Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

GISAGARA: HASOJWE IMURIKA BIKORWA RYATEGUWE N’ABAFATANYA BIKORWA

$
0
0

Abafatanya bikorwa b’ akarere ka Gisagara, barashimirwa uruhare bagira mu guteza imbere ako karere ka Gisagara, ariko bagasabwa kongera imbaraga mu byo bakora kuko iterambere ry’ ako karere rishingiye kuri bo, ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Gisagara , ubwo hasozwaga imurika bikorwa ryari rimaze iminsi 3.

HASOJWE IMURIKA BIKORWA RYATEGUWE N’ABAFATANYA BIKORWA

Imiryango itegamiye kuri Leta, urugaga ruhuza imiryango ya societe civile, n’ amadini yose  igera kuri 43, hamwe n’ amakoperative asaga 8 niyo mu gihe cy’ iminsi 3 yitabiriye imurika bikorwa mu karere ka Gisagara. Mu bikorwa byamuritswe , ibyinshi bigaruka ku buhinzi n’ ubworozi, ubukorikori hamwe no gutanga service.

Albertine  UMUBYEYI,  uhagarariye Zoe Ministry Rwanda  mu karere ka Gisagara, umwe mu miryango itegamiye kuri leta yashimwe , atangaza ko mu byo bamuritse mu minsi itatu bamaze harimo ubufasha baha abana  cyane cyane ab’ abakobwa aho babaha inkunga ku mishinga mito baba bihangiye, kandi kugera ubu ngo hakaba hagaragara intambwe nziza muri iki gikorwa.

Mu byifuzo byatanzwe mu isozwa ry’iri murika, ni uko ryajya rinabera muri buri murenge bityo buri wese bikamugeraho nta ngorane. Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere myiza nicyo mufatanya bikowa w’akarere ka Gisagara mu guhuza ibikorwa bizamura ako karere. Alex AFRIKA Ushinzwe ishami ryo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza, asanga icyo cyifuzo gishoboka ndetse akanemeza ko bafatanyije n’akarere bazajya banatera inkunga ibyo bikorwa.

Kuba iri murika bikorwa ryarabaye mu gihe cy’ imvura no mu gihe abantu benshi baba bari mu bindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere, Hategekimana Hesron ukuriye ubuhuza bikorwa bw’ abafatanya bikorwa b’ akarere ka Gisagara, avuga ko mu imurika bikorwa ritaha, bizategurwa mu gihe cyiza gikwiye.

Bwana Hesron yagize ati “Twabonye koko ko igihe twakoresheje muri iri murika bikorwa cyari igihe kitari cyiza kubera imvura, buriya ubutaha tuzabanza tubiganireho mu kanama kabishinzwe maze tubitegure mu gihe gikwiye”.Imurika bikorwa rikorwa mu turere dutandukanye, rifatwa nk’ umwanya abagira uruhare mu iterambere ry’uturere bamurika ibyo bakora. Iri murika bikorwa riza ryiyongera ku rikorwa na buri karere buri gihembwe ariko ryo rikibanda kuri service zitangirwa ku rwego rw’ akarere no ku mirenge.

 

 

 


Intore ni umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo

$
0
0

Intore ni  umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo

Hifashishijwe ubukangurambaga n’ingero baha abandi baturage, Ihuriro ry’Intore mu nzego z’ibanze nizo zifasha ubuyobozi gushishikariza abaturage gahunda za leta, bityo imihigo iba yahizwe n’abayobozi igashyirwa mu bikorwa.

Mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, ubuyobozi bw’ibanze bwifashisha intore zituye mu midugudu. Izo ntore nizo zigomba gufata iya mbere mu kwitabira gahunda za leta n’imihigo y’ubuyobozi bwa bo, noneho n’abandi bakabareberaho.

Mu kiganiro yagiranye n’Intore zo ku Rugerero zihugurirwa mu murenge wa Musambira, Nsengiyumva Pierre Celestin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, yasobanuriye abitabiriye itorero bagomba gufasha ubuyobozi gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu midugudu ya bo.

Intore ni  umusemburo w’Iterambere mu midugudu batuyemo2

Mu bikorwa ubuyobozi bukunze kwifashishamo intore, ni ugukora ubukanguramba mu baturage babakangurira gushyira mu bikorwa imihigo isaba guhwitura abaturage ; Nko kugira akarima k’igikoni, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya isuri ku buryo buhoraho n’ibindi.

By’umwihariko Intore z’uyu mwaka Nsengiyumva akaba azisaba kuzafasha ubuyobozi mu guhigura umuhigo wo kugabanya umubare w’abaturage batazi gusoma no kwandika, bababarura aho bari hose bakanigisha mu masomero y’abakuze.

Vuganeza Aaron, umuyobozi wa Site ya ECOSE Musambira ihugurirwamo intore zisaga 500, atangaza ko mu biganiro bitandukanye , izo ntore zagejejweho, zakanguriwe guharanira kwiteza imbere ; bagira uruhare mu kubaka igihugu,  bitabira amakoperative, guhuza ubutaka, kurwanya ruswa no gufasha abaturage mu kwihuta mu iterambere.

Abitabiriye itorero bahamya ko amahugurwa bahawe yabafashije guhindura imyumvire. Bazataha biyemeje kwitabira gahunda za leta no kuzikundisha urubyiruko. Bazakorana kandi n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko n’icy’abana bata ishuri.

 

 

 

Gakenke: Iterambere ry’akarere rishingiye ku bufatanye hagati y’ubuyobozi n’imiryango ikorera mu karere

$
0
0

Iterambere ry’akarere rishingiye ku bufatanye hagati y’ubuyobozi n’imiryango ikorera mu karere

Murangwa Emmanuel, Umukozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere (RALGA).

 Mu mahugurwa y’umunsi umwe,  kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012, Murangwa Emmanuel, umukozi w’ishyirahamwe ry’uturere (RALGA) yibukije abagize komisiyo y’ubukungu mu ihuriro ry’iterambere ry’akarere (JADF) ko nta terambere akarere kageraho mu gihe ryahariwe ubuyobozi gusa.

Murangwa asobanura ko ubushobozi buke bw’akarere budashobora guteza imbere akarere ku buryo bwihuse.

Aha, atanga urugero ko amafaranga menshi ashyirwa mu ngengo y’imari akoreshwa mu guhemba abakozi no mu mirimo ya buri munsi y’akarere, amafaranga make agashyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Ngo hari amafaranga abarirwa mu mamiliyari akoreshwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere yakunganira akarere mu kugeza amashanyarazi, amazi meza, ibigo nderabuzima n’ibindi ku baturage, habayeho gukorera hamwe igenamigambi n’iyo miryango ikamenya imishinga yihutirwa (priorities).

