ko bagira igikorwa bafatanya.

Yabivuze atya: “Mu bikorwa by’umuganda twagiye dukora bitandukanye birimo kubakira abantu batishoboye amazu no kwikorera imihanda iduhuza n’indi mirenge mbese byagezweho ku bufatanye bw’inzego zose kuko twese icyo tugamije ni ukwiyubakira igihugu cyihesheje agaciro”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Muganamfura Sylvestre avuga ko imihigo y’umwaka wa 2012-2013 yagezweho ku gipimo cya 99% akagaragaza ko iy’umwaka wa 2013-2014 yo izagerwaho 100%

Mu byo iyi mihigo izibandaho ngo harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hitabwa ku mibereho myiza y’abaturage ndetse no kongera ibikorwa remezo bihesha isura nziza umujyi wa Nyanza ubarizwa muri uyu murenge.

Musanze – Basanze EAC itanga icyizere kuko yita ku baturage

$
0
0

 Musanze - Basanze EAC itanga icyizere kuko yita ku baturageBamwe mu bakozi mu karere ka Musanze baravuga ko umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba utanga icyizere cy’ejo hazaza, bitewe n’uko intego nyamukuru yawo ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage bitandukanye nimikorere y’uyu muryango mbere y’1967.

Ubwo bahugurwaga ngo barusheho gusobanukirwa neza n’icyo uyu muryango uvuze, ndetse n’inyungu igihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo bawufitemo kuri uyu wa kabiri tariki 20/08/2013, abitabiriye bavuze ko basanga uyu muryango utanga icyizere cy’ibihe biri imbere.

Nk’uko bisobanurwa na Nyirankundunsange Thaciana umunyamabamga nshingwabikorwa w’impuzamiryango Pro Femmes Twese Hamwe mu ntara y’Amajyaruguru, umwe mu bahuguriwe gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC, avuga ko bagamije kubona abaturage bafite ubumenyi buhagije kuri uyu muryango.

Avuga kandi ko bagamije kubona abaturage bagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu bihugu bigize uyu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, cyane ko ari n’imwe mu ntego nyamukuru z’uyu muryango, bitandukanye n’umuryango EAC wasenyutse mu 1967.

Ati: “Impamvu imwe yatumye uriya muryango wari ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzaniya, usenyuka, ni uko hatari ubushake bwo kwifatanya, ndetse nta n’uruhare rw’abaturage na societe civile rwagaragaragamo ku buryo uba umuryango w’abaturage”.

Muhimpundu Olive Josiane, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri Musanze, asanga urubyiruko rwaratangiye gusobanukirwa n’akamaro ko kuba mu muryango nka EAC, cyane ko basigaye bakorera mu bihugu bitandukanye biwugize.

Ati: “Twizeye ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri kurushaho gushaka gukora, kuko mu gihe tuwumazemo (EAC) abantu bagenda basobanuka. Dufite urubyiruko rujya mu Bushinwa, rukajya Dubai n’ahandi mu bucuruzi butandukanye”.

Muri gahunda ya EACSOF ariyo mpuzamuryango y’imiryango itegamiye kuri leta na societe sivile bikorera mu bihugu by’Afurika y’uburasirazuba, ngo bafite gahunda yo guhugura byibura abantu 1200 muri Musanze, bakaba umusemburo wo kumenya ibyiza by’uyu muryango mu bandi banyamusanze.

Mu cyiciro cya mbere kizamara iminsi itanu gihugurwa, harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Musanze, abahagarariye abikorera, komite z’inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko, abahagarariye ababana n’ubumuga n’abandi.

Nyamasheke: Abayobozi b’imirenge basabwe gukuramo amakote bakegera abaturage, hagamijwe iterambere

$
0
0

Abayobozi bimirenge basabweAbanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke barasabwa gukuramo amakote bagahaguruka bagakorera abaturage bashinzwe kugira ngo iterambere ryihute.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, ubwo kuri uyu wa 21/08/2013 barimo kugaragaza ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 ndetse n’ibiteganyijwe muri uyu utangiye wa 2013-2014.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste agaragaza ko hamaze guterwa intambwe muri gahunda z’imihigo y’imirenge y’akarere ka Nyamasheke kuko buri wese agerageza gushyira mu bikorwa ibiri mu nshingano ze.

Habyarimana avuga ko mu mwaka ushize hakozwe byinshi byiza ariko kandi akaba asaba abayobozi b’imirenge ko batangira hakiri kare, bagashyira mu bikorwa imihigo barangije gusinya.

Yagize ati “Icyo mbona rero nasaba muri uyu mwaka, nk’uko isinywa ry’imihigo rirangiye, bikaba byumvikana ko kuyishyira mu bikorwa bigomba kwihuta. Ntabwo warindira ko ukwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri kuzagera kugira ngo umuhigo wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 11 cyangwa 10 abe ari bwo awutangira. Icyo gihe bizaba igice, icyo cye kugira amanota ashimishije kandi na rya terambere bagombaga kugeza ku baturage ribe riradindiye. Ubwo rero icyifuzo ni uko batangira nonaha.”

Habyarimana yerekana ko kwegera abaturage ari ryo banga nyamukuru ryo kugira ngo imihigo ibashe kugerwaho, bitewe n’uko ibikorwa bizamura imihigo n’iterambere muri rusange ahanini bishingira ku bukangurambaga bw’abaturage.

Iyi mihigo y’imirenge ije ikurikira imihigo y’ingo, iy’imidugudu, iy’utugari ndetse n’iy’Intore muri aka karere kose ka Nyamasheke.

 

 

 

 

 


Umutekano ntuhungabanywa n’amasasu gusa

$
0
0

Umutekano ntuhungabanywa

Ibi byavuzwe na Majoro Rutaremara Emmanuel kuwa 22/8/2013. Yabwiraga abanyaruhashya bari bitabiriye inama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kuri uriya munsi.

“Imibanire mu ngo kuri iki gihe ni ikibazo gikomeye. Na yo iri mu byangiza umutekano. Mu gihugu cyacu nta ntambara y’amasasu ihari, ariko uko abantu basigaye babana na byo bihungabanya umutekano”. Aya ni amagambo ya Majoro Rutaremara.

Yasabye abanyaruhashya rero kuzajya batanga amakuru ku bahungabanya umutekano. Na none kandi, ngo byaba byiza bagiye bayatanga hakiri kare icyaha kitaraba, kuko byoroshye kwirinda kurusha kwivuza.

Yakomeje agira ati “mujye mutangira amakuru ku gihe. Niba wumvise ko kanaka ari bwice undi, kuki utabivuga bitaraba bityo ukaba ukumiriye icyaha ? »

Inzoga z’inkorano na zo ziri mu byangiza umutekano. Nta mugayo kandi ngo « iyo uyinyoye itamwishe, ituma yica mugenzi we » nk’uko byavuzwe na Meya w’Akarere  ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene

Majoro Rutaremara na none ati « niba twarabashije kuva ahantu habi twari dutuye tukajya gutura aheza, kurwanya abenga inzoga z’inkorano byo bitunaniza iki ? »

Aha yibukije abanyaruhashya ko nta watera imbere adafite amahoro mu rugo iwe agira ati « ntiwatera imbere urara udasinziriye. Ababanye nabi mujye mubagira inama basigeho. »

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya, Uwamariya Jacqueline, yamwunganiye agira ati « Abanyarwanda bajyaga bavuga ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Si ko tugikora, twebwe usenya urwe tumufasha kurwubaka. »

Nyanza: Umurenge wa Busoro mu Mayaga waje ku isonga mu kwesa imihigo

$
0
0

Umurenge wa Busoro ubarizwa mu gice cyitwa icy’amayaga ukaba ari n’umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza waje ku isonga mu kuba imihigo yose wiyemeje yaragezweho mu mwaka wa 2012-2013 hitawe kuri gahunda guverinema y’u Rwanda igenderaho.

