Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Kinyababa: Kuba baturiye umupaka basabwa gufasha Leta kurwanya kanyanga

$
0
0

Kuba baturiye umupaka basabwa gufasha Leta kurwanya kanyanga

Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, kureka kunywa ndetse no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko kica ubuzima.

Tariki ya 02/05/2013, ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yifatanyaga n’abanyakinyababa mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Musasa, yasabye abo baturage ko kuba baturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bakwiye gufata iyambere barwanya kanyanga ituruka muri Uganda.

Asobanurira abo baturage ububi bwa kanyanga muri aya magambo: “Kanyanga iyo uyinyweye ijya mu bwonko. Amaraso yawe aba amazi. Ubwonko bwawe ntibutekereze neza…ubwo bumuga bwawe witeje ukabwimurira no kubana bawe, no ku muryango wawe…”

Umurenge wa Kinyababa uhana umupaka na Uganda. Ku mupaka ubitandukanya nta kintu gihari kigaragaza umupaka. Nta na gasutamo ihari kuburyo abashaka kujya muri Uganda bajyayo babanje kwerekana ibyangombwa.

Ibyo bituma abanyakinyababa bajya muri Uganda uko bishakiye banyuze mu nzira zitemwe bita “panya”. Abanyura izo nzira bakunze kwita “abarembetsi” nibo bagura kanyanga muri Uganda bakaza kuyicuruza mu Rwanda.

Abobarembetsi nibo bakwirakwiza iyo kanyanga mu duce dutandukanye mu Rwanda. Bisobanura ko Kinyababa ari irembo rinyuzwa mo kanyanga icuruzwa henshi mu Rwanda.

Guverineri Bosenibamwe akomeza asaba abanyakinyababa gutanga amakuru y’abantu baba bacuruza kanyanga.

Agira ati “…niyo mpamvu nsaba abaturage ba Kinyababa ko nabo bahagurukira gufasha Leta mu kurwanya icyo kiyobyabwenge by’umwihariko batungira agatoki uwo ari we wese waba ukinywa cyangwa se waba agicuruza cyangwa akaba ikitso cy’abagicuruza abo aribo bose.”

Akarere ka Burera muri rusange gahana imbibi na Uganda. Kanyanga igaragara muri ako karere ituruka muri icyo gihugu. Ubuyobozi bw’ako karere bwashyize ho ingamba zo kurwanya kanyanga nubwo idacika burundu.

Zimwe muri izo ngamba harimo gukaza irondo, gushyira mu bikorwa gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu rwego rwo gufata abantu bacuruza cyangwa banywa kanyanga. Kanyanga yafashwe bayimenera mu ruhame kugingo bereke abaturage ububi bw’icyo kiyobyabwenge.

Ikindi ni uko hagiye ho amategeko ahana abafashwe bacuruza cyangwa banywa kanyanga. Mu ka rere ka Burera abafatiwe muri ibyo byaha urubanza rwabo rucibwa mu ruhame.

Ngororero: Minisitiri J Philbert Nsengimana yatangije ukwezi kwahariwe urubyiruko

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2013, mu karere ka Ngororero hatangirijwe kurwego rw’igihugu ukwezi kwahariwe urubyiruko. Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana hamwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko n’abandi bayobozi bakaba bifatanyije n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kabaya mugutangiza uko kwezi.

Mu ijambo rye, minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangaje ko bahisemo gutangiriza uku kwezi mu karere ka Ngororero kubera ko Leta yifuza ko urubyiruko rw’igihugu rwaharanira gukora amateka meza by’umwihariko urwo mu karere ka Ngororero rwagiye rurangwa n’ibikorwa bibi mugihe na mbere ya jenoside.

Minisitiri J Philbert Nsengimana yatangije ukwezi kwahariwe urubyiruko

Minisitiri J Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kwiyubakira igihugu

Mubiganiro byatanzwe, umusaza Kalisa Rugano akaba yaganirije urubyiruko arubwira amateka mabi yaranze urwanda  anarusaba kuyahindura bagakora ibikorwa byubaka igihugu. Muri ibyo biganiro abari muri ibyo birori bakaba bihaye ibintu 10 bagiye guharanira mukubaka igihugu cyiza.

Ibyo bintu 10 bise amategeko ni kubaka igihugu kizira inzara, gifite abaturage bafitanye ikizere, kizira ubugome, kizira ubujiji, kizira ingengengabitekerezo ya jenoside, kizira amacakubiri, igihugu kitabamo ihohoterwa, giharanira kwigira, gukora ibyiza kandi gifite umutekano.

Minisitiri akaba yasabye urubyiruko guharanira guhindura ibibi byakozwe hagakorwa ibyiza, nkaho ayo mategeko 10 yavuze ko azubaka igihugu mugihe hari amategeko 10 yitwaga ay’abahutu yagisenye, ndetse ahavugiwe amagambo asenya nko kukabaya hakavugirwa amagambo yubaka.

Minisitiri J Philbert Nsengimana yatangije ukwezi kwahariwe urubyiruko2

Ibirori byabereye munzu y’urubyiruko yubatswe kubufatanye na MYIST

Uyu munsi ukaba wanaranzwe n’igitaramo cyashyuhijwe n’abahanzi nyarwanda nka Jean Paul Samputu, Bamporiki Edouard, Masamba Intore n’abandi. Intego y’uyu mwaka ikaba igira iti “Igihango cy’urungano” (The promise of the generation).

Rulindo: abayobozi barasabwa gutinyura abaturage gutanga amakuru ku bakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge.

$
0
0

abayobozi barasabwa gutinyura abaturage gutanga amakuru ku bakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge

Bimwe mu bibazo bihungabanya umutekano mu karere ka Rulindo,harimo kuba ibiyobyabwenge bikomeje kugenda bigaragara muri aka karere.

Muri aka karere bikaba bigaragara ko hari bamwe mu bacuruzi bacuruza inzoga zitemewe n’amategeko bitwa Abarembetsi.

Igiteye impungenge kandi ngo ni uburyo aba barembetsi usanga hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babakingira ikibaba,birengagije ububi bw’iyo nzoga  hamwe  n’ingaruka mbi zigera ku wayinyoye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ziri ku muryango nyarwanda muri rusange.

Zimwe mu ngaruka zikunze kugaragara ku mpanvu yo kunywa ibiyobyabwenge muri aka karere ,harimo nko gufata abana n’abagore ku ngufu ,ubwunvikane buke buteza amakimbirane mu mu miryango,ikindi kigaragara ni abanyeshuri baterwa inda z’indaro batararangiza amashuri yabo.

Hari kandi imwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo ahagaragajwe ko hagaragara ibiyobyabwenge.Ahagaragajwe ni nko mu Murenge wa Kisaro ,hari abacuruza inzoga zitemewe bazwi ku izina ry’Abarembetsi.