Murangwa asanga ubuyobozi bw’uturere bugifite inshingano zo kunonosora imikoranire yabo  n’imiryango n’abikorera, aho ikigaragara butabareshya kuza gukorera mu turere twabo ngo babereka imirimo yabyarira inyungu baramutse bayishoyemo imari.

Muri ayo mahugurwa ku iterambere ry’akarere (Local Economic Development), umukozi wa RALGA ashimangira ko iterambere ry’akarere rishingiye  ku buyobozi bwiza, gufasha imishinga no gukora imishinga ifite abaturage akamaro.

Abagize komisiyo y’ubukungu muri JADF batangaza ko bafite inshingano zo gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu iterambere ryako kugira ngo rigerweho vuba.

 

 

 

Burera: Abarangije ayisumbuye bari mu itorero ngo biteguye guteza u Rwanda imbere

$
0
0

Abarangije ayisumbuye bari mu itorero ngo biteguye guteza u Rwanda imbere

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero mu karere ka Burera ruratangaza ko iryo torero ryatumye bamenya amateka y’u Rwanda, n’uko ruhagaze bityo bakaba biteguye kurukorera batiganda kugira ngo baruteze imbere.

Izo ntore ziri mu iterero zigishwa ibintu bitandukanye birimo indangagaciro ndetse na za kirazira z’umuco nyarwanda kuko arizo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiye ho kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Manishimwe Fraterne, umwe muri izo ntore, avuga ko muri iryo torero yabashije kwiga amateka ndetse na politiki by’u Rwanda. Ibyo byatumye abasha kumenya uko u Rwanda ruhagaze maze afata umwanzuro wo kuruteza imbere nk’uko abitangaza.

Agira ati “ahangaha naje kumenya by’umwihariko kandi byimazeyo amateka y’iki gihugu ndetse na politiki yacyo, numva ko ibi bizampa icyerekezo cyo kumenya u Rwanda ruvuye he, rugeze hehe, nkamenya naho narwerekeza kugira ngo twiyubake, twiyubaka mo ikizere nk’abanyarwanda, tugomba kuba intangarugero ku isi yose”.

Dusabimana Vestine we avuga ko itorero ari ngombwa mu buzima kuko abarijyamo bigira mo byinshi bituma bamenya uko u Rwanda ruhagaze. Ngo nava mu itorero akagera iwabo azashyira mu bikorwa ibyo nawe yigiyemo.

Agira ati “nimva hano nk’intore igihugu tuzagiteza imbere tuzashyira mu bikorwa ibyo batwigishije kuko hariho na gahunda tuzakora mu mirenge ibyo byose tuzabikora dushishikaye kandi turwanya ubukene mu gihugu cyacu ndetse n’ubujiji”.

Intore z’urubyiruko, rwo mu karere ka Burera, rurangije amashuri yisumbuye rwadutangarije ko itorero rifite akamaro kuko nk’urubyiruko iyo ruhuye rurasabana, rukagira “morale” bityo rukabona imbaraga zo kubaka u Rwanda.

Tariki ya 06/12/2012, ubwo hatangizwaga itorero ry’abarangije ayisumbuye bo mu karere ka Burera, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasabye abari mu itorero kurangwa n’ikimyabupfura n’imyitwarire myiza mu buzima bwabo bwose.

Yakomeje abasaba kwirinda, irondakoko, irondakarere, kwitwara nabi kwishora mu busambanyi, mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi.  Yakomeje ababwira ko nibahuza imyitwarire myiza n’ubumenyi bazaba bitegurira ejo hazaza habo heza.

Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero rugera ku 1039. Biteganyijwe ko iryo torero rizasozwa ku wa mbere tariki ya 17/12/2102.

 

 

 

Akarere ka Burera gafite intumbero yo kugabanya ubukene mu baturage

$
0
0

Abafatanyabikorwa basinye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere2

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko intumbero ako karere gafite ari iyo kugabanya ubukene mu baturage bagatuye kuburyo buzasigara ari umugani kandi ngo yizeye ko bazabigeraho bafatanyije.

Semabagare Samuel avuga ko bagambiriye, mu myaka iri mbere, kugabanya ubukene bagendeye ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kuko ako karere gafite ubutaka bwera ibihingwa bitandukanye.

Akomeza avuga ko bashyize imbere kuzubaka ahazajya hatunganyirizwa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo byongererwe agaciro bityo biteze imbere umuhinzi kandi binatange akazi ku banyaburera benshi.

Agira ati “ ni ukuvuga ngo nimuhinga marakuja tuyikamurire hano iwacu, amata arahari, tugemure amata ariko dukore za “fromage”,…gutyo gutyo…”.

Yongera ho ko bazongera umusaruro w’amafi aturuka mu biyaga bya Burera na Ruhondo, byo muri ako karere. Bubatse n’amazu kuri ibyo biyaga yo gutunganyiriza mo amafi kuburyo azajya ashyirwa mu bikombe (Boite de Conserve)  akagurishwa hirya no hino nk’uko abihamya.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere ka Burera ndetse no kuzamura imibere ho y’abagatuye, ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko buzabyaza umusaruro ubwiza nyaburenga bugaragara muri ako karere.

Mu karere ka Burera hari ibintu bitandukanye bikurura ba mukerarugendo, birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’imisozi ibikije, igishanga cy’Urugezi kibyara amazi y’ibyo biyaga ndetse n’ikirunga cya Muhabura kirimo ingagi zo mu birunga.

Semabagare avuga ko bazubaka amahoteli muri ako karere kuburyo abakerarugendo bazajya baza gusura ibyo byiza nyaburanga bazajya banaharara, bityo basige amadovize.

Akomeza avuga ko kandi mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo bagiye gushyira amato mato yihuta mu biyaga bya Burera na Ruhondo kugira ngo abo bamukerarugendo bajye bakorera mo siporo maze bahasige amadevize.

Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza ashishikariza abashoramari gushora imari muri ako karere bahubaka amacumbi, bahubaka inganda zitunganya ibihingwa bihera n’ibindi bityo abanyaburera batere imbere bakora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa.

 

 

 

Nyamyumba: abaturage bashima uburyo bacyemurirwa ibibazo

$
0
0

Umuganda wo muri uku kwezi wabyajwe umusaruro hirya no hino mu mirenge.

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu bashima uburyo ubuyobozi bw’umurenge bwita kubibazo babugezaho nyuma y’uko hari abandi bayobozi bahutaza abo bayobora.

Mu nama yahuje umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Habimana Martin n’abaturage b’utugari twa Rubona na Kinigi mu nama yo kubacyemurira ibibazo, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo iby’inka za Girinka bahawe zigapfa kimwe n’iby’abagabo bata abagore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba akaba yarafashije aba baturage gukemura ibibazo ndetse atanga inama ku bashakanye,aho yabasabye kwirinda ubuharike kuko aribyo bikunze kuba intandaro y’ibibazo byose biba hagati y’abashakanye.

Nyuma yo kugirwa inama, abaturage bavuga ko bashima uburyo ubuyobozi bafite bubegera bukabacyemurira ikibazo mu gihe abandi bayobozi hari ababahohotera bakabima ijambo, bavuga ko kubera imikorere myiza y’abayobozi bituma biyumvamo gahunda za leta.

Mu nteko y’abaturage yateranye taliki ya 13/12/2012 abaturage bongeye gusabwa kujya bahamagara abafite ababo bari mu mashyamba ya Congo muri FDLR kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabo, ndetse abaturage bahamagarirwa kwirinda ibihuha bibakura umutima basabwa kujya begera ubuyobozi kubyo batazi bakagirwa inama aho gukurwa umutima.

Umurenge wa Nyamyumba uri mu mirenge yegereye ikiyaga cya Kivu kandi benshi mubaturage batuye uyu murenge bakunze kujya mu gihugu cya Congo, bakaba bahamagarirwa kwirinda kugenda badafite ibyangombwa nkuko benshi mubavuye Congo bakunze kunyura muri uyu murenge, abaturage bagasabwa kujya batanga amakuru kubantu bose binjira mu murenge basanzwe batazwi kugira ngo batazabahungabanyiriza umutekano.

 

 

 

Rubavu: urubyiruko ruri mu itorere rushima abashinze itorero

$
0
0

urubyiruko ruri mu itorere rushima abashinze itorero

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurangije amashuri yisumbuye rwitabiriye itorero rushima abashinze itorero kuko wabaye umwanya wo kumenyana nk’abanyarwanda kandi ukaba n’umwanya wo kumenya ibibazo n’amateka by’igihugu aho basanga bagira uruhare rwo kumenya aho bagana nyuma yo kumenya aho bava.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ruhurijwe mu mutwe w’inganji za Rubavu ,site ya ESGI rigizwe n’abanyeshuri 588 baturutse mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Mudende,n’utugari tw’umurenge wa Gisenyi ruvuga ko kuva rugeze mu itorero hari ibyahindutse mu mibanire yabo cyane  cyane kumva bashyize imbere gukunda igihugu no kumenya ibibazo igihugu cyahuye nabyo no kubishakira ibisubizo.

Urubyiruko ruvuga ko nta munyeshuri wari ukwiye gucikanwa no kwitabira itorero ndetse bagahamagarira ababyeyi bafite abana batagiye mu itorero kubohereza kugira ngo bige uburere mbonera gihugu budatangirwa mu mashuri no kwiga gukunda igihugu.

Nubwo ababyeshuri bishimira kwigishwa amateka n’ubundi bumenyi batari bazi bavuga ko bizabafasha kwinjira neza m’ubuzima bagiye kujyamo butandukanye nubwo bari basanzwemo bw’ishuri, ibi bikaba byaratumye abanyeshuri bitabiriye itorere kuri site ya  ESGI yararengeje umubare ho abanyeshuri 100.

Shema Justin uhagarariye itorero ry’igihugu umutwe w’inganji za Rubavu kuri site ya ESGI avuga ko nubwo umubare w’abanyeshuri wiyongereye bitabuza ikigo kubakira kuko abagana itorera bafite ubumenyi bashaka kuhakura. Sehama avuga ko umubare wongerewe n’abanyeshuri bigaga mu gihugu cya Congo batari bashyizwe k’urutonde kandi babishaka.

 

 

 

Resolutions of the ninth ‘Umushyikirano’ were achieved by 90 %

$
0
0

kagame

President Kagame and other government officials sharing a light moment at the just conluded Umushyikirano

The resolutions of the ninth National Dialogue ‘Umushyikirano” were achieved at over 90 percent, according to the Prime Minister Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

He made the declaration during the just concluded two-day tenth national Dialogue that brought together over 1000 participants including representatives of local government and grass roots organisations, Cabinet members, members of both chambers of Parliament, the judiciary, army, police, members of the diplomatic corps and representatives from the private sector.

The ninth national dialogue which took place last year was concluded with 27 resolutions which had to be worked upon in a space of one year. The Premier said that the achievement of the resolutions was impressive.

In one of the decisions made last year was to put in place a mechanism which made expropriation of people by government clear and favorable to the people. It was agreed that people be paid three months prior to expropriation.

Another on service delivery, a mechanism has been put in place to oversee the improvement of service delivery in public and private institutions.

In the 27 resolutions was also to look for ways of easing access to loans to allow many people acquire loans. As a result, the Business Development Fund increased the access from 46 percent to 75.

Currently the fund has sponsored over 80 projects at a minimum of 1.8 million francs. The Prime Minister also explained that the last national dialogue had agreed to put in a palce a fund that would support taxes in order to speed up the national development agenda.

It is this idea that was turned into the Agaciro Development fund which was launched by President Kagame in August this year. The fund has so far collected Rwf 25 billion.

Mandated by article 168 of the Constitution, Umushyikirano is a home grown platform for dialogue on issues of national importance.

This year’s presentations and discussions focused on values of self reliance in Rwanda, EDPRS 2, innovative financing mechanisms and strategic skills development and youth employment.

 

 

 


Rusizi: Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.

$
0
0

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu  mu karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukuboza, 2012 mu Karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Iri torero ryasorejwe kuri Site ya TTC Mururu, ahari hateraniye urubyiruko rw’abanyeshuri 526.

Mu ijambo ry’intore yo ku rugerero rwo mu Ndatwa mu mihigo za Rusizi, Nzamwita J.M V, mu ijwi ry’intore bagenzi be, yagaragaje ko nyuma y’uko baherewe ubumenyi bw’ibanze mu mashuri yisumbuye ngo ubu noneho bahawe ubundi bumenyi buzatuma barushaho kumva inshingano zabo mu iterambere ry’igihugu, ibi bikazatuma bakunda byisumbuyeho u Rwanda, ndetse no kurukorera bikwiye umwenegihugu wese.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu  mu karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye2

Iyi Ntore yavuze ko kugira ngo bizabashe kugerwaho bazihatira kwimakaza indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda nkuko bazigishijwe mu itorero barangije.

Ubwo, Bwana Shingiro Boris umutahira w’Intore ku rwego rw’igihugu yashyikirizaga Intore nkuru mu Karere ka Rusizi, yashimangiye ko izi ari imbaraga nshya Akarere kungutse mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no kumvikanisha gahunda za Leta. Ati: “ Nimwakire aya maboko aje kunganira ayo mwari musanganywe kandi nta Shiti ko muzagera kuri byinshi kuko ahari ubushake byose bishoboka”.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu  mu karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye3

Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, mubyo yasabye izi ntore ni ukurangwa n’ikinyabupfura, umwete , kwitanga, n’ubuhanga, muri gahunda z’igihugu.