Uyu murenge mu mihigo y’umwaka ushize wari ku mwanya wa munani ariko ubwo hagaragazwaga uko imirenge igize akarere ka Nyanza ikurikirana mu mihigo waje ku isonga ufata umwanya wa mbere n’amanota 90.6%. mu gihe uwa nyuma wabaye umurenge wa Mukingo n’amanota 71,2%.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ahereza ibihembo by’ishimwe Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ahereza ibihembo by’ishimwe Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro

Uyu mwanya wa mbere mu mihigo umurenge wa Busoro wawusimbuyeho umurenge wa Busasamana wari uwumazeho igihe kitari gito.  Mbarubukeye Vedaste uyubora umurenge wa Busoro yabwiye bagenzi be ko icyamuhesheje umwanya wa mbere ari ugukorera ku ntego hamwe nabo bafatanyije kuwuyobora.

Yakomeje avuga ko ikindi cyabaranze uri ugukorera hamwe nk’ikipe buri wese akubahiriza inshigano ze ahamagariwe gukora mu kazi ke ka buri munsi.

Murenzi Abdallah yashimye abakozi bose b’uyu murenge agaragaza ko babaye indashyikirwa bagakora nk’abikorera kuruta gushyira imbere agasigane.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza utahwemye kugaragaza ko yishimiye ibikorwa byagezweho mu murenge wa Busoro yavuze ko ibyo bakora baba babanje kubitekerezaho kandi bakabikorera inyigo ifatika.

Mu murenge wa Busoro ngo abahakora kandi usanga bafite imikorere n’imikoranire ihamye hagati yabo ku buryo ubabonye wese ababonamo kuba ikipe imwe ifatanyije.

Yanenze imirenge yasubiye inyuma mu buryo bwo kwesa imihigo ayisaba kwisuzuma ikishakamo ikibazo yaba ifite gituma aho kujya imbere isubira inyuma.

Aha akaba yabwiraga cyane cyane abakorera mu murenge wa Busasamana bavuye ku mwanya wa mbere babagaho bakajya ku mwanya wa kane.

Imirenge itatu ya mbere yakoze neza kurusha iyindi yahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse n’ibikombe byerekana ko babaye indashyikirwa n’abadahigwa mu mihigo nk’uko izina ry’intore zo mu karere ka Nyanza ribivuga.

Ibintu byitaweho mu isuzuma ry’imihigo y’imirenge igize akarere ka Nyanza bishingiye ku nkingi enye za guverinema zirimo ubutabera, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

 

Nyanza: Abayobozi b’indashyikirwa begukanye ibihembo by’ishimwe

$
0
0

Kuva ku rwego rw’imidugudu kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza abayobozi babaye indashyikirwa mu mirimo bari bahamagariwe gukora bahawe ibihembo bitandukanye byo kubashimira ko bitaye ku kazi kanoze.

Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bayobozi bakoze mu mwaka ushize w’imihigo ya 2012-2013 nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza wabiteguye afatanyije n’inama Njyanama y’aka karere abivuga.

Mu bahawe ibihembo by’amagare harimo n’umukuru w’umudugudu w’umugore

Mu bahawe ibihembo by’amagare harimo n’umukuru w’umudugudu w’umugore

Muri buri kagali umukuru w’umudugudu wagaragaje ko yabaye indashyikirwa muri bagenzi be yahawe igare abasigaye ntibagira icyo bahabwa.

Ku rwego rw’utugali 51 tugize akarere ka Nyanza uwitwa Mugabo André uyobora akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana wenyine niwe wahembwe amafaranga ibihumbi ijana hiyongereyeho n’icyemezo cy’ishimwe.