Aha hakaba havugwa ikintu cy’uko abayobozi bo mu midugudu baba babahishira ,kandi abanyweye iyi nzoga bahungabanya umutekano ,ku buryo n’abaturage ubwabo  batabasha kuvuga abo bayobozi cyangwa se  kwamagana ibyo bakora,ngo  batinya ko babagirira nabi.

Kuri iki kibazo ,ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,bukaba bwarafashe umwanzuro w’uko Umuyobozi w’Umudugudu cyangwa Akagari, uzafatirwa mu makosa yo gushyigikira aba barembetsi azakurwaho,byaba na ngombwa agafatirwa ibihano.

Abayobozi mu tugari no mu midugudu,bafatanije n’abashinzwe umutekano muri aka karere ,bakaba basabwa,kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubatinyura, bagatanga amakuru ku bacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Kubera uburemere bw’iki kibazo,umuyobozi w’akarere ka Rulindo,akaba asaba abayobozi bose kugihagurukira,ku buryo gikemuka vuba na bwangu,bitarenze ukwezi kwa gatanu.

Ku kibazo cy’abana b’abakobwa bakomeza gutwara inda zidateganijwe,bigateza amakimbirane mu miryango,abayobozi basanga  umugoroba w’ababyeyi ukwiye gushyirwamo ingufu, ababyeyi bakaganiriza abana babo.

Ibyo umugoroba w’ababyeyi uzakora ngo ni ugusobanurira urubyiruko  ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,harimo n’icyorezo cya sida,ngo kuko ahanyura umwana ni naho izo ndwara zishobora kunyura.

Nyamagabe: Urubyiruko ruzungukira byinshi mu kwezi kwaruhariwe.

$
0
0

Urubyiruko ruzungukira byinshi mu kwezi kwaruhariwe

Inyubako y’uruganda ruzatunganya ibikomoka kunanasi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/5/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe urubyiruko, umuhango wabereye mu murenge wa Musange aho urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, Mugisha Philbert avuga ko muri uku kwezi hazibandwa ku bikorwa bishimangira gahunda yo kwigira, kuzigama, gukoresha ikoranabuhanga harimo n’imbuga nkoranyambaga no kugaragaza impano urubyiruko rufite.

Ati: “Harimo gukomeza ibikorwa byo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga, bya byiza byose urubyiruko rukora rukabivuga. Harimo no gukomeza kwizigamira binyuze mu bigo by’imari. Hari n’icyumweru kandi tuzaharira gushaka impano zitandukanye urubyiruko rufite”.

Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, intore zo ku rugerero mu murenge wa Musange zitangaza ko uku kwezi kuzazigirira akamaro ngo kuko zizabona umwanya wo guhura, bakagirana inama bakabasha gutera imbere, bityo bagateza imbere n’umurenge wabo.

“Ndabona bizatugirira akamaro kubera ko nk’abajene bazabona akanya ko kuzajya bahura maze bagirane inama tubashe gutera imbere, maze umurenge wa Musange uhore uri indashyikirwa,” Umwe mu ntore zo ku rugerero mu murenge wa Musange.

Muri uyu murenge wa Musange watangirijwemo ukwezi kwahariwe urubyiruko, urubyiruko rwaho ruri kubaka uruganda ruzongerera agaciro inanasi n’ibitoki, rukoramo imitobe, ubu imirimo yo kubaka ikaba yararangiye, hasigaye gushyirwamo imashini nazo zamaze kuboneka.

Uru ruganda ruzatuma urubyiruko rw’umurenge wa Musange rubasha kwiteza imbere kuko ari urwarwo kandi rukaba ruzanahabona akazi ruri kubakwa ku bufatanye n’akarere biturutse mu ngengo y’imari y’akarere.

Mu karere ka Nyamagabe, urubyiruko rwarahiriye kuzaza ku isonga mu kwezi kwahariwe urubyiruko, ibi bikaba byumvikana no mu mihigo y’abarukuriye cyane ko umuyobozi w’akarere ari nawe uhuza ibikorwa by’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere.

ICTR appeals chamber sends another genocide suspect to Rwanda

$
0
0

ICTR appeals chamber sends another genocide suspect to Rwanda

The International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR) prosecution has contended that the case of Rwandan genocide suspect, Bernard Munyagishari should go ahead and be transferred to Rwanda for trial as earlier on decided

On 6 June 2012 the Referral Chamber Designated (“Referral Chamber”) referred Munyagishari’s case to the authorities of the Republic of Rwanda for trial before the High Court of Rwanda.

However, the transfer came to a deadlock when both Munyagishari and the Prosecution filed their notices of appeal against the Impugned Decision on 19 and 20 June 2012, respectively.

During the May, 2013 appeal hearings granted by the referral chambers, Bernard the suspect (Munyagishari) stated that his transfer case was being center played by the Rwandan local media and other reputed media houses to have the case tried in Rwanda.

He submits that the media reports provide new and relevant information concerning Rwanda’s readiness to comply with the requirements set out by the Tribunal in referring cases to Rwanda and to enable the Tribunal Monitors to perform their duties.

He contends that the Media Reports were not available in the proceedings before the Referral Chamber and support His appeal against the Impugned Decision. Munyagishari argues that the contents of the Media Reports are corroborative and for this reason, he submits that the Media Reports should be found credible.

Munyagishari also submits that the Media Reports Show that Rwanda “seemingly Intends to Stop cooperating” with the Tribunal Monitors. According to Munyagishari, this “is significant and relevant to the instant case because the [Tribunal Monitors] cannot perform their duties without Rwanda’s cooperation”.”

He further contends that since the establishment of a monitoring mechanism was the ‘sine qua non’ of the referral of his case to Rwanda, had the Referral Chamber been aware of the media reports, they would have been a decisive factor in denying the motion for referral

The appeal chamber decided that since the media reports were not used as a decisive aspect in the proceeding in reaching the impugned decision, Munyagishari’s request to have them admitted as additional evidence is therefore denied.

In light of his claims that Rwanda would not provide necessary assistance during his trial in Rwanda, the prosecution argues that Rwanda is prepared to handle the case basing on fact that there is/ are written agreement(s) between the Rwanda Bar Association and a binding assurance from the Rwandan prosecution.

The referral chambers adds that if the accused is to be transferred, he should be given legal assistance without paying for it, the defense team include a lawyer with “familiarity  with video-link technology,  ensure that the prospective counsel has an international experience and the issue of any emerging witnesses outside Rwanda would be worked on outside the country.

Though prosecution agrees on some of the requests, The  Prosecution  submits  that  there  is  no  recognized  right  under  international  law  for  an indigent accused  to  be  appointed  only a  lawyer  who has  prior  international experience.

However, prosecution  advances one  ground  of  appeal  against  the  Impugned  Decision  challenging the  Referral Chamber’s  decision  to  subject  the  referral  of  Munyagishari’s  case  to  the  High Court  of  Rwanda  since there are some bidding documents which Rwanda has agreed upon to have the case transferred.