Col. Rutikanga ati: “ Nta bandi igihugu gifite bazabungabukanga umutekano w’igihugu n’inkiko zacyo atari urubyiruko nkamwe. Ni byiza ko ubumenyi muvanye mu itorero mwabukoresha mu kugera ku bisubizo by’ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda, bityo imbaragaza zanyu zije zikenewe kandi mukwiye kuzikoresha”.

Asoza ku mugaragaro iri torero ry’intore zo kurugerero, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yongeye kwibutsa uru rubyiruko uruhare rwarwo mu iterambere kandi abibutsako umusaruro wabonekaga mu Karere, ugomba kwikuba incuro zingana n’uko bangana, kandi ko iki ari igihe cyo kugaragaza impano buri wese afite mu bushobozi bwo kubaka igihugu cyamubyaye.

Bibukijwe ko bagomba kurangwa no kwimakaza umuco w’ubwitange no gukorera ku mihigo, kandi ababwira ko  kwitanga ari umuco wahoze uranga umunyarwanda mu gihe cyashize, ibi bikajyana n’ubwuzuzanye bw’intore bugomba kuranga intore zagiye zitozwa mbere yabo.

Mayor Oscar, yabasabye ko batagomba kuba urugero rubi, aho bagiye kujya mu mirenge, ngo uko bakeye bashoje itorero bagomba kubihorana kandi aho kwiga uko bandika amabaruwa asaba akazi bakabisimbuza kwiga uko bihangira umurimo.

Tubamenyesheko, urubyiruko rushoje itorero rwo kurugero mu Karere ka Rusizi, rugera ku 2189 rugizwe n’abahungu 1126  n’abakobwa 1063.

Ibirori byo gusoza itorero bikaba byaranzwe n’imivug, Indirimbo n’imbyino biherekezwa n’ubusabane.

 

 

 

GISAGARA: KOMITE Y’IJISHO RY’UMUTURANYI YONGEREWE UBUMENYI

$
0
0

KOMITE Y’IJISHO RY’UMUTURANYI YONGEREWE UBUMENYI

Mu rwego rwo gufasha abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’akarere ka Gisagara, iyi komite ku rwego rw’akarere yongeye guhugurwa ku bwoko bw’ibiyobyabwenge bikoreshwa muri aka karere uko bifatwa ndetse n’uko byarwanywa kugirango babirwanye babisobanukiwe.

Muri izi nyigisho hagaragajwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge bigaragara mu Karere ka Gisagara byiganjemo inzoga z’inkorano zizwi nka Nyirantare, urumogi n’icyatsi cyitwa rwiziringa gikoreshwa n’abana bakiri mu mashuri abanza bo muri kano karere.

Ingabo na Polisi bakorera muri aka Karere bemeza ko Gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi izagira akamaro kuko ngo abari muri komite yaryo bafasha inzego z’umutekano gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge; aha bakaba batanze ingero z’inzoga za nyirantare bamaze iminsi bamena mu mirenge ya kibirizi, Save, Nyanza, musha n’ahandi ko bagiye babifashwamo n’abagize iyi komite.

Umukozi muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga madamu spéciose MUKAGAHIMA wahuguye abitabiriye, yatanze isomo ryari rifite umutwe ugira uti: “ISESENGURA KU IKORESHA N’ICURUZA RY’IBIYOBYABWENGE MU RWANDA”, akaba yaragaragaje ko urubyiruko (ni ukuvuga abaturage bafite imyaka iri hagati ya 14-35) usanga bibasiwe cyane n’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.  Akaba yabahuguye ubwoko bw’ibiyobyabwenge biboneka mu Rwanda no hanze birimo cocaine, heroine,urumogi, kole, inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyiranatare, muriture n’ayandi; anabigisha imwe mu myitwarire iranga iwabikoresheje, irimo guta ubwenge, urugomo n’ibindi byinshi bitandukanye.

Aya masomo azafasha cyane abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu karere kose kuko abahuguwe bazahugura abo ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu, kugira ngo bose basohoze inshingano zabo neza kuko ngo wasangaga hari abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ariko batabizi ku buryo hari icyabanyura mu jisho.

 

 

 

GISAGARA: BARASHIMA IBYO BAGEJEJWEHO NA FPR BIYEMEZA NO KONGERA IMBARAGA

$
0
0

“Imbaraga n’ubushake by’urubyiruko ni rwo rufunguzo rw’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose”. Ubu ni bumwe mu butumwa bwagiye butanwa mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR umaze ushinzwe mu karere ka Gisagara. Abanyamuryango bagiye bagaragaza ibyishimo byabo ariko kandi ubuyobozi nabwo bubasaba kongera imbaraga kuko urugamba rwo kurwanya ubukene rugihari.

BARASHIMA IBYO BAGEJEJWEHO NA FPR BIYEMEZA NO KONGERA IMBARAGA

Ubuhamya bw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barata ibyiza uyu muryango wabagejejeho ni byo byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR umaze ushinzwe.

Nk’uko aba banyamuryango babivuga ngo Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabafashije kugera ku bikorwa byinshi bigamije imibereho myiza ahanini binyuze mu mahugurwa bagenda bahabwa yo kunoza ibikorwa byabo ahanini bigamije iterambere nk’ubuhinzi, ubukungu n’ibindi. Bavuga kandi ko nta cyiciro na kimwe kitagezweho n’ibi bikorwa haba mu rubyiruko no mu bantu bakuru. Nyiransabimana Pétronille utuye mu murenge wa Kibirizi avuga ko yafashijwe kubona icumbi, agahabwa amatungo magufi amufasha kubona ifumbire maze akeza ibimutunga, kuri ubu akaba abona ubuzima bwe bugenda burushaho kuba bwiza abikesheje uyu muryango. Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwo mu murenge wa Save narwo rwahawe mudasobwa 3 n’ umuryango FPR kuri ubu rukaba ruri muri gahunda yo kujya ruzibyaza umusaruro.

Chairman w’Umuryango wa FPR mu Karere ka Gisagara, akaba n’umuyobozi w’Akarere, Karekezi Léandre, yashimiye abanyamuryango uruhare n’umurava bagaragaje mu bikorwa byagezweho mu gihe cy’imyaka 25 ishize, anasaba kandi abaturage ko bakomeza imbaraga zabo zikabyara n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza kubazamura, cyane ko hakiri urugendo kandi abanyarwanda bakaba aribo bagomba kwiyubaka bihesha agaciro.

Abaturage b’akarere ka Gisagara mu mirenge yose bizihiza iyi sabukuru bagiye bagaragaza ibyishimo bahawe n’uyu muryango, ndetse bakanizeza ubuyobozi ko ibyo bahawe bizabafasha kuzamuka ndetse bakanazamura abandi. Ibi bikaba ngo byaranatangiye gukorwa, aho abahawe amatungo muri gahunda ya gira inka munyarwanda bagenda boroza bagenzi babo uko zibyaye, abandi nabo bagasangiza abaturanyi umukamo wazo.

 

 

 

Rutsiro : Abarangije ayisumbuye biteguye kumara amezi atatu bakora ibikorwa by’iterambere mu mirenge yabo

$
0
0

Abarangije ayisumbuye biteguye kumara amezi atatu bakora ibikorwa by’iterambere mu mirenge yabo

Abarangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibikorwa by’iterambere bagiye gukorera mu mirenge yabo mu gihe cy’amezi atatu ari uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu ku rwababyaye ndetse no gutanga urugero rwiza ku bandi baturage batabashije kugera mu itorero.

Icyiciro cya mbere cy’itorero kirasozwa kuri uyu wa mbere tariki ya 17/12/2012. Harakurikiraho icyiciro cya kabiri, aho abanyeshuri bazajya ku itorero ryo ku rugerero, mu tugari iwabo, mu midugudu ndetse no mu mirenge kugira ngo bafatanye mu bikorwa bitandukanye bijyanye na  gahunda za leta hagamijwe kwihutisha iterambere. Ni ibikorwa bagiye gufatanya n’imirenge yabo kugira ngo ibashe kwesa imihigo. Muri byo harimo nko kwigisha abaturage gusoma no kwandika, ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro, ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira isuku, n’ibindi byose bijyanye n’imihigo y’imirenge.

Abarangije amashuri yisumbuye bari mu itorero mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibyo bikorwa ari umusanzu ukomeye biteguye gutanga mu guteza imbere igihugu.

Umwe muri bo witwa Nkurunziza Geremie yagize ati : “tugiye gukoresha imbaraga zacu kugira ngo nk’abantu bakunda igihugu, dufashe abayobozi bacu kugira ngo tugere ku cyerekezo 2020”.

Mukiza Richard, umukozi w’itorero ku rwego rw’igihugu, akaba by’umwihariko ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Rutsiro, na we asanga ibyo bikorwa by’abarangije ayisumbuye ari ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu.

Ati : “ Bagiye ku rugerero gukora ibikorwa by’ubwitange, ni ukwerekana ko bakunze igihugu, umutungo w’igihugu ni abaturage, ni yo mpamvu urubyiruko turukangurira ko rugomba gufasha igihugu, mu mikoro makeya igihugu gifite kikunganirwa n’ibikorwa by’ingirakamaro by’urubyiruko byafasha kuzagera ku cyerekezo  2020”.

Ubusanzwe ibikorwa by’ubwitange by’abarangije ayisumbuye bizajya bikorwa mu gihe kingana n’umwaka. Ariko kubera ko iyi hagunda ari bwo igitangira ndetse ikaba ikiri mu igerageza, aba ba mbere ngo bazabikora mu gihe kingana n’amezi atatu gusa.

Bavuye mu itorero bahize ibyo bagiye gukora hanyuma bagende bahite batangira urugerero rw’amezi atatu.

Umukozi w’itorero ku rwego rw’akarere afatanyije na za komite mpuzabikorwa ku rwego rw’utugari, imirenge n’akarere ni bamwe mu bazaba bari hafi y’abo banyeshuri ndetse bafatanye na bo, ari na ko babashakira ibikoresho bazaba bakeneye bitewe n’igikorwa kigezweho.

Biteganyijwe ko muri ayo mezi atatu bazajya bakora iminsi itanu mu cyumweru mbere ya saa sita gusa.

 

 

 

Nyamagabe: Imitangire myiza ya serivisi ngo niyo shingiro ry’imiyoborere myiza -Perezida w’inama njyanama.

$
0
0

Imitangire myiza ya serivisi ngo niyo shingiro ry’imiyoborere myiza -Perezida w’inama njyanama

Inama isanzwe y’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 16/12/2012, yagarutse ku kibazo cy’imitangire ya serivisi aho abatanga serivisi basabwa kwakira neza ababagana ndetse bakumva ko ari inshingano zabo, abagize inama njyanama bakaba bagejejweho ingamba zafashwe n’akarere mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.

Muri izi ngamba harimo kumenyesha abasaba serivisi uburenganzira bwabo, ibisabwa ndetse n’igihe cya ngombwa kugira ngo umuntu usaba serivisi ayihabwe, akaba ari nayo mpamvu akarere kari gukora igenzura mu bigo bitandukanye byaba ibya leta n’ibyigenga, n’izindi zitandukanye.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogène, yatangaje ko gutanga serivisi nziza ari ishingiro ry’imiyoborere myiza kuko rituma umuturage ayoboka ubuyobozi ndetse akanabasha gushyira mu bikorwa ibyo yateguye.

Zinarizima yagize ati: “imitangire ya serivisi tuyifata nk’ishingiro ry’imiyoborere myiza. Iyo umuturage yahawe serivisi nziza bimukundisha ubuyobozi kandi nawe bimufasha mu iterambere rye no kunoza ibyo yapanze, akumva ko ubuyobozi bumufitiye akamaro”.

Abagize inama njyanama y’akarere ngo bagiye kurushaho gusobanurira abaturage bahagarariye serivisi bafiteho uburenganzira, kuko ngo hari igihe wasangaga batazi ko ari uburenganzira bwabo.

“Tuza mu nama njyanama duhagarariye abaturage, natwe tuzarushaho gusobanurira abaturage serivisi bafitiye uburenganzira kuko akenshi usanga umuturage aba atanazi ko serivisi iyi n’iyi ari uburenganzira bwe. Biba byiza rero y’uko amenya ko icyo asaba agifitiye uburenganzira,” Perezida w’inama njyanama.

Inama njyanama ngo yanyuzwe n’ingamba akarere gafite mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, ariko ngo bisaba guhozaho ntihabeho kwirara kuko imitangire ya serivisi atari ikintu kinoga burundu.

Inama njyanama yongeye kwibutsa ko umuturage adakwiye gufatiranwa ngo agire ikintu na kimwe abazwa niba yaracyujuje ngo ahabwe serivisi mu gihe kitarebana n’iyo serivisi yaje kwaka, nko kubazwa niba yaratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, uwo kubaka Amashuri n’ibindi.

 

 

 

M23-Kinshasa talks get $500,000 financial boost

$
0
0

M23-Kinshasa talks get $500,000 financial boost

Howard G Buffett speaks at a UN even in New York on the sidelines of the 63rd annual United Nations General Assembly meeting September 24, 2008. (Photo: Getty Images)

 

The Howard G. Buffett Foundation, linked to American billionaire Warren Buffett, has pledged US$500,000 to facilitate ongoing negotiations between the DRC government and M23 rebels in Uganda, it was announced on Monday.

The contribution was announced by Howard G. Buffett, President of the Foundation, upon returning from one-on-one meetings in the region with DRC President Joseph Kabila, Rwanda’s President Paul Kagame and Uganda leader President Yoweri Museveni, who is also the facilitator of the talks.

In a joint statement released Monday, the leaders said the grant will pay for transportation, lodging and communications costs incurred by the government of Uganda in taking on this role, with the goal of ensuring all parties engaged in the negotiations are provided the opportunity to participate in a fair and inclusive process.

“There have been many misleading accounts about the situation in eastern DRC,” said President Kagame. “Mr. Buffett has a long history of working in the region and took the time to come and meet with key stakeholders in person to determine how he and his Foundation could best support the Congolese people in moving towards peace and prosperity. We applaud Mr. Buffett’s support for the peace process, to realize our shared belief in the importance of peace and stability for the progress of this region.”

President Museveni for his part said: “The solutions to the challenges in eastern Congo require support from the entire region and the political will from all parties to bring about lasting peace,”

“Uganda will continue to do what we can to facilitate the negotiations process, and we appreciate Mr. Buffett’s contributions to those efforts,” he added.

After a series of meetings among key leaders in the region, the Ugandan government, current chair of the International Conference on the Great Lakes Region, offered to host peace negotiations in Kampala and serve as lead mediator of the process, a leadership role supported by the governments of Rwanda and the Democratic Republic of Congo. The talks begun December 09 and had been scheduled to conclude in part on December 18, but have been extended to December 31.

The recent conflict in eastern Congo has displaced over 750,000 people from their homes since early May.

“There is an intrinsic connection between conflict, hunger and poverty,” said Mr. Buffett. “War has a profound economic and political impact, substantially increasing the probability of a recurrence of conflict. We must, once and for all and collectively, support the government of DRC to bring peace to eastern Congo and address the underlying systemic issues that are fueling this cycle of conflict.”

The Howard G. Buffett Foundation has invested over $50 million since 1999 and committed an additional $40 million over the next two years to the Great Lakes Region to support food security, economic development and mitigate conflict and its effects.

Howard G. Buffett is the oldest son of American billionaire Warren Buffett. He has established himself as a peace philanthropist in his own right.

 

KARONGI: Abari mu Itorero bagereranya imvungure n’inkoko

$
0
0

Abari mu Itorero bagereranya imvungure n’inkoko

Bamwe mu banyeshuli 871 basoje Itorero ryo mu karere ka Karongi ryamaze ibyumweru bibili n’igice

 

Abitabira gahunda y’Itorero hirya no hino mu gihugu, ku igaburo ryabo usangamo imvungure (ibigori bivanze n’ibishyimbo), ariko bakabyita Inkoko.

 

Abanyeshuli basoje Itorero ryo mu karere ka Karongi kuri uyu wa mbere 17-12-2012, baganiriye na www.newsofrwanda.com, nabo bavuga ko ako kabyiniriro baha imvungure kabagezeho ku buryo usanga nta n’umwe warukizita imvungure.

Mu ijwi risaraye kubera ko yari umushyushyarugamba, Umwe muri bo yagerageje gusobanura impamvu bazita inkoko agira ati :

Impamvu tuzita inkoko nuko zirimo intungamubiri zatumaga tugira imbaraga zo gukora ibindi bikorwa biba bikenewe mu Itorero.

Mugenzi we nawe ati: Impamvu tuzita inkoko nuko usanga ziryoshye kandi zifite akamaro ku bantu bari mu myitozo kuko zimara igihe mu muntu.

Usibye n’abanyeshuli baba bari mu Itorero cyangwa mu ngando, usanga n’abasirikare ubwabo imvungure bazita inkoko, kandi koko wareba uburyo baba bakomeye badapfa gusonza bya hato na hato, ugasanga bafite ishingiro kuzigereranya n’inkoko. Hari n’abazita amagi.

Imvungure zisanzwe zifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko ari cyo kiryo cyatunze abasirikare b’Inkotanyi ubwo bari mu rugano bahanganye n’ingabo za leta yatsinzwe kandi zo zararyaga ibyo kurya bisanzwe, ariko ziranga ziratsindwa, byumvikana ko imvungure cyangwa se ikigori zifite ibanga rikomeye mu gukomeza umuntu ntapfe kunanirwa ku rugamba.

 

 

 


KARONGI: Abasoje Amasomo y’Itorero Barasabwa Gukomeza Kuba Intore Ku Rugerero muri uyu mwaka ugiye kuza

$
0
0

Abasoje Amasomo y’Itorero Barasabwa Gukomeza Kuba Intore Ku Rugerero muri uyu mwaka ugiye kuza

S.E MININFRA, Isumbingabo Emma Françoise, aha morale intore zisoje Itorero

 

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi muri MININFRA, yasabye abanyeshuli barangije amasomo y’itorero mu karere ka Karongi gukomeza kurangwa n’Ubutore ku Rugerero kuko ari nayo ntego nyamukuru y’Itorero.

Isumbingabo Emma Françoise ibi yabisabye inkumi n’abasore 871 basoje itorero ryaberaga mu karere ka Karongi, ku ishuli ryisumbuye rya TTC Rubengera. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi yababwiye ko nubwo barangije Itorero, bagomba kumenya ko akazi kabategereje imbere ari ko kenshi kuko bagomba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bamaze ibyumweru bisaga bibili bigishwa.

Ibi bakazabikora baharanira gukomeza kuba Intore ku rugerero. Isumbingabo Emma Françoise ni byo yabamenyesheje agira ati: Muri uyu mwaka ugiye kuza hagiye kubaho ubwitange. Nyuma y’uko amanota yanyu azaba amaze kuza, muzamara umwaka wose mwicaye mbere yo kujya muri za kaminuza – ndavuga abazajya muri kaminuza za leta – Ni yo mpamvu rero leta ibategerejeho kuzajya hirya no hino aho muturuka mugafasha ubuyobozi bw’ibanze mukora ibikorwa by’intore.

Intore yarikuriye izindi mu itorero akaba na doyen w’abanyeshuli barangije umwaka wa gatandatu muri TTC Rubengera yashimye by’umwihariko gahunda y’Itorero muri aya magambo: Ntitwabura gushima leta yacu yadushyiriyeho iyi gahunda kugira ngo tubashe gukorera igihugu cyacu tugiteza imbere nk’uko twaraye tubihize muijoro ryakeye.

Bimwe mu bikorwa bahigiye nk’uko intore yarikuriye izindi yabisobanuye, harimo gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze mu gutuza abantu mu midugudu, cyane cyane abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza.

 

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yashimye Intore z’abanyeshuli ba Karongi ko zaranzwe n’ikinyabupfura mu gihe cyose bamaze mu itorero. Kayumba ati:

Mu ntore zose dufite hano muri Karongi kuri site ya Rubengera na Birambo ni 1340, ariko bose basoje itorero nta kibazo kibayeho. Ntawe bakubitiye imihini mu kabari, nta wafatiwe mu bujura, nta n’izindi ngeso mbi zabagaragayeho

Abasoje Amasomo y’Itorero Barasabwa Gukomeza Kuba Intore Ku Rugerero muri uyu mwaka ugiye kuza2

Col Ngarambe David uyobora brigade ya 204, yashimye abanyeshuli bamubwiye

ko biteguye no kuba bajya mu ngabo z’igihugu

 

Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu karere ka Karongi ryitabiriwe n’abasore 441 n’inkumi 430 baturutse mu mirenge irindwi, indi mirenge itanu yitabiriye itorero ryabereye mu murenge wa Birambo.

 

 

 

Amwe mu mateka yaranze urugamba hazajyamo n’indake abayobozi babagamo

$
0
0

Amwe mu mateka yaranze urugamba hazajyamo n’indake abayobozi babagamo

Perezida Paul Kagame n’umufashawe Jeannete Kagame bari gusura iyo Ndaki

Ku Mulindi hagaragara amwe mu mateka yaranze ingabo zari iza RPF ndetse n’indacye bamwe mubayobozi babagamo mugihe cy’intamba yo kubohoza u Rwanda nazo zizashyirwa mubintu byaranze ayo mateka.

Senateur Karemera Joseph umwe mubarwanye intambara yo kubohoza u Rwanda kuva yatangira yatangaje ko asanga n’indake zigomba kujya mubyiza bizajya mu nzu y’amateka kuko kuri uwo musozi wa Mulindi hari indake nyinshi zabagamo abantu batandukanye harimo n’abayobozi b’igihugu.

Avuga ko ku Mulindi ariho hari igicumbi cyabo kuva bagera mu Rwanda kuko ariho gahunda zo gupanga iby’urugamba, no gushakisha amikoro  zaberaga  mu Ndake akaba ariyo mpamvu asanga hagomba kugira amateka atazibagirana.

Avuga ko Indake zabo bazijyagamo n’ijoro kuko batashaboraga kurara munzu kuko bahoraga biteguye ko ingabo zatsinzwe zashoboraga kubagabaho ibitero maze nabo bakirwanaho.

Amwe mu mateka yaranze urugamba hazajyamo n’indake abayobozi babagamo2

Imbere muri iyo Ndaki

Icyicaro gikuru cy’ingabo babaga ku Mulindi ndetse chair Man w’umuryango wa FPR niho yabaga uretse abandi basirikare babaga bari mubindi bice bafashe bari kuhayobora.

Asanga Indake zarabagiriye umumaro munini ku buryo ariho bakoreraga inama Ati “ iyi ndake niyo nyakubwa Perezida Paul Kagame yabagamo tukamusangamo tugapanga gahunda yose y’uko tugomba kurwana urugamba ndetse n’ibindi byose bijyanye n’imibereho twarimo icyo gihe”.

Yemeza ko bari babanye neza n’abaturage bo ku Mulindi akaba asanga nabyo bikwiye kuzashyirwa muri ayo mateka.

Gusa avuga ko n’ubwo babaga mu ndake yabaga yubatse neza ndetse akaba nta mwanzi wagutera uko abonye kuko umuntu iyo yabaga arimo nta n’igisasu cyamwica kuko yabaga yubatse muburyo bwa Gihanga kandi isa nkaho ari mu mwobo ukoze nk’inzu kuko umuntu yayihaga n’ibyumba.

Amwe mu mateka yaranze urugamba hazajyamo n’indake abayobozi babagamo3

Indaki  hejuru imeze nk’umugina

Ati “ Ntabwo twisondekaga rwose! Twubakaga indake zikomeye zubakishije ibiti binini kuburyo n’ikompora ryagwa hejuru yayo ntugire icyo uba”.

Gusa avuga ko n’izindi Ndake zitasibanganye kandi buri muntu ashobora kumenya aho iye yari iri maze nazo zikerekana amateka y’ubuzima bw’inkotanyi mur icyo gihe.

 

GISAGARA: IBAYE IYA MBERE KU NSHURO YA GATATU MU MIYOBORERE MYIZA KU RWEGO RW’IGIHUGU

$
0
0

Kuva aho amarushanwa ku miyoborere myiza ategurwa n’urwego rw’umuvunyi atangiriye mu mwaka wa 2008, akarere ka Gisagara kagiye kaza mu turere tune twa mbere ndetse kakanahabwa igihembo. Muri iyi myaka itanu kandi aka karere kabonye umwanya wambere inshuro eshatu hashyizwemo n’uyu mwaka wa 2012 aho kahawe igikombe cya burundu.

IBAYE IYA MBERE KU NSHURO YA GATATU MU MIYOBORERE MYIZA KU RWEGO RW’IGIHUGU

Mu mwaka wa 2008 ubwo amarushanwa yatangiraga, aka karere kaje ku mwanya wa 3, mu mwaka wa 2009 kaza ku mwanya wa mbere, 2010 kaza kumwanya wa 2 naho 2011 na 2012 kiharira umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, kakaba kamaze kubihererwa igikombe.

Hakurikijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umufatanyabikorwa Care International ku miyoborere myiza n’ibirebana na ruswa muri aka karere, abaturage bagiye bagaragaza ko hari ahagikwiye kongerwa imbaraga mu itangwa rya serivisi, nko kwa muganga n’ahandi hamwe na hamwe batakirwa uko bikwiye ngo bahabwe serivisi bagomba, ibi bigahuza n’uko ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko urugamba rugihari ariko nanone bigaragara ko hari aho bagez kuba babasha kubona uyu mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.

Zimwe mu ngamba Akarere kashyizeho kugiramgo kagere aho kageze ubu ni ukubahiriza amategeko ku nzego zose z’imirimo, gukangurira abakozi gutanga serivisi nziza, ku nzugi za servisi za Leta hose hakandikwaho Nomero ya telefoni y’umuyobozi w’akarere abaturage bahamagara baramutse bahawe serivisi mbi, n’itangazo ngo “wimpa ruswa, serivisi ni uburenganzira bwawe” rikaba muri buri biro. Ku rugi rw’umuyobozi w’akarere ho handitsweho Nomero ya telefoni y’umuyobozi w’intara.