 

Uyu yahembewe kuba mu kagali ke hagaragaramo udushya dutandukanye kandi si ubwa mbere ahawe ibihembo nk’ibi kuko na mbere ubwo yayoboraga akagali ka Kiruli ko mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yigeze kwegukana ibihembo by’uko agaragara nk’indashyikirwa mu bandi bakozi bakora akazi nk’ako akora.

Mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza naho hahembwe uwitwa Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro aho yakoze akazi katoroshye ko kuvana uyu murenge ku mwanya wa 8 akawugeza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2-13. Mu bihembo byahawe uyu muyobozi ni amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda n’icyemezo cy’ishimwe ry’uko yakoze akazi kanoze.

 

Undi wegukanye ibihembo ni Kayijuka John usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza wahawe amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda hamwe n’icyemezo cy’ishimwe.

Kayijuka John yagaragaje ko ari umukozi ushoboye guhuza imirimo ikorerwa ku rwego rw’akarere kandi abikorana ubwitange budasanzwe aho byabaga ngombwa ko akora amasaha y’ikirenga ariko agamije kuzamura iterambere ry’akarere ka Nyanza.

Kayijuka John (Ibumoso) usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza yashyikirijwe igihembo n’umuyobozi w’akarere Murenzi Abdallah

Kayijuka John (Ibumoso) usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza yashyikirijwe igihembo n’umuyobozi w’akarere Murenzi Abdallah

Ubwo uyu muyobozi yahabwaga ibi bihembo ntibyatunguranye kuko abo bakorana nawe ba hafi na hafi bahamije ko umurava n’ubwitange bye byari ibyo gushimirwa. Ariko ku ruhande rwe yasobanuye ko abo bakorana bagize uruhare runini mu kugira ngo ibyo bihembo abyegukane mu bandi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yagize icyo avuga kuri ibi bihembo byatanzwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza asobanura ko bishingiye ku musaruro buri mukozi yagiye agaragaza mu kazi ashinzwe gukora. Ku bwe ngo ibi bihembo byahawe abari babikwiye.

Yibukije abahawe ibyo bihembo gukomeza gutanga umusarusro ndetse bakarushaho kimwe n’uko abatagize ibyo babona nabo yabasabye kwiminjiramo agafu kugira ngo bose bafatanyirize hamwe guteza imbere akarere ka Nyanza ndetse n’igihugu cyose muri rusange.

 

PS Imberakuri party warms up for parliamentary seats

$
0
0

PS Imberakuri party warms up for parliamentary seats

After spending years struggling with internal party politics and wrangles, PS Imberakuri is now setting it eyes on snatching some legislative seats ahead of the Parliamentary elections this September.

Official political party campaigns for the next parliament kicked of this August 26, and the campaigns are expected to run for three weeks ending on September 15 while elections will be held from Sept 16-18.

PS Imberakuri political party chairperson, Christine Mukabunani says that the party has submitted 45 candidates and it is ready to secure the required 5 per cent of the national vote to have its representative in the chambers of parliament.

On the PS Imberakuri house agenda, Mukabunani says that their manifesto will focus on reforms in the areas of education, health and agriculture and issue in general.

Mukabunani underscored that the party will focus on education-where there is need to have free education, improving the school curricula to suit the education needs and skills development; and also improving the health sector.

Mukabunani noted that the party is fully prepared to race in the campaign, but in order to succeed in vote soliciting rallies, the party will also need support from local administrative officials to avoid any mishaps in the exercises.