The Indictment on the accused alleges that Munyagishari was the Secretary General of the MRND for Gisenyi city and President of the Interahamwe for Gisenyi prefecture. These crimes were allegedly committed in Kayove sector, but apparently Munyagishari cannot face charges of genocide and be tried by the Kayove Gacaca courts due to lack of jurisdiction- of which the Kayove Gacaca courts have referred to a superior court in the country to proceed the charges.

On 9 June 2005, the Prosecution filed the original Indictment charging Bernard Munyagishari with conspiracy to commit Genocide, complicity in Genocide, murder and rape as Crimes against Humanity pursuant to Article 6(1) and 6(3) of the Statute of the Tribunal (“ICTR Statute”).

On 25 May 2011, the accused was arrested in the Democratic Republic of Congo

(DRC) He was transferred to the United Nations Detention Facility in Arusha on 14 June

Jenoside yahemukiye abana kurusha abantu bakuru- Senateri Bizimana Jean Damascène.

$
0
0

Jenoside yahemukiye abana kurusha abantu bakuru- Senateri Bizimana Jean Damascène.Nzabaregerimana Emmanuel ni umusore urangije amashuri yisumbuye, jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarabaye akiri umwana muto. Uyu musore, avuga ko ngo bamukuye ahitwa i Murambi hari harahungiye abatutsi benshi hakaba haraguye abari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50, akaba atazi ababyeyi be, abavandimwe, yewe ngo ntazi n’agace bakomokamo.

Mu buhamya bwe, Nzabaregerimana agira ati : “Bankuye i Murambi, umubyeyi wankuyeyo ni umugabo ngo bita Munyakayanza, anshyiriye umugore we ntiyanyemera. Ndangije ngirirwa impuhwe n’umubyeyi bitaga Gatima Madina aranyirerera tugerana muri 1999 baza kubona nta bushobozi afite bwo kundera banjyana mu kigo cy’imfubyi. Nakomeje kubamo, hashize imyaka ibiri nibwo yaje kwitaba Imana ubwo nsigara ndi njyenyine. Ubu nakuze nta muryango nzi, nta muntu wo muri famille n’umwe nzi”.

Kugeza ubu Nzabaregerimana aba mu kigo cya Village SOS Gikongoro ari naho akesha ubuzima, n’ubwo akarere kamutekerejeho kakamuha inzu ndetse kakaba gatekereza no kumuremera ngo abe yatangira agashinga gaciriritse, mu gihe agitegereje ngo arebe ko amanota yagize yamwemerera gukomeza amashuri ye muri kaminuza.

Ubwo yatangaga ikiganiro mu muhango wo kwibuka by’umwihariko abatutsi biciwe i Murambi tariki ya 21/04/2013, Honorable Sénateur Bizimana Jean Damascène yatangaje ko jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yahemukiye abana cyane kurusha abantu bakuru, ngo kuko hari abana basigaye batazi ababyeyi babo cyangwa se abavandimwe, yewe batanamenye n’uko basaga.

Ati : “Abantu jenoside yahemukiye cyane ni abana kandi byakozwe n’abakuru. Abana barokotse, abana birera ubu ni bakuru bafite ikibazo cy’uko batazi ababyeyi babo uko basaga, batazi uko bakuru babo basaga, uko ba nyina wabo basaga, uko ba sewabo basaga n’ibindi ”.

Akomeza atangaza ko abantu jenoside yakorewe abatutsi yabaye ari bakuru byibuze bafite amahirwe yo kuba bibuka uko ababo bapfuye basaga, ariko ngo abari abana nta n’ishusho y’abo bibuka bafite mu bwonko bwabo.

“Twebwe turabazi twibuka abo dufitiye ishusho. Abari abana nta shusho bafite. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyerekana ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi,” Senateri Bizimana.

Abana nk’aba bakeneye kwegerwa kurushaho kugira ngo abantu bakuru babafashe kuva muri ako gahinda ndetse banabafashe kwiyubaka haba ku mutima ndetse no mu bushobozi, bityo batere intambwe bagana ku kwigira nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 ibivuga.

Ngororero puts forward youth development strategies

$
0
0

Ngororero District officially started the month meant for the youth on Friday the 3rd.May.2013, the Minister for Youth and ICT Hon. Jean Philbert Nsengimana presided over the function held in Kabaya sector.

Ngororero puts forward youth development strategies

Hon. Jean Philbert Nsengimana (middle) and other leaders in the function

Hon. Jean Philbert Nsengimana said the main event for the youth month countrywide was done in Ngororero district because the government of Rwanda would like youth to participate fully in the development of the country. This is especially for the youth in Ngororero district that did a lot of bad things before and during the 1994 genocide against Tutsis.

In all the presentations and speeches that were delivered throughout the function, the youth were explained in the detail the poor history that characterized Rwanda ever since colonization through the genocide up to the present.

Mr. Kalisa Rugano who re-counted the Rwandan history asked the youth to work towards changing that poor history through rebuilding the country that was shattered by the acts of the youth by then. The youth in this function agreed on 10 strategies they will use in rebuilding Rwanda.

Those 10 strategies they will be holding as regulations include rebuilding a country that will not lack, creating hope among the people, the country that is against illiteracy, that is against genocide ideologies, no tribalism, with no violence, a country that is self reliant and a country with strong security.

Ngororero puts forward youth development strategies

The function was held in the youths’ hall that was build with the support of MYIST

Hon. Jean Philbert Nsengimana asked the youth to strive to change the poor history of Rwanda through rebuilding the country and leaving a legacy behind.

He appreciated the 10 regulations that will be relied on in rebuilding the country and hopes that will erase the 10 commandments of the Hutu that destroyed the country during the genocide.

The same place in Kabaya where the words for destructing Rwanda were uttered in 1994, the words of hope and reconciliation were said by the youth to rebuild the country.

This function was attended by famous Rwandan musicians who entertained people including Jean Paul Samputu, Edouard Bamporiki, Masamba Intore and many others. The theme of this program is “The promise of the generation”.

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.

$
0
0

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango IOM imaze gutangiza uburyo bushya bwo gufasha Abanyarwanda batahuka gusubira mu buzima busanzwe mu buryo burambye kandi bufatika. Igishya kiri muri ubu buryo ni uko Abatahuka bazajya bafashwa mu buryo bukomeye nko kubakirwa no kwiga. IOM yo ivuga ko amahoro ari mu Rwanda ari amahirwe abakiri hanze badakwiye kwirengagiza.

Iyi gahunda nshya izatwara miliyoni eshatu z’amadolari mu gihe cy’umwaka (ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda), izagera ku Banyarwanda batahutse n’abandi bagowe n’ubuzima bagera ku bihumbi bitanu.

Uretse gufasha mu buryo bufatika abatahuka, izanatanga urugero ku bakiri hanze bagiseta ibirenge mu gutahuka. Ibi ngo bizatuma abagera ku bihumbi 70 bakiri mu bihugu bitandukanye, babasha gutaha mbere y’uko itariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka igera, dore ko ariyo izarangirana n’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere y’umwaka wa 1998.

Iyi gahunda ntitandukanye n’ibyari bisanzwe bikorwa byo gufasha abatahuka muri rusange. Ariko urebye ubufasha bugiye guhabwa abanyarwanda bagera ku 5000, harimo itandukaniro. Ministre ushinzwe impunzi n’ibiiza Seraphine Mukantabana watangije ku mugaragaro iyi gahunda, yavuze ko ibyo aba baturage bazafashwa bizatuma binjira neza mu buzima busanzwe.

Ministre Mukantabana yabivuze muri aya magambo:“hari abazafashwa kubaka, hari abazafashwa kwiga bakagira umwuga ubafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi. Bitandukanye rero n’uko twabafashaga kuko bahabwaga ibiribwa ariko ugasanga bibasaba kongera kwishakamo ubushobozi igihe kirekire mbere y’uko bongera gusubira mu buzima busanzwe”.

Kimwe mu bibazo abakiri hanze bavuga ko kibabangamiye ngo ni uko hari abataha bagasanga ibyabo byarigabijwe n’abandi, ariko Ministre Mukantabana aratanga icyizere ko icyo kibazo cyafatiwe ingamba.

Yagize ati: “Sinavuga ko iki kibazo cyarangiye 100% ariko Guverinoma yagifatiye ingamba zifatika, zirimo ubuvugizi, abo dushakira ababunganira mu by’amategeko mu gihe bigeze mu nkiko n’ibindi. Icyo kibazo rwose ntigikwiye kugira uwo kibuza gutaha”.

Catherine Northing, wari uhagarariye umuryango IOM, yatubwiye ko abavuga ko mu Rwanda hakiri ibibazo atabyumva, kuko hari umutekano usesuye n’amahoro bigaragarira buri wese. Northing avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe “ngwino urebe” ku buryo nta numwe utazi uko ibintu bimeze mu Rwanda, bitandukanye n’ibyo baba bibuka.

Abanyarwanda barebwa n’irangira ry’ubuhunzi bakiri hanze ni 70.000, bikaba bigaragara ko hakenewe ingufu zo korohereza abashaka gutaha, kuko igihe gisigaye ari gito ugereranyije n’umubare w’abakiri hanze.

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.

$
0
0

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.Kuri uyu wa mbere tariki ya 5/5/2013, mu karere ka Rulindo hateraniye inama idasanzwe yahuzaga abayobozi n’abafatanyabikorwa muri aka karere ku birebana n’icyakorwa mu gukumira Ibiza, no gufasha abahuye n’ingaruka zikomeye kuri ibi biza.

Ku birebana no kureba uko abagezweho n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 2/5/2013, abayobozi mu karere bafashe ingamba zo kureba uko imiryango yarokotse iki cyiza yafashwa mu nzira za vuba.

Abavuye mu byabo babashije kurokoka ibitengu byahitanye abantu bagera ku icumi, amatungo, n’ibintu, bakeneye ibyangombwa by’ibanze birimo kubona ibyo kurya, imyambaro, n’aho kuba bakinze umusaya mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukibashakira aho gutuzwa bikwiye.

Abana nabo bari mu bahuye n’ingaruka kuri ibi biza, aho bimuwe mu bigo bigagamo bakimurirwa mu bindi bigo bigaragara ko nta kibazo bahura nabyo.

Urugero ni aho abana bigaga mu kigo cy’amashuri cyari giherereye ku musozi witwa  Nzaratsi, bagomba kwimurirwa mu kigo cya Karambo aho ni mu murenge wa Cyinzuzi,umwe mu mirenge yashegeshwe cyane n’ibitengu by’invura.

Umuyobozi w’uyu murenge Madame Mujijima Julithe, akaba avuga ko hari ubufasha bw’ibanze aba bantu bahawe,bwarimo no kubageza kwa muganga ku babashije kurokoka iyi nvura.Avuga ariko ko hakiri byinshi bigikenewe.

Yagize ati”Hari ibyagombaga guhita bikorwa kugira ngo turamire ubuzima bw’aba bantu bahuye n’ibiza,birimo kubashakira udukoresho two mu rugo,amasahani,amasafuriya,utwenda,ibyo kwiyorosa.Ariko mu by’ukuri haracyakenewe ubufatanye mu nzego zose kugira ngo aba bantu babashe kongera kubona umutekano”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,wari uyoboye iyi nama yasabye abayobozi b’imirenge uko ari 17,igize aka karere,gukora ututonde nyakuri ku byangijwe n’iyi nvura,n’ibikenewe byose kugira ngo aba bantu basubuzwe mu buzima busanzwe.Ibi nibirangira bakabona gusaba inkunga muri MIDIMAR,no mu bafatanyabikorwa b’akarere

Yagize ati”Aba bantu ni abacu nitwe tugomba kubasubiza mu buzima busanzwe,mukore ibishoboka byose mutange imibare y’ibyangijwe n’ibikenewe,hanyuma dushake inkunga yo gufasha ababa bantu.”

Iyi nvura ikaba yarahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi.Mu byangiritse harimo amatungo yapfuye, imyaka yangiritse, ibiraro 2  byarangiritse, amapoto ane nayo yakubiswe n’inkuba.

Abantu bari bakomeretse bajyanywe mu bitaro bari 9,ubu hasigaye abatatu bakiri mu bitaro.

Abanya-Ngoma baremeza ko imitangire ya service muri leta n’abigenga igenda iba myiza

$
0
0

Abanya-Ngoma baremeza ko imitangire ya service muri leta n’abigenga  igenda iba myiza
Mugihe hashize igihe kitari gito hatangijwe ubukangurambaga k’ugutanga service nziza mu cyiswe « Na yombi », abatuye akarere ka Ngoma baravuga ko ingufu zashyizwe muri icyi gikorwa zigenda zitanga umusaruro.

 Ibigo bya leta ndetse no mubikorera niho havugwa ko ibintu byagiye bihinduka ku mitangire ya service myiza nubwo hari ahakiri inyuma mu mitangire myiza ya service.

 Mukiganiro n’abaturage batandukanye batuye akarere ka Ngoma twasanze ahantu hatandukanye, bemeje ko ubukangurambaga (campaign) n’ingufu ubuyobozi bwashyizemo ngo hanozwe imitangire  ya service byatanze umusaruro mwiza.

Umukobwa twasanze muri restaurent yagize ati :Akarere ka Ngoma kagerageza kugenzura imikorere y’amarestaurant ndetse n’amasuku n’uburyo umukiriya yakirwa neza. Ubundi wasangaga umuntu bamubwira nabi bareba amafaranga aho kureba umukiriya. »

Uwitwa Hussein we abona ko ubuke bw’abantu bakoraga business mu myaka ishize nabwo bwatumaga service zitangwa ziba mbi kuko wasangaga ubikora ari umwe ntahandi wajya. Ibyo ngo bigatuma atakwitaho kuko aziko n’ejo uzagaruka.

Yagize ati « Ubundi wajyaga muri hotel cyangwa restaurent ugasanga ntibakwitayeho wanakenera kuba hari icyo bagufasha bakakubwira nabi ngo ishyura cyangwa ubireke. ariko kubera ko babaye benshi agufata neza ngo ejo uzagaruke, kandi na leta ibishyiramo imbaraga yigisha gutanga service nziza. »

Mu kiganiro  ku mitagire ya service umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba ,Uwamariya Odette, aherekejwe n’abayobozi b’uturere two muri iyi ntara bagiriye kuri Radiyo izuba ikorera mu karere ka Ngoma, mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 yavuze ko ubuyobozi butakihanganira uwo ariwe wese wagaragaza gutanga service mbi yaba yikorera cyangwa akorera leta.

Yagize ati « Njye ninza muri restaurent, muri hotel, cyangwa banki ntabwo nzabyihorera ngo ni uko ntakora muri iyo restaurent cyangwa banki, bizaba bindeba. Ndagirango tugarure indangagaciro yo kubaha umuntu uwo ariwe wese, yaba umukiriya ukugana cyangwa iwawe murugo. »

Nubwo ariko imitangire ya service ishimwa ko igenda iba myiza hari ahagitungwa agatoki ko bagitanga service mbi. Abavuganye bose n’itangazamakuru twasanze mukarere ka Ngoma, e bemezaga ko mu buvuzi hakenewe kongerwa service nziza.

Uwingabiye yagize ati «  njye nabuze ikibura ngo kwa muganga batange service nziza, usanga ahenshi batita kubarwayi uko bikwiye,abandi babwira nabi umurwayi,leta ikwiye kuhashyira ingufu. Iyo ugiye mumavuriro yigenga usanga batanga service nziza ariko wajya mu ya leta ugasanga hari iki kibura.»

Si ubwa mbere uru rwego rw’ubuvuzi ruvuzweho gutanga service mbi kubarwayi kuko no mu mwaka washize muri iki kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, abantu bagaragaje ko kwa muganga hakenewe kongerwa service batanga.

Kagame keynote speaker at Oxford Africa business conference

$
0
0

Kagame keynote speaker at Oxford Africa business conference

Rwanda’s President Paul Kagame is scheduled to be the keynote speaker at the 5th Annual Oxford Africa Business Conference due to take place at the Business school, University of Oxford.

Kagame is among leading businessmen and women, community leaders, academics, industry leaders and MBA students from all around the world taking part in the conference entitled Leading from the Frontier, which is scheduled to take place on May 18th this year.

The Rwanda High Commissioner to the UK, Williams Nkurunziza, visited Oxford 1st May to prepare for President PaulKagame‘s keynote at the Conference, according to the conference facebook page.

During the event, delegates from around the world will meet at Oxford University next month to discuss what is driving the phenomenal growth in Africa, one of the world’s continents struggling to get out of poverty.

The conference will consider what exactly the opportunities are and what is driving Africa’s current growth story which has been well publicised, a story that has specific examples in Rwanda and how the country has positively improved lives of its citizens.

According to the World Bank, the predictions are: “the continent’s combined economies will grow at an average rate of over five percent, which is more than the global average, and the rate of return on foreign investment is greater than in any other developing region”.

The student-led conference will discuss the rapidly increasing levels of intra-African trade, and discuss a range of topics from the tech revolution to frontier investing and the role private equity is playing in unlocking value on the continent.

The Oxford Business Network for Africa is a student led group created to organise and channel the substantial interest in business in Africa among Oxford students, alumni and faculty. The group is run by current MBA students at Said Business School, University of Oxford.

Organisers of the event have listed other speakers as Tewolde GebreMariam, Chief Executive Officer of Ethiopian Airways; Mthuli Ncube, Vice President of the African Development Bank; Dr Julie Taylor, Google Africa’s Head of Communications and Abdirashid Buale, CEO of Dahabshiil

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.

$
0
0

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango IOM imaze gutangiza uburyo bushya bwo gufasha Abanyarwanda batahuka gusubira mu buzima busanzwe mu buryo burambye kandi bufatika. Igishya kiri muri ubu buryo ni uko Abatahuka bazajya bafashwa mu buryo bukomeye nko kubakirwa no kwiga. IOM yo ivuga ko amahoro ari mu Rwanda ari amahirwe abakiri hanze badakwiye kwirengagiza.

Iyi gahunda nshya izatwara miliyoni eshatu z’amadolari mu gihe cy’umwaka (ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda), izagera ku Banyarwanda batahutse n’abandi bagowe n’ubuzima bagera ku bihumbi bitanu.

Uretse gufasha mu buryo bufatika abatahuka, izanatanga urugero ku bakiri hanze bagiseta ibirenge mu gutahuka. Ibi ngo bizatuma abagera ku bihumbi 70 bakiri mu bihugu bitandukanye, babasha gutaha mbere y’uko itariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka igera, dore ko ariyo izarangirana n’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere y’umwaka wa 1998.

Iyi gahunda ntitandukanye n’ibyari bisanzwe bikorwa byo gufasha abatahuka muri rusange. Ariko urebye ubufasha bugiye guhabwa abanyarwanda bagera ku 5000, harimo itandukaniro. Ministre ushinzwe impunzi n’ibiiza Seraphine Mukantabana watangije ku mugaragaro iyi gahunda, yavuze ko ibyo aba baturage bazafashwa bizatuma binjira neza mu buzima busanzwe.

Ministre Mukantabana yabivuze muri aya magambo:“hari abazafashwa kubaka, hari abazafashwa kwiga bakagira umwuga ubafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi. Bitandukanye rero n’uko twabafashaga kuko bahabwaga ibiribwa ariko ugasanga bibasaba kongera kwishakamo ubushobozi igihe kirekire mbere y’uko bongera gusubira mu buzima busanzwe”.

Kimwe mu bibazo abakiri hanze bavuga ko kibabangamiye ngo ni uko hari abataha bagasanga ibyabo byarigabijwe n’abandi, ariko Ministre Mukantabana aratanga icyizere ko icyo kibazo cyafatiwe ingamba.

Yagize ati: “Sinavuga ko iki kibazo cyarangiye 100% ariko Guverinoma yagifatiye ingamba zifatika, zirimo ubuvugizi, abo dushakira ababunganira mu by’amategeko mu gihe bigeze mu nkiko n’ibindi. Icyo kibazo rwose ntigikwiye kugira uwo kibuza gutaha”.

Catherine Northing, wari uhagarariye umuryango IOM, yatubwiye ko abavuga ko mu Rwanda hakiri ibibazo atabyumva, kuko hari umutekano usesuye n’amahoro bigaragarira buri wese. Northing avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe “ngwino urebe” ku buryo nta numwe utazi uko ibintu bimeze mu Rwanda, bitandukanye n’ibyo baba bibuka.

Abanyarwanda barebwa n’irangira ry’ubuhunzi bakiri hanze ni 70.000, bikaba bigaragara ko hakenewe ingufu zo korohereza abashaka gutaha, kuko igihe gisigaye ari gito ugereranyije n’umubare w’abakiri hanze.

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.

$
0
0

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.Kuri uyu wa mbere tariki ya 5/5/2013, mu karere ka Rulindo hateraniye inama idasanzwe yahuzaga abayobozi n’abafatanyabikorwa muri aka karere ku birebana n’icyakorwa mu gukumira Ibiza, no gufasha abahuye n’ingaruka zikomeye kuri ibi biza.

Ku birebana no kureba uko abagezweho n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 2/5/2013, abayobozi mu karere bafashe ingamba zo kureba uko imiryango yarokotse iki cyiza yafashwa mu nzira za vuba.

Abavuye mu byabo babashije kurokoka ibitengu byahitanye abantu bagera ku icumi, amatungo, n’ibintu, bakeneye ibyangombwa by’ibanze birimo kubona ibyo kurya, imyambaro, n’aho kuba bakinze umusaya mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukibashakira aho gutuzwa bikwiye.

Abana nabo bari mu bahuye n’ingaruka kuri ibi biza, aho bimuwe mu bigo bigagamo bakimurirwa mu bindi bigo bigaragara ko nta kibazo bahura nabyo.

Urugero ni aho abana bigaga mu kigo cy’amashuri cyari giherereye ku musozi witwa  Nzaratsi, bagomba kwimurirwa mu kigo cya Karambo aho ni mu murenge wa Cyinzuzi,umwe mu mirenge yashegeshwe cyane n’ibitengu by’invura.

Umuyobozi w’uyu murenge Madame Mujijima Julithe, akaba avuga ko hari ubufasha bw’ibanze aba bantu bahawe,bwarimo no kubageza kwa muganga ku babashije kurokoka iyi nvura.Avuga ariko ko hakiri byinshi bigikenewe.

Yagize ati”Hari ibyagombaga guhita bikorwa kugira ngo turamire ubuzima bw’aba bantu bahuye n’ibiza,birimo kubashakira udukoresho two mu rugo,amasahani,amasafuriya,utwenda,ibyo kwiyorosa.Ariko mu by’ukuri haracyakenewe ubufatanye mu nzego zose kugira ngo aba bantu babashe kongera kubona umutekano”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,wari uyoboye iyi nama yasabye abayobozi b’imirenge uko ari 17,igize aka karere,gukora ututonde nyakuri ku byangijwe n’iyi nvura,n’ibikenewe byose kugira ngo aba bantu basubuzwe mu buzima busanzwe.Ibi nibirangira bakabona gusaba inkunga muri MIDIMAR,no mu bafatanyabikorwa b’akarere

Yagize ati”Aba bantu ni abacu nitwe tugomba kubasubiza mu buzima busanzwe,mukore ibishoboka byose mutange imibare y’ibyangijwe n’ibikenewe,hanyuma dushake inkunga yo gufasha ababa bantu.”

Iyi nvura ikaba yarahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi.Mu byangiritse harimo amatungo yapfuye, imyaka yangiritse, ibiraro 2  byarangiritse, amapoto ane nayo yakubiswe n’inkuba.

Abantu bari bakomeretse bajyanywe mu bitaro bari 9,ubu hasigaye abatatu bakiri mu bitaro.

Abanya-Ngoma baremeza ko imitangire ya service muri leta n’abigenga igenda iba myiza

$
0
0

Abanya-Ngoma baremeza ko imitangire ya service muri leta n’abigenga  igenda iba myizaMugihe hashize igihe kitari gito hatangijwe ubukangurambaga k’ugutanga service nziza mu cyiswe « Na yombi », abatuye akarere ka Ngoma baravuga ko ingufu zashyizwe muri icyi gikorwa zigenda zitanga umusaruro.

 Ibigo bya leta ndetse no mubikorera niho havugwa ko ibintu byagiye bihinduka ku mitangire ya service myiza nubwo hari ahakiri inyuma mu mitangire myiza ya service.

 Mukiganiro n’abaturage batandukanye batuye akarere ka Ngoma twasanze ahantu hatandukanye, bemeje ko ubukangurambaga (campaign) n’ingufu ubuyobozi bwashyizemo ngo hanozwe imitangire  ya service byatanze umusaruro mwiza.

Umukobwa twasanze muri restaurent yagize ati :Akarere ka Ngoma kagerageza kugenzura imikorere y’amarestaurant ndetse n’amasuku n’uburyo umukiriya yakirwa neza. Ubundi wasangaga umuntu bamubwira nabi bareba amafaranga aho kureba umukiriya. »

Uwitwa Hussein we abona ko ubuke bw’abantu bakoraga business mu myaka ishize nabwo bwatumaga service zitangwa ziba mbi kuko wasangaga ubikora ari umwe ntahandi wajya. Ibyo ngo bigatuma atakwitaho kuko aziko n’ejo uzagaruka.

Yagize ati « Ubundi wajyaga muri hotel cyangwa restaurent ugasanga ntibakwitayeho wanakenera kuba hari icyo bagufasha bakakubwira nabi ngo ishyura cyangwa ubireke. ariko kubera ko babaye benshi agufata neza ngo ejo uzagaruke, kandi na leta ibishyiramo imbaraga yigisha gutanga service nziza. »

Mu kiganiro  ku mitagire ya service umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba ,Uwamariya Odette, aherekejwe n’abayobozi b’uturere two muri iyi ntara bagiriye kuri Radiyo izuba ikorera mu karere ka Ngoma, mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 yavuze ko ubuyobozi butakihanganira uwo ariwe wese wagaragaza gutanga service mbi yaba yikorera cyangwa akorera leta.

Yagize ati « Njye ninza muri restaurent, muri hotel, cyangwa banki ntabwo nzabyihorera ngo ni uko ntakora muri iyo restaurent cyangwa banki, bizaba bindeba. Ndagirango tugarure indangagaciro yo kubaha umuntu uwo ariwe wese, yaba umukiriya ukugana cyangwa iwawe murugo. »

Nubwo ariko imitangire ya service ishimwa ko igenda iba myiza hari ahagitungwa agatoki ko bagitanga service mbi. Abavuganye bose n’itangazamakuru twasanze mukarere ka Ngoma, e bemezaga ko mu buvuzi hakenewe kongerwa service nziza.