Akarere kubatse urwego rw’Impuruza kuva ku Karere ukagera ku mudugudu kandi barahugurwa banagurirwa terefoni ku rwego rw’imirenge. Ni urwego rugenzura imitangire ya servisi, rugatanga raporo mu nteko y’abaturage. Akarere ka Gisagara kubatse muri buri kagari akagoroba k’ababyeyi, aho ababyeyi bahura bakaganira ku buzima bw’imibereho y’imiryango yabo, bigafasha gutahura, kwamagana no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo, dore ko akenshi ritavugirwa ku karubanda, ibi byose bikaba ngo byaragiye bikosora byinshi.

Nk’uko umuyobozi w’aka karere bwana Leandre Karekezi abivuga, ngo bazakomeza gukoresha imbaraga zabo kugirango ibyo bagezeho bidasubira inyuma ahubwo n’ibitaragerwaho 100% bigerweho, ibi bikaba ari nabyo basabwe n’urwego rw’umuvunyi ndetse na nyakubahwa minisitiri w’intebe ubwo hatangizwaga icyumweru nyafurika cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane cyatangirijwe muri aka karere ka Gisagara tariki ya 5 uku kwezi.

 

 

 

Kirehe-Abanyeshuri 1135 barangije amashuri yisumbuye basoje itorero

$
0
0

Abanyeshuri 1135 barangije amashuri yisumbuye basoje itorero

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 17 ukuboza 2012, mu karere ka Kirehe hashojwe Itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri rurangije amashuri yisumbuye  bari bamazemo ibyumweru bibiri batozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Urwo rubyiruko rugera ku 1135 harimo abahungu 674 n’abakobwa 551 uretse amasomo bahawe banakoze ibikorwa bitandukanye nk’uko Mukunzi Emile wari ushinzwe site y’ingando abitangaza. Muri ibyo bikorwa harimo ko urwo rubyiruko rwateye ibiti bigera ku 5356 kuri hegitari ebyiri n’igice muri gahunda yo kurwanya isuri, banasannye inzu y’abana batatu b’imfubyi batishoboye, bakaba baranabagaye imyaka y’abakecuru batishoboye.

Ubuyobozi bw’ingabo ku bufatanye n’akarere biyemeje kugurira abo bana Matelas eshatu no kubashyirira isima mu nzu mu rwego rwo kurushaho kubiyegereza.

Murayire Protais, umuyobozi w’akarere ka Kirehe yashimiye intore z’urubyiruko anavuga ko ziyongereye ku zindi 7799 zari zisanzwe, yababwiye ko bagomba guharanira inyungu z’igihugu no guha amakuru abayashinzwe mu rwego rwo kurushaho guteza igihugu imbere. Yabasabye gukangurira abaturanyi kwirinda umwanda n’imyumvire mibi yabaremamo amacakubiri.

Mushimiyimana Dativa wavuze mu izina ry’uhagarariye intore zarangije itorero yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubijeho gahunda y’itorero ry’igihugu anashimira ubuyobozi bwabitayeho harimo ubwa polisi na gisilikari.

Yavuze ko bize amateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni ari nayo yagejeje u Rwanda mu bihe bibi bya Jenoside yo mu 1994 akaba asaba bagenzi be kwirinda icyo ari cyo cyose cyayigarura. Yavuze ko bize ibyiciro by’intore ari byo : Ndabizi,Ndabikora na Ndabiharanira, asaba bagenzi be guharanira iterambere ry’igihugu nk’abayobozi.

Uwo muhango wari witabiriwe ku rwego rw’igihugu na Generale GATSINZI Dani umuyobozi w’ingabo wa Division ya 1 mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba, wakanguriye abarangije itorero kugira intego mu buzima bwabo bagakunda umurimo aho kuba nka bamwe birirwa ku muhanda kandi imirimo ihari akaba yanabasabye kwirinda ingeso mbi zo mu busambanyi zabakururira ingaruka mbi nko kurwara Sida.

Uwo muhango waranzwe n’imivugo, ibyivugo by’intore hakurikije imirenge, umukino wa karate n’imbyino zitandukanye zerekeza ku ndangagaciro z’umunyarwanda.

 

 

 

Burera: “Kwigira” nibyo abanyeshuri barangije itorero basabwa guharanira

$
0
0

“Kwigira” nibyo abanyeshuri barangije itorero basabwa guharanira

Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije amashuri yisumbye bashoje itorero barasabwa guharanirwa kwigira nk’abanyarwanda kuko nk’urubyiruko icyo aricyo cyose bashyize ho umutima bagishobora.

Mu muhango wo gusoza iryo torero wabaye kuri  uyu wa mbere tariki ya 17/12/2012, Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko u Rwanda ruri guharanura kwigira. Ngo ntahandi byashobokera bitanyuze mu rubyiruko.

Yagize ati “kwigira ntahandi byashobokera,bidaciye mu itorero nk’iri ngiri, bidaciye muri mwebwe urubyiruko…mugomba kuzirikana iteka ko igihugu ari icyanyu. Ni mwe baragwa b’igihugu”.

Kwigira birashoboka binyujijwe mu rubyiruko kubera ko icyo urubyiruko rwashaka gukora cyose, rukagishyira ku mutima, rukagiha gahunda, rukagiha umurongo bagishobora nk’uko Zaraduhaye abisobanura.

Yakomeje asaba izo ntore zirangije itorero kuzarangwa n’indangagaciro bigiye mu itorero. Bagomba kandi kurangwa n’uburere n’ikinyabupfura kugira ngo byiyongere ku bumenyi bakuye mu ishuri. Ibyo byose bizatuma bakorera u Rwanda neza nk’uko Zaraduhaye yabibasabye.

Izo ntore zakoreraga itorero i Nkumba zigera kuri 465. Zitangaza ko mu itorero zigiye mo ibintu byinshi kandi bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.

Bakomeza bavuga ko ibyo byose bigiye mu itorero bizatuma babasha kuremera abatishoboye bo murenge bavukamo, mu gihe bazaba bari ku rugerero, ruzamara amezi atatu, bagomba gutangira muri 2013.

Izo ntore ubwo zasozaga itorero zaremeye abatishoboye bane bakomoka mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera. Muri abo baremewe, babiri bagabiwe ihene, undi agabirwa intama naho umunyeshuri utishoboye yahawe amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Itorero ryashojwe tariki ya 17/12/2012 ryari ryatangiye tariki ya 01/12/2012.

Akarere ka Burera gafite urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwashoje itorero rugera ku 1040. Bari bagabanyijwe mo ibyiciro bitatu. Abagera kuri 465 bari i Nkumba, 322 bari muri TTC Kirambo na 253 bari muri E.S.Kirambo.

 

 

 

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live