Other parties that launched their campaigns include, the RPF-led coalition which include Ideal Democratic Party (PDI), Parti Socialiste Rwandais (PSR), Parti du Progrès et la Concorde (PPC) and Centrist Democratic Party (PDC), and Liberal Party (PL).Tags for promotion: Rwanda-Elections-Political Parties-Parliament- PS-Imberakuri-Campaigns-Agenda-Launch

KARONGI: FPR Inkotanyi iratangira kwiyamamariza mu murenge wa Gashari kuwa kabili 27-08

$
0
0

FPR Inkotanyi iratangira kwiyamamariza mu murenge wa Gashari kuwa

Gahunda yo kwiyamamaza kw’abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi iteganyijwe tariki  27-08-2013 mu murenge wa Gashari, akagari ka Birambo.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu karere ka Karongi biteganyijwe kuwa kabili tariki 27-08-2013 mu murenge wa Gashari, muri santire y’ubucuruzi ya Birambo samunani.

Ibi ni ibyemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, akaba n’umunyamuryango mukuru (Chairman) wa FPR Inkotanyi mu karere.

Abakandida depite batoranjiwe guserukira FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi ni Musabyimana Samuel usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagize amajwi 376/495.

Undi ni Mutuyimana Jean Claude, umukandida mushya wagize amajwi 245/495. Mutuyimana asanzwe ari umuhuzabikorwa wa AJEMAC, ishyirahamwe ry’urubyiruko rikora ubuhinzi n’ubworozi.

Undi ni Umuraza Landrada nawe usanzwe ari mu Nteko Ishinga Amategeko, wagize 410/495 na  Mukandekezi Fracoise, umukandida mushya wagize amajwi 229/495.

Amatora y’abadepite ku rwego rw’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 16 kugeza kuya 18 Nzeri 2013

Kagame reaches out for votes for RPF parliamentary Candidates

$
0
0

Kagame reaches out for votes for RPF parliamentary Candidates

Kagame rallied votes for the Rwanda Patriotic Front candidates, in parliament as the official RPF legislative elections campaign kick-off as the legislative elections kicked off this August 16.

Kagame said that the Rwanda Patriotic Front will to deliver on its promises since it works for the amelioration of the wellbeing of all Rwandans and champions hard work and self belief of the Rwandans.

“RPF has never expected to achieve without working hard, we have always and will continue to work hard to achieve our goals. We pledge development, electricity and water for all, continuous improvement to health care and education. We are determined to serve every Rwandan equally and work together to develop our nation.”

Rwanda’s ruling party, RPF, has made a coalition with four other parties; PDI, PPC, PDC and PSR declared their support to RPF during the legislative elections, in the spirit of consensual democracy.

During the launch President Kagame urged Rwandans to turn up in big numbers to vote during the upcoming legislative elections to choose candidates who would represent them and serve their interests best.

Burera: Abaturage baributswa ko amatora atagomba kubabuza gukora indi mirimo

$
0
0

Abaturage baributswa ko amatora atagomba kubabuza gukora indi mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buributsa abaturage bo muri ako karere ko amatora atagomba kubabuza gukomeza gukora indi mirimo bityo bakaba basabwa kuzayitabira bakurikije igihe cyagenwe kugira ngo nibayavamo bajye bakomeza indi mirimo yabo.

Amatora y’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 16 na 18 z’ukwezi kwa 09/2013. Muri uko kwezi hazaba aribwo igihe cy’ihinga mu karere ka Burera kizaba gitangiye. Ikindi ni uko kandi mbere y’uko amatora nyir’izina aba muri ako karere hazanyura abiyamamaza batandukanye.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, asaba abanyaburera ndetse anabibutsa kuzajya bakoresha igihe neza kugira ngo bakomeze gukora indi mirimo yabo bwite.

Agira ati “Ntabwo amatora agomba kutubuza gukora indi mirimo. Ariyo mpamvu ngira ngo mbasabe ko niba hari igihe cyatanzwe, ko kwiyamamaza biri butangire saa yine tube twahageze. Igihe birangirira dusubire mu yindi mirimo.”

Akomeza avuga ko kandi igihe cy’amatora kije mu gihe mu karere ka Burera batangiye igihe cy’ihinga. Yibutsa abanyaburera ko bagomba kwiha gahunda kugira ngo wenda niba abiyamamaza bari bwiyamamaze nyuma ya saa sita bize gutuma bari buge kubareba barangije imirimo.

Agira ati “…jyewe mbyuke nkora akazi gasanzwe, niba umwana ajya ku ishri ajye yo, niba njye guhinga njye guhinga, niba ndi umurezi njye kwigisha, nubahirize ya saha mpagerere igihe kugira ngo nze kubasha kumva ibyo umukandida ariko na kakazi nshinzwe ko gukorera ubuzima bwanjye mbe nagakoze.”

Zaraduhaye kandi akomeza asaba abanyaburera kuzarangwa n’ituze mu gihe cy’amatora birinda amakimbirane cyangwa n’ikindi cyose cyabateranya.

Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki ya 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.


Nyanza mayor awards outstanding workers

$
0
0

The outstanding leaders who accomplished the assignments they were given accordingly from Village level to the District level have been rewarded by the District Mayor and the town council.

These rewards were given depending on the achievements of each leader in the performing contracts of the financial year 2012/2013.

 Vedaste Mbarubukeye of Busoro sector (left) with the district’s mayor

André Mugabo (left) the leader of Rwesero Cell receiving his award

 According to the mayor of the district Abdallah Murenzi, in each cell the outstanding village leader was rewarded with a bicycle. In 51 cells that comprise Nyanza district, only André Mugabo the leader of Rwesero cell in Busasamana sector was given the award of Rwf100, 000 and a certificate of appreciation.

Vedaste Mbarubukeye the executive secretary of Busoro sector is the only one that was rewarded out of 10 sectors in Nyanza district. This is because Busoro sector outstandingly came from the 8th position to the first in performing contracts 2012/2013. He was given Rwf150 000 and a certificate of appreciation for his work.

Vedaste Mbarubukeye of Busoro sector (left) with the district’s mayor  2

 

Vedaste Mbarubukeye of Busoro sector (left) with the district’s mayor 

 John Kayijuka the executive secretary of Nyanza district got a reward of Rwf200 000 and a certificate of appreciation for being a courageous and a self motivated worker.

Abdallah Murenzi the mayor of Nyanza district said these rewards were given to people as a token of appreciation for their work in the development of the district.

The mayor reminded people who were rewarded to keep working hard and all workers to be motivated for them to be rewarded. All people were asked to work for the development of Nyanza district.

Tanzania Govt newspaper apologizes to EAC’s Sezibera

$
0
0
Tanzania Govt newspaper apologizes to EAC’s Sezibera

This is the web front page of “HABARI LEO” today with the retraction story featuring the photo of Dr Sezibera

A newspaper funded directly by the Government of Tanzania “HABARI LEO” has apologized to the Secretary General of the East African Community (EAC), Dr Richard Sezibera, after it fabricated statements on the Tanzania-Rwanda conflict and attributed them to him.

On Monday, Dr Sezibera held a press conference at the EAC headquarters in Arusha, during which he discussed the ongoing lull in relations between Tanzania and Rwanda. However, “HABARI LEO” reported in its story published on Tuesday, that Dr Sezibera had “counseled President Kagame to listen to the advice of President Kikwete.”

A social media campaign ensued later and it became clear the paper had deliberately fabricated the story meant to convince ordinary Tanzanians that their country had been victimized. The genesis of the issue is comments made by President Kikwete in May that Rwanda negotiates with FDLR rebels in DR Congo.

Amid a fierce barrage of media scrutiny from Rwandan media, Tanzanian Swahili media and blogs have tended to defend President Kikwete and portraying Rwanda and its leaders as arrogant. The “HABARI LEO” article quoting EAC Secretary General was meant to reinforce that perception among Tanzanian that their president was right.

Dr Sezibera said on Twitter on Tuesday night that his office had “asked for a retraction of the article”. He added: “…they totally maliciously misrepresented what I said, and invented their own story.”

