Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2013.
1. Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifatanya mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo, abakomeretse ndetse n’abasenyewe n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu bice byose by’igihugu, ishima abantu bose bagize uruhare mu butabazi, iboneraho gusaba inzego zose gukomeza gukangurira abantu uburyo bashobora kwirinda ibiza harimo cyane cyane kurwanya isuri, gutera amashyamba aho bishoboka hose ndetse no gufata amazi.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 03 Mata 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibipimo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy‟Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 2012 ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu miyoborere myiza, isaba inzego bireba gufata ingamba zo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuzamura ibipimo biri hasi ya 75%, kubyagezweho ku kigero gishimishije hakirindwa ko bisubira inyuma.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ubumenyi bwihutisha iterambere bukenewe kwitabwaho by’umwihariko.
5. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ivugururwa ryinzego za Leta bireba hagamijwe guhuza ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi bwihutisha iterambere.
6. Inama y’Abaminisitiri yemereye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gutangiza inyigisho nshya zo mu cyiciro cya gatatu zikurikira :
a. Icyiciro cya 3 mu kuvura indwara z‟urwungano rw‟inkari n‟imyanya myororokero y‟abagabo/Master of Medicine in Urology ;
b. Icyiciro cya 3 mu kubaga mu bwonko n‟urwungano rw‟imyakura/Master of Medicine in Neurosurgery ;
c. Icyiciro cya 3 mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe/Master of Medicine in Psychiatry ;
d. Icyiciro cya 3 mu gusuzuma inyangingo nyabuzima/Master of Medicine in Anatomical pathology ;
e. Icyiciro cya 3 mu kubaga amagufa/Master of Orthopaedic Surgery ;
f. Icyiciro cya 3 mu gucunga ibitaro n‟ibikorwa by’ubuzima/Master of Hospital and Healthcare administration ;
g. Inyigisho zihariye mu buvuzi butangirwa aho abantu batuye/ Postgraduate diploma in Family and Community Medicine ;
h. Inyigisho zihariye mu kwita ku ndembe/Postgraduate diploma in Emergency and Critical Care Medicine ;
i. Inyigisho zihariye mu kuvura Indwara zandura n„iziterwa n‟agakoko gatera SIDA/Postgraduate diploma in Infectious Diseases and HIV Medicine ;
j. Inyigisho zihariye mu kuvura indwara z‟umutima/Postgraduate diploma in Cardiology ;
k. Icyiciro cya 3 mu bumenyi bw‟isi buganisha ku iterambere ry‟ibidukikije kandi rirambye/Master of Science in Geo-Information Science for Environment and Sustainable Development ;
l. Inyigisho zihariye mu gucunga ubutaka/Postgraduate diploma in Land Administration.
7. Inama y‟Abaminisitiri yemereye „Indangaburezi College of Education“ uruhushya rw‟agateganyo rwo gutangiza inyigisho zo ku rwego rw’icyiciro cya 1 cya Kaminuza zikurikira :
a. Uburezi bwabana b’incuke/Early Childhood Education;
b. Icyongereza, Igifaransa n’Uburezi/ Education in English and French ;
c. Icyongereza, Igiswahili n’Uburezi /Education in English and Swahili ;
d. Icyongereza, Ikinyarwanda n’Uburezi/Education in English and Kinyarwanda ;
e. Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw‟isi n’Uburezi / Education in Computer Science and Geography ;
f. Ubukungu, Ubumenyi bw‟isi n’Uburezi/Education in Economics and Geography ;
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki zikurikira :
Politiki yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo burambye kandi buhoraho ;
Politiki yo kwemerera abikorera gucunga ibyanya bya Leta bikomye.
9. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :
Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 16 Mata 2013 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n‟Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni Cumi na Zirindwi n‟Ibihumbi ijana na mirongo cyenda za Units of Accounts (17.190.000 UC/UA) agenewe gahunda y‟ubumenyi, umurimo no kwihangira imirimo ;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 16 Mata 2013 hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n‟inguzanyo ingana na Miliyoni Umunani n‟Ibihumbi Magana ane na makumyabiri za Units of Accounts (8.420.000 UC/UA) agenewe gahunda y‟ubumenyi, umurimo no kwihangira imirimo ;
Umushinga w‟itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga N°02/2010/OL ryo ku wa 09/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n‟imikorere bya Komiti y‟Abunzi ;
Umushinga w’Itegeko rigenga igaruza ry’imitungo ya Leta ;
Umushinga w’Itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa ;
Umushinga w’Itegeko ngenga rikuraho Itegeko ngenga N° 53/2008 ryo ku wa 02/09/2008 rishyiraho Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo ;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo ;
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :
Iteka rya Perezida rivana Dr. KAREMANGINGO Charles ku mwanya w’Umuyobozi w‟Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUREKUMBANZE Gratien kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana MUNYANTORE Jean de Dieu wari Umwanditsi wa Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho amashami y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative n’ibyicaro bikuru byayo bikazaba i Rwamagana, i Nyanza, i Musanze, i Rubavu n’i Karongi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta Ubutaka n’Umutungo utimukanwa biri mu Karere ka Rusizi, uretse ibibanza bibiri biri mu mbago z’Ikigo cya Gisirikare biwushyira mu mutungo bwite wa Leta ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Ubunyamabanga bw’Igihugu bwo kongera Ubushobozi(NCBS) kandi rikagena inshingano, imiterere n‟imikorere ryabwo.