Uwingabiye yagize ati «  njye nabuze ikibura ngo kwa muganga batange service nziza, usanga ahenshi batita kubarwayi uko bikwiye,abandi babwira nabi umurwayi,leta ikwiye kuhashyira ingufu. Iyo ugiye mumavuriro yigenga usanga batanga service nziza ariko wajya mu ya leta ugasanga hari iki kibura.»

Si ubwa mbere uru rwego rw’ubuvuzi ruvuzweho gutanga service mbi kubarwayi kuko no mu mwaka washize muri iki kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, abantu bagaragaje ko kwa muganga hakenewe kongerwa service batanga.

Ruhango District to participate in good governance evaluation

$
0
0

Starting with June 2013, executive secretaries of the cells in every part of the country will be under evaluation.

The evaluation will be about good governance and good service providers among Cell leaders and those who will fail the evaluation will be excluded in the budget plans of economic year 2013/2014.

Ruhango District to participate in good governance evaluation

Rwanda Minister for local government James Musoni

The Minister for Local Governments James Musoni says this evaluation will be done in the whole country. He warned the cells’ executive secretaries in Ruhango district during his visit on Friday the 3rd.May.2013 to polish their administrative ways if they want to pass the evaluation.

“You are lucky to know this information before time…… those who will be found with different governance from what we expect will not join us in the realization of the next economic year plans that will start in July 2013.” Said Minister Musoni

Ruhango District to participate in good governance evaluation

Local leaders will be thoroughly evaluated

Minister Musoni explained that this resolution to evaluate cells executive secretaries after it was found some abuse their office and abuse people they lead and provide poor services among other things.

This evaluation program will not only affect cells’ leaders but also the executive secretaries sectors with bad cells’ leaders. This is because cells’ leaders are under the jurisdiction of the sectors and should be monitored by the sectors.

Nyamagabe: Abagenerwabikorwa ba VUP bishyize hamwe ngo baharanire kwigira.

$
0
0

Nyamagabe: Abagenerwabikorwa ba VUP bishyize hamwe ngo baharanire kwigira.Abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program 2020) bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe bakajya bizigamira bagamije kuzakora umushinga wabateza imbere bityo bagatera intambwe bagana ku kwigira, ndetse bakaba banabona icyo basigarana mu gihe iyi gahunda ya VUP yaba ihagaze.

Ubwo twasuraga abagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Cyanika bahabwa inkunga y’ingoboka (direct support) kuwa gatatu tariki ya 08/05/2013, umwe mu bayihabwa witwa Murereyimana Drocella wo mu kagari ka Karama mu murenge wa Cyanika yatangaje ko iyi nkunga y’ingoboka yamufashije mu kwiyubaka, kuko ngo yari umukene kugeza n’ubwo yari yarakuye abana mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri ndetse akaba atarabashaga no kubagaburira neza, ariko ngo kubera iyi nkunga yabashubije ku ishuri, arabagaburira ndetse akaba yaranabashije kugura agatungo.

Murereyimana akomeza avuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bubareberera basanze badakwiye kumarira inkunga y’ingoboka mu nda gusa, ahubwo ko bagomba kwizigama bagakora ubworozi bw’ingurube bityo igihe VUP yazaba itakibafasha bakaba hari icyo bakuyemo, ubu bakaba bamaze kwizigamira akabakaba miliyoni esheshatu.

Honorable Senateri Mukankusi Perina aganira n’aba bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Cyanika, yabashimiye kuba barumvise ko inkunga bahabwa atari iyo kubaramutsa umunsi umwe ahubwo bagateganyiriza ejo hazaza bagamije kwigira, akavuga ko ibi bazabisangiza n’abandi bo hirya no hino bityo nabo bakabigana.

Mu murenge wa Cyanika hakorera igice kimwe cya gahunda ya VUP cyo gutanga inkunga y’ingoboka hafashwa ingo zigera kuri 333, muri zo 216 zikaba ziyobowe n’abagore. Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari biteganijwe ko n’izindi gahunda zisigaye arizo ziha inguzanyo abashoboye gukora imishinga ndetse no guha akazi abashoboye gukora bagahembwa zizatangizwa muri uyu murenge nk’uko Mukanoheri Alphonsine ukurikirana ibikorwa bya VUP muri uyu murenge ndetse n’uwa Kamegeri abitangaza.

Gahunda yo kwizigamira mu bagenerwabikorwa ba VUP iri mu karere kose

Si mu murenge wa Cyanika gusa abagenerwabikorwa ba VUP bizigamira kuko no mu yindi mirenge umunani isigaye VUP ikoreramo nabo bashyize hamwe ndetse hamwe na hamwe imishinga ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa nko mu murenge wa Kibumbwe batangiye ubworozi bw’ingurube nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda ya VUP mu karere, Habumugisha Yacinthe.

Abakora imirimo itandukanye bagahembwa muri iyi gahunda ya VUP nabo bayobotse inzira yo kwizigamira aho batanga 10% by’ayo bahembwe buri gihe.

Mu karere kose abagerwabikorwa bamaze kugira ubwizigame bungana na miliyoni 33 n’ibihumbi 829 n’amafaranga 700 y’u Rwanda kandi ngo barakomeje, akazakoreshwa mu mishinga ijyanye n’ubworozi bw’ingurube, ubuhinzi n’inyubako zitandukanye bitewe n’icyo abo mu murenge runaka bahisemo gukora.

Gatsibo: More 350 refugees join Nyabiheke camp

$
0
0

Gatsibo: More 350 refugees join Nyabiheke campOn May 7th 2013, 350 Congolese refugees joined Nyabiheke camp in Gatsibo district shortly after the Ministry of Disaster Management and Refugee Affairs (MIDMAR) announced camp expansion to create room for more refugees.

Nyabiheke camp is the newest camp located in Gatsibo sector and occupied with over 8000 Congolese refugees plus others who come for shelter.

MIDMAR announced that 3000 Congolese refugees will be brought into Nyabiheke camp and the first group of 350 refugees including children, women, men, elderly men and women arrived on May 7th 2013.

Fredrick Ntawukuriryayo, in charge of communication in MIDMAR revealed that the camp will be expanded to 23 hectares to create room for Kinyarwanda speaking Congolese refugees.

Ntawukuriryayo contradicts with people who have been saying that Rwandan camps are full to the maximum. He says the government of Rwanda is ready to continue receiving and caring for the refugees.

Nyabihu: abaturage beretswe ubwoko 2 bwa Grenade kugira ngo bazimenye, nibazibona bajye batanga amakuru ku babishizwe

$
0
0

Nyabihu: abaturage beretswe ubwoko 2 bwa Grenade kugira ngo bazimenye, nibazibona bajye batanga amakuru ku babishizweAkarere ka Nyabihu ni akarere kagaragayemo intwaro nyinshi  za Gisirikare zagiye zerekanwa n’abaturage ugereranije n’utundi mu ntara y’Iburengerazuba, nk’uko Gouverneur w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin yabidutangarije.

Imirenge ya Karago, Jenda, Mukamira na Rambura ikaba ariyo ikunze kubonekamo ibikorwa bibi bidashimishije, birimo ubwicanyi bukoresheje imbunda, intwaro za Gisirikare, ariko kandi  ngo ni naho haboneka izi ntwaro nyinshi  za Gisirikare nka Grenade, zigatangwa zitarakora ibara,nk’uko Gouverneur Kabahizi abivuga.

Kuba inyinshi ziboneka zitarakora ibara akaba abishimira abaturage. Ariko akaba avuga ko uko  ziboneka ari nyinshi, bivuga ko hashobora kuba hari n’izindi nyinshi batabona,ari nayo mpamvu bashishikariza abaturage,mu gihe bazibonye kujya bazishyikiriza inzego z’umutekano nk’abasirikare na Police,aho kugira ngo bazahanwe n’itegeko ryo gutunga ibikoresho bya gisikare mu buryo butemewe.

Kuri iyi ngingo yo gushishikariza abaturage kwicungira umutekano,gutanga amakuru ku cyawuhungabanya ndetse no kujya bashyikiriza intwaro za gisirikare ababishinzwe igihe bazibonye,General Major Mubaraka Muganga uhagarariye ingabo mu ntara y’Iburengerazuba,akaba yeretse abaturage ubwoko 2 bwa Grenade butandukanye kugira ngo nibazibona bajye bihutira kubimenyesha abashinzwe umutekano nka Police n’abasirikare.

Yongeyeho ko intwaro nka Grenade ari mbi cyane kandi ishobora guhitana abantu benshi igihe ituritse. Niyo mpamvu yashishikarije abaturage ko mu gihe bayibonye batazajya bayikoraho,ahubwo bazajya bashyira ikimenyetso aho bayibonye,bakihutira kubimenyesha abashizwe umutekano kugira ngo baze bayikureho.

Akarere ka Nyabihu kakaba karakunze kubamo abacengezi cyane,kakaba kandi gahana umupaka n’ibihugu nka Congo ahagiye hajya abantu benshi bahunganye intwaro, hakaba n’imitwe myinshi y’abarwanyi,ibi  bikaba bifitanye n’isano n’intwaro za Gisirikare zigenda ziboneka muri aka karere nk’uko byagiye bigarukwaho.

Iyi akaba ariyo mpamvu mu ruzinduko rwa Gouverneur w’Intara aka karere gaherereyemo,abaturage bashishikarijwe cyane kwicungira umutekano,dore ko muri aka karere hagiye hanagaragara ubwicanyi bukoreshejwe intwaro za gisirikare,abaturage kandi basabwe kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri utu duce.

Oxford University award for President Kagame excites supporters

$
0
0
President Kagame

Hundreds of thousands welcome President Kagame in Gicumbi district, Northern Rwanda, during the 2010 presidential election campaigns (PPU photo)

A petition launched in support of President Paul Kagame’s scheduled award at Oxford University on May 18 has attracted more than 1,800 signatures – and still counting as the event nears.

The high profile event to be held at the Said Business School has been organized by the Oxford Business Network for Africa, a graduate student grouping at the institution. President Kagame will be awarded the first Distinction of Honour for African Growth award in recognition of Rwanda’s development.

An online petition was launched on Wednesday this week as a public show of support for the award. By Friday morning, it had attracted 1,800 signatures – only 200 short of the 2,000 signatures expected by the petitioners.

“The evidence of Rwanda’s progress is undeniable,” reads the petition. “…the economy has grown at a rate of over 8% for the past ten years, over 90% of the population has access to health care, Rwandan children have access to free education and over one million people have been lifted out of poverty in the past five years.”

To add a signature, anybody logs onto this link PETITION and they simply add their initials using a valid email. You can also add a comment to the petition. The petitioners expect to submit the final list of the signatures to the Oxford University administration as token of appreciation for recognizing President Kagame’s efforts.

“The Distinction of Honor for African Growth Award is a recognition of President Kagames belief and hard work for a better Rwanda for all- one that is defined by resilience, unity, dignity and prosperity,” reads the petition.

President Kagame visionary leadership and his tireless work to transform Rwanda into a dignified nation is nothing short of inspirational for Rwandans and for Africans. In only 19 years since the Genocide Against the Tutsi where one million innocent people were killed because of who they were, Rwanda has become a nation that defies all stereotypes.

Kayonza: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano

$
0
0

Abaturage barasabwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza Mukandoli Grace arasaba abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano. Hari abajura baherutse gutera ingo ebyiri zo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, basiga batemesheje imihoro ba nyir’izo ngo nyuma yo kubasaba amafaranga.

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro rya tariki 02/05/2013, abo bajura bakaba baraciye mu rihumye abari baraye irondo kubera ko imvura yari iri kugwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano, kandi bagatanga amakuru ku muntu uwo ari we wese babonye aho batuye batamuzi, kugira ngo inzego zibishinzwe zigenzure neza niba adashobora guhungabanya umutekano.

Abakuru b’imidugudu na bo barasabwa gukurikirana umunsi ku munsi amakuru yo mu ngo bayobora mu rwego rwo kurushaho gucunga no kubungabunga umutekano w’abaturage.

Kugeza ubu ngo abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Mukarange no mu yindi mirenge y’akarere ka Kayonza bari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwirinda ko hagira umugizi wa nabi wongera guca mu rihumye abaturage agakora ibikorwa bihungabanya umutekano.

Ibyo bigaragarira mu bikorwa by’imikwabo imaze iminsi ikorwa mu bice binyuranye by’akarere ka Kayonza, aho inzererezi n’abandi bantu badafite ibyangombwa bagiye batabwa muri yombi. Nk’umukwabo wakozwe tariki 06/05/2013 wataye muri yombi inzererezi 31 zitagira ibyangombwa, hakaba harimo n’abanyamahanga batatu, Umugande umwe n’Abarundi bane.

Gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru y’ahari amakimbirane muri rusange, ngo byatuma impfu zituruka ku makimbirane yo mu ngo zicika burundu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabivuze tariki 18/04/2013.

Icyo gihe nanone umugabo witwa Sebuhoro Daniel wo mu kagari ka Rurambi mu murenge wa Nyamirama yari yishe umugore we n’umwana we w’amezi atatu abicishije umuhoro, na we ahita yitera ibyuma ku buryo bamujyanye kwa muganga ari intere.

Ubwo bugizi bwa nabi bumaze iminsi buvugwa mu bice binyuranye mu karere ka Kayonza, ni bwo butuma abatuye muri ako karere bashishikarizwa kurushaho kwicungira umutekano, kuko batabigizemo uruhare bitakorohera inzego z’umutekano.

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live