“… the HABARI LEO article is pure fabrication. The statements attributed to me are inventions of the writer.”

On Wednesday, the newspaper published another article retracting the Tuesday story and apologizing to Dr. Sezibera. The paper also said that it had rectified the article, and adding that it was misleading.

A spokesman of the EAC Secretariat, Owara Richard Othieno, said the paper had released false information to the public; attributing quotations which had been fabricated.

“HABARI LEO” in its retraction admitted: “when Dr. Sezibera was speaking with journalists on Monday morning, he did not give any advice to President Kagame about President Kikwete.”

According to the Paper’s confession, Dr Sezibera said: “the EAC will do everything possible to make sure the conflict between the United Republic of Tanzania and the Republic of Rwanda is resolved diplomatically.”

The paper adds that Dr. Sezibera had told journalists: “Tanzania and Rwanda have had good business and cultural relationship for a long time”.

In the same controversial article, “HABARI LEO” claimed that the Tanzania-Rwanda confrontation was being played out among nationals from the two countries who work at EAC secretariat. It has also been established that this information was made-up.

The Paper now quotes the Office of the EAC secretary General as saying: “There has not been any misunderstanding among our EAC workers at any time whether by their nationalities, tribe and race”.

However, reading the “HABARI LEO” retraction article, it shows the paper did not want to write it. Instead of making direct quotes, it uses indirect reporting and creates another problem. For example, its title reads: “Amb. Sezibera explains statement about Kagame”, but the actual declaration in the body of the story of their confession shows a different take.

Pastor Rick Warren seeks solace in Rwanda

$
0
0

Pastor Rick Warren seeks solace in Rwanda

 

 
 
 
 

 

 

 

 

 

 

Renowned preacher, Pastor Rick Warren has said that his Prayer trip to Rwanda this August 2013 has brought consolation to his life and struggles after he lost his son to suicide .

Pastor Rick Warren is an American evangelical Christian pastor and author and runs Southern California’s Saddleback Church. He has become one of rwanda’s friends and is in the country to attend a special prayer session dubbed ‘Peace Plan 
’-aimed at Thanking God for the success of the country.

While in Rwanda, Pastor Warren, who also officially opened a Peace Plan training session in Kigali on August 27th, said that “the prayer meeting has a purpose in my life and I feel consoled pray, share with Rwandans and thank God for having managed to go through the difficult times after the death of my son”

His 27-year-old son-Matthew Warren shot himself dead on April 5 after struggling with mental illness. The act of suicide sent Pastor Warren off the pulpit for at least three months as he struggled with the accepting the death of his son.

Saddleback announced on April 6 that Warren’s youngest son had committed suicide after suffering from mental illness for years.

Warren, author of the international bestseller The Purpose Driven Life, returned to the pulpit on July 28 with the new series and has shared his message on life’s struggles, focusing on believers’ struggle with God after he lost his 27-year-old son. Warren shared about shock and sorrow in part one and two of the sermon series, respectively.

 

 

 

Rwaza Girl’s School makes 50

$
0
0

Rwaza Girl s School makes 50

The Minister of State for Education Dr. Mathias Harebamungu has cautioned young women against falling victims to some men who would lure them into sex and other forms of exploitation.

The Minister made the remarks on August 26 at celebrations to mark 50th anniversary since the founding of Rwaza Girls School in 1962, by Late Bishop Joseph Sibomana of Ruhengeri diocese, in the Northern Province of Rwanda.

Harebamungu told encouraged the students to value their future and concentrate on their studies saying they have the best opportunities today unlike in the past when education was for a few people.

He also hailed the school for its efforts in promoting education in Rwanda for the last 50 years and reminded the parents and teachers to give equal value  to education and upbringing of the young generation so as to enable the children to live a bright future.

The Sisters of Assumption who run the school on a daily basis said the over 17,619 students have studied at the school since its establishment in 1962 and the school has performed well with passes ranked at 100%.