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :
Bwana ANDERS URBAN ANDERSSON, wa Suwede, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
Bwana ANDREY VRADIMIROVICH POLYAKOV, w’Uburusiya, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
12. Inama y’Abminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :
- Ø Mu Nteko Inshinga Amategeko/Umutwe wa Sena
Madamu DE BONHEUR Jeanne d‟Arc, Umunyamategeko n‟Umujyanama mu by‟amategeko/ Legal Drafter and Advisor/Senate
- Ø Mu Nteko Inshinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite
Bwana NSENGA MAYURU Patrick, Umushakashatsi mu mishinga y‟amategeko na Politiki/Bills and Policy Researcher
Madamu NYOMBAYIRE RUGASAGUHUNGA Yvette, Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda i Washington.
Abahagarariye Leta y’u Rwanda mu Nama y’Ubuyobozi y’Itsinda ryihariye rishinzwe kwihutisha Umushinga wo gukwirakwiza Amashanyarazi uhuriweho n’aka Karere “Special Purpose Vehicle for the Regional Rusumo Falls Hydroelectric Project (RRFP)- the Rusumo Powers Company Limited (RPC Ltd)” ni :
Bwana KARANI Alexis
Bwana NTARE KARITANYI
- Ø Mu Bushinjacyaha Bukuru
• Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye
Bwana RUKAKA Gallican
Bwana HARINDINTWARI Côme
Madamu UWANZIGA Lydia
• Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye
Madamu MUKARUGINA Valérie
Madamu MUKANKUSI Béata
• Abashinjacyaha ku Rwego rw‟Ibanze
Bwana NSHIMIYIMANA Jean Baptiste
Bwana MUHAYIMANA Jean Bosco
Madamu MUKANGOGA Donatille
Bwana NIYITEGEKA Jonas
- Ø Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire/RHA
Bwana UWINEZA Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishami ry’Imari/Director of Finance Unit ;
Bwana TWAHIRWA Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resources and Administration Unit ;
- Ø Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/ RBC
Bwana HABIYAMBERE Juvénal, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ikoreshwa ry’umutungo/Director of Internal Audit Unit ;
Madamu WAMUNGU DISI UWERA Diane, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugena ingano y’imiti ikenewe/Director of Quantification Unit ;
Bwana TAYARI KANYAMANZA Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugurisha imiti n‟ibikoresho byo kwa muganga /Director of Sales and Marketing Unit ;
Bwana TUMWINE Symplice, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi/ Director of Human Resource Development Unit ;
Bwana RUSIHA Gastone, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuyobozi/Director of Administration Unit ;
Bwana MAKURI Christmas Emmanuel, Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance Unit ;
Dr. UMULISA Irenée, Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe indwara zititaweho/Director of Neglected Tropical Diseases and Other Parasitic Diseases (NTD) Unit ;
Bwana HAKIZIMANA Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibikwirakwiza indwara ya Malariya/Director of Vector Control Unit ;
Dr. UWIMANA Aline, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw‟ibanze bwa Malariya/Director of Case Management Unit ;
Dr. MULINDAHABI RUYANGE Monique, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubwirinzi bw’indwara ya Malariya/Director of Prevention Unit ;
Dr. SERUMONDO Janvier, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ireme ry’ibisubizo by’ibizamini bitangirwa kwa muganga/Director of External Quality Assurance and Quality Control Unit ;
Bwana NTAGWABIRA Edouard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza imikoranire ya za Laboratwari/Director of Coordination of Laboratory Network Unit ;
Dr. MUVUNYI MAMBO Claude, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusuzuma indwara zanduzwa n’utunyabuzima/Director of Microbiology Unit ;
Dr. HABIMANA MUCYO Yves, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku gituntu cy’igikatu/Director of Multi-Drug Resistant Tuberculosis Unit ;
Dr. MIGAMBI Patrick, Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe kurwanya ikwirakwira ry‟Indwara y‟Igituntu/Director of Infection Diseases Unit ;
Dr. MUTEMBAYIRE Grace, Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe gukurikirana ubuvuzi bw‟abarwayi b‟igituntu/Director of Care and Treatment Unit ;
Dr. KAYONDE Leonard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara ya kanseri/Director of Cancer Disease Unit ;
Dr. MUHAYIMPUNDU RIBAKARE, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ubuvuzi bw’abarwayi babana n’agakoko gatera SIDA/Director of HIV Care and Treatment Unit ;
Dr. NYAMUSORE MWANZA José, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo ziterwa n‟isuku nke y‟ibiribwa n‟amazi/Director of Food and Water Borne Diseases Unit ;
Madamu KABEJA Adeline, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ku buryo buhoraho indwara z’ibyorezo/Director of Diseases Surveillance Unit ;
Bwana NDAGIJIMANA André, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwaremezo/Director of Infrastructure Unit ;
Dr. GATARE Abudullah Swaib, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Ruhengeri/Director at Regional Center of Blood Transfusion/Ruhengeri ;
Dr. DUSENGUMUREMYI Theophile, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Butare/ Director at Regional Center of Blood Transfusion/Butare ;
Dr. KIMENYI Peter, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali/Director at Regional Center of Blood Transfusion/Kigali ;
Bwana GAKUNZI SEBAZIGA, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no kwita ku mibereho y‟abantu bazahajwe n‟indwara/Director of Impact Social Mitigation at RBC-IHDPC ;
- Ø Mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru / RBA
Bwana ASIIMWE Arthur, Umuyobozi Mukuru.