Sister Marthe Marie Nzabakurana, the school head said that the school’s good performance has been attributed to upholding core values of education and the Gospel among the students, thus the assurance of passing out upright students in the past years.

Bishop Vincent Harorimana, who presided over the Thanksgiving service at the celebrations, also underscored that school has a great contribution to Rwanda’s educational standards and students who have gone through Rwaza Girls have always earned respect and attended better institutions of higher learning.

Bishop Harorimana stated that these standards must be upheld in future and emphasized the need to continue educating young women on the HIV/Aids scourge, cultural values, self respect and dignity in the education.

Testimonies of former students like Mariya Therese Banoza, who attended school in the pioneer class of 1962, indicate the girl education was a struggle at the time and the success of a girl child depended on her intellectual capabilities.

Banoza says that back then in 1962, “it was hard for girls to study and even when one had the ability. Through consistence, hard work and the determination to inspire other girls, we were able to succeed. That is why the school has been a success story today” she said.

 

Kirehe- Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kuzagira ikinyabupfura mu matora ateganijwe

$
0
0

m_dfgfdgfKuri uyu wa 27/08/2013 mu karere ka Kirehe ishyaka FPR-Inkotanyi ryatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite baryo,  kikaba cyatangirijwe mu mmurenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, abanyamuryango bibutswa  kuzakora ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite mu mutuzo no mu bwisanzure.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) Oda Gasinzigwa yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuzitabira amatora kandi bakazatora mu bwisanzure nta wubangamiye undi, akaba yibukije ko iki ari igikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite, asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuzitabira ari benshi kandi mu mutuzo no mu bwisanzure.

Uyu muyobozi kandi yabasabye  kugira ikinyabupfura muri aya matora yose aho bazaza bari hose bakirinda icyabasubiza inyuma,yabibukijije ko ibikorwa baharanira birimo kubaha amashanyarazi, amazi meza n’ibindi bitandukanye babizeza nk’ishyaka rya FPR-Inkotanyi bashaka ko bizabageraho bose, yakomeje yibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko bagomba gukomeza ibikorwa batangiye byose neza kandi bakazatora neza bitorera umuryango FPR-Inkotanyi.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango(MIGEPRPF)akaba yakomeje kwibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuba intangarugero mu byo bakora byose bya buri munsi kugira no amatora azagende neza.

Ntakirutimana Vestine ni umwe mu rubyiruko rwiteje imbere, yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere abikuye ku kuba umuryango FPR-INkotanyi waramufashije nawe akaba ageze ku rwego rwo gufasha abandi mu kazi ke ka buri munsi, ibi akaba abihuriraho na Nyiransabimana Fortunee uvuga ko yatangiriye ku bintu bike none amaze kwigurira imodoka ebyiri, no kwiyubakira igaraje kandi mbere yari umucuruzi w’inyanya mu isoko.

Chairman w’umuryango mu karere ka Kirehe Murayire Protais nawe  yibukije abanyamuryango ibikorwa bagezeho n’ibyo bateganya kugeraho birimo gukomeza gutanga umuriro no gutanga amazi meza mu karere ka Kirehe aho yaba ataragera abibutsa ko gahunda abanyamuryango bagomba kugira ari ugukora amatora mu bwisanzure kandi bakabikora mu kinyabupfura batora ku bwinshi umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyari kitabiriwe n’abakandida Depite barimo Bwiza Kony, Nsabimana Sareh, Uwimana Xaverine, Mukarindiro hamwe na Rwagasana Erneste.

Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba kuva tariki ya 16/09/2013, FPR-Inkotanyi ni rimwe mu mashyaka  afite abakandida bari kwiyamamariza ubudepite, yose hamwe akaba yaratangiye kwiyamamaza mu bice byose by’igihugu aho bazageza ku itariki 15/09/2013.

 

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live