Madame UWANYILIGIRA Claudine DeLucco, Umuyobozi Mukuru wungirije.
- Ø Mu Rukiko rw’Ubutabera rwo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba
Dr NTEZIRYAYO Faustin, Umucamanza.
- Ø Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ihame ry’Uburinganire hagati y’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu/GMO
Madamu RWABUHIHI Rose, Umugenzuzi Mukuru
13. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30 Mata 2013 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubuzima n‟Umutekano ku kazi. Insanganyamatsiko y‟uwo munsi ni, Kurwanya impanuka zituruka ku kazi“.
b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2013 u Rwanda ruzakira isiganwa mpuzamahanga rya marato ku nshuro yaryo ya 9. Insanganyamatsiko y‟iryo siganwa ni “Siporo, inkingi y’amahoro n‘iterambere”.
Komite Olympique y’u Rwanda. Rwanda National Olympic and Sports Committee, yatoye komite nshingwabikorwa nshya ku wa 20 Mata 2013. Perezida watorewe kuyobora iyi komite ni Bwana BAYIGAMBA Robert.
Amakipe y’Igihugu, iy’Abagabo n„iy’Abagore batarengeje imyaka 23 mu mupira w‟Amaboko ukinirwa ku musenyi yabonye itike yo kuzajya mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’isi azabera muri Polonye muri Kamena 2013.
c) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Mata 2013 u Rwanda ruzizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umutungo bwite mu by’ubwenge. Insanganyamatsiko ni “Ubuhanzi buduhishiye iki ejo hazaza ?”
d) Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
Kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2013, mu Rwanda hazabera Inama ihuriweho n‟Umuryango w’Ubuhahirane bw‟Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’iy‟Iburasirazuba (COMESA), Umuryango wa Afurika y‟Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango ugamije iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu rwego rwo gusuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu gushyiraho ahantu hazubakwa isoko rizajya ricururizwamo
11
ibicuruzwa bizaba biturutse mu bihugu bigize iyo miryango. Iyo nama izahuza ibihugu bigera kuri 26 byo muri Afurika yitabirwe n‟abantu bagera kuri 250.
Ku itariki ya 2 Gicurusi 2013 i Kigali muri Hoteli Serena hazatangarizwa raporo yakozwe ku kwihutisha ishoramari muri 2013 ku rwego rw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y‟Iburasirazuba.
e) Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 6, Nzeri 2013, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga ya kabiri igamije kunoza imiturire mu mijyi. Iyo nama irategurwa n‟u Rwanda ku bufatanye n‟Umuryango w‟Abibumbye wita ku miturire (UN Habitat), Umuryango w„Ubumwe bw‟Iburayi (EU) ndetse n„Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika. Insanganyamatsiko ni “Iterambere ry’Umujyi rirambye kandi ridaheza hagamijwe kuzahura imibereho y’abagituye mu kajagari.”
f) Minisitiri w‟Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko tariki ya 18 Mata 2013, yitabiriye Inama ya Kabiri y‟Abaminisitiri bashinzwe impunzi yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Muri iyo nama, ibihugu bya Afurika bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda byiyemeje kwihutisha ingamba zo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kuvanaho ubuhunzi ku banyarwanda ku buryo guhera tariki ya 30 Kamena 2013, iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa.
g) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuryango w’Abibumbye wifuje ko umwaka wa 2016 waba Umwaka mpuzamahanga w’Ubworoherane ku batuye isi, u Rwanda rukaba rwarasabwe kuyobora imyiteguro yo gutangiza uwo mwaka.
h) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
Mu nama mpuzamahanga ya 4 y’Umuryango w’Abibumbye kuri za gereza yabereye i Berilini mu Budage kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 21 Kamena 2012, u Rwanda rwatorewe kuyobora Ubunyamabanga bw‟Itsinda rigizwe n’abakorana na za gereza uhereye muri Nyakanga 2012 kugeza Kamena 2014.
U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye kuri za gereza muri Kamena 2014 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Ihohoterwa
rishingiye ku gitsina, ubutabera ku bana, umutekano wa za gereza, kugorora no gufunga hubahirizwa amategeko yashyiriweho i Bangkok.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono
na
